RFL
Kigali

Abanyarwanda biga i Goma bangiwe kwambuka ngo bajye gutangira ishuri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/09/2019 13:23
0


Abanyeshuri b'Abanyarwanda babarirwa mu magana bo mu mujyi wa Gisenyi uyu munsi bangiwe kwambuka ngo bajye kwiga hakurya i Goma muri DR Congo aho amashuri yafunguye none.



Ku mupaka w'u Rwanda na DR Congo haracyari ibikorwa byo kubuza abantu bamwe kwambuka bajya i Goma ahavuzwe indwara ya Ebola mu minsi 30 ishize. Mu kwezi kwa karindwi, Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko abanyeshuri b'Abanyarwanda biga muri Congo badakwiye gusubirayo, icyo gihe muri Congo bari mu biruhuko.

Muri iki gitondo abanyeshuri bagera kuri 250 bagerageje kwambuka ku mupaka muto (petite barrière) naho abagera ku 100 ku mupaka munini (grande barrière). Muri bo harimo n'abiga mu mashuri abanza. Imibare yose hamwe y'Abanyarwanda biga i Goma ntabwo izwi neza, gusa babarirwa mu magana. Abanye congo batuye mu Rwanda bafite ibyangombwa bo bari kubareka bakambuka umupaka.

Umwe mu babyeyi wari uherekeje umwana we ishuri yabwiye BBC ko bamaze iminsi bakorana inama n'abayobozi kuri ikibazo ariko ntacyo babamariye kugeza ubu. Ati: "Abana kuva batangira biga muri Congo, ubu uwanjye yiga muwa gatanu électricité, none barumva nzamubonera ikigo hano? Ikindi ni amikoro yo kwigisha mu Rwanda, hano rwose ishuri rirahenda".

Ikindi kibabaje, nturanye n'umubyeyi ukorera muri Congo, kubera ko we buri munsi ariho ajya gukorera, abana be nabo barajya kwiga, none uwanjye bamwangiye kandi duraturanye, ubwo se bo ntibatuzanira iyo Ebola?"

Cecile Ahaji umunyeshuri w'umunyarwanda wiga i Goma avuga ko bababwiye ko hambuka abanyecongo gusa. Ati: "Barashaka ko twiga mu Rwanda, kandi njyewe ngiye kujya muwa gatanu,ntabwo nashobora kwiga mu Rwanda kuko ntabwo nzi icyongereza kuko nize muri Congo igihe cyose".

Mugenzi we Ineza Tania nawe wiga muro Congo yari ku mupaka yangiwe kwambuka, ati: "Banze ko twambuka ngo kuko abanyarwanda batemerewe kwambuka. "Turasaba ko badufungurira imipaka bakareka tukajya kwiga. Nonese Abanyecongo bambutse bo ntibayituzanira [Ebola] ko tubana nabo? Ese Ebola irarobanura igafata Abanyarwanda abanyecongo ikabareka?"

Nyiramahakwa banze ko ajyana abana be kwiga hakurya i Goma, umwe yiga muwa gatanu w'abanza undi muwa kabiri w'ayisumbuye, avuga ko abayobozi bari babijeje gukemura ikibazo cyabo ariko ntacyo babikozeho. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwahise buhamagaza inama y'ababyeyi bafite abana biga muro Congo mu gihe abana bo basubiye imuhira.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND