RFL
Kigali

Football:Impera z’icyumweru zari ziganjemo imikino ya gicuti yabyaye ibitego 13-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/09/2019 9:47
0


Mu gihe habura Ukwezi kumwe kugira ngo umwaka w’imikino 2019-2020 winjire, amakipe akomeje gahunda yo kugura no kugurisha abakinnyi ari nako bakina imikino ya gicuti kugira ngo bipime barebe uko bazaba bahagaze mu mwaka w’imikino.



Impera z’Ukwezi kwa Kamena 2019 n’intangiriro za Nzeli 2019, hirya no hino mu gihugu habaga imikino ya gicuti ku makipe azaba ari mu cyiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino itaha. Mu mikino itanu yakinwe mu mpera z’iki Cyumweru dusoje yasize ibitego 13 byinjiye mu mazamu.

Umukino wabanjirije indi ni uwahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) itsinda AS Kigali ibitego 2-1  mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali. Manzi Thierry na Bayisenge Emery batsindiye Amavubi yitegura gucakirana na Seychelles tariki ya 5 Kanama 2019 muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

AS Muhanga yatsinze Kiyovu Sport igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Muhanga, igitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu ushize n’uko Heroes FC yahuye na Bugesera FC ku kibuga cya Kicukiro ariko umukino rusange ntiwarangira kuko imvura yakajije umurego batarasoza iminota 90’ gusa, imvura yabaye imbogamizi Bugesera FC imaze gushyiramo ibitego 2-0.

Ibitego bya Bugesera FC byatsinzwe na Ruberwa Emmanuel bita Manud ndetse ikindi gitsindwa na Murengezi Rodrigue.

Nyuma yo kurangiza uyu mukino, kuri iki Cyumweru na bwo ikipe ya Heroes FC yagiye gusura APR FC mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi, APR FC yabanyagiye ibitego 4-0.

Danny Usengimana yatsinzemo ibitego bibiri (2), Mugunga Yves areba mu izamu atsinda kimwe (1) mu gihe agashyngura cumu katsinzwe na Ngabonziza Gylain (1).


Danny Usengimana yatsinze ibitego bibiri muri bine APR FC yatsinze Heroes FC i Shyorongi

APR FC bari kwitegura imikino ngaruka mwaka y'Agaciro Development Fund 2019 igomba gutangira kuwa 13 Nzeli 2019.

Muri iyi mikino, APR FC izahura na Mukura Victory Sport tariki 13 Nzeli 2019 (15h30') mu gihe Police FC na Rayon Sporst bazahura kuri uwo munsi saa kumi n'ebyiri (18h00').

Amakipe azaba yatsinze azahurira ku mukino wa nyuma tariki 15 Nzeli 2019 na ho ayatsinzwe azakine umukino wo gushaka umwanya wa gatatu kuri uwo munsi n'ubundi.

Kuri iki Cyumweru kandi ikipe ya Musanze FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti. Kambale Salita Gentil na Jean Didier Touya nibo batsindiye Musanze FC muri uyu mukino w’ishiraniro ry’amajyarugruu (Northern Derby).


11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 


11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga


Gatabazi Jean Marie Vianney akaba guverineri w'intara y'amajyaruguru yari kuri uyu nmukino w'amakipe aba mu ntara ayobora 

Rayon Sports yanyagiye Mukura VS ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti watanzwemo igikombe muri gahunda yo kwibuka ubutwari bwa padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana washinze ikigo ‘HVP Gatagara’.

Rayon Sports itsinda 3-0 yambura Mukura VS igikombe cyaherukaga gukinirwa mu 1980. Uyu wari umukino w’ishiraniro ry’amakipe yo mu majyepfo (Southern Derby) kuko Mukura VS iva i Huye, Rayon Sports ikava i Nyanza.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Bizimana Yannick, Omar Sidibe na Habimana Hussein wigeze gukinira Mukura VS.


Rayon Sports bishimira igikombe batwaye banyagiye Mukura VS

Dore uko imikino ya gicuti yarangiye:

Kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019

-Rwanda 2-1 AS Kigali

-AS Muhanga 1-0 SC Kiyovu

-Heroes FC 0-2 Bugesera FC

Ku Cyumweru tariki 1 Nzeli 2019

-Gicumbi FC 0-2 Musanze FC

-APR FC 4-0 Heroes FC

-Rayon Sports 3-0 Mukura VS

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND