RFL
Kigali

Ben Ngaji mu ndirimbo “Rutikura” yaririmbye uko Ise yarambagije Nyina -YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/08/2019 14:54
0


Umunyarwenya, umunyamakuru akaba n'umuhanzi w'injyana ya Reggae ubivanga na Gakondo, Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye mu muziki nka Ben Nganji, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Rutikura”.



Indirimbo “Rutikura” yasohotse kuri uyu wa 29 Kanama 2019 igizwe n’iminota ine n’amasegonda 07’. Ben Nganji yabwiye INYARWANDA ko yayanditse ashingiye ku nkuru mpamo y’uburyo ise yarambagije nyina.

Avuga ko akiri umwana ise yakundaga gutera urwenya akababwira uko yarambagije inkumi y’uburanga. Yababwiraga ko yamenyanye n’umufasha we amukijije abashumba bashakaga kumukorera urugomo.

Ben Nganji yibutse iyi nkuru atekereza kuyiririmba avuga ibigwi bya se. Muri iyi ndirimbo avugamo ahantu hazwi nko mu gikombe cya Ngabitsinze hafi ya Remera y’Abaforongo.

Anavugamo ahitwa Ngiramanzi mu rugabano rw’uburiza n’ububeruka. Ubu hose ni mu karere ka Rulindo. Avuga ko aha hose aririmba ari inzira ise yanyuragamo agiye i Rutongo gukora muri kompanyi yacukuraga amabuye y’agaciro.

Yagize ati “Umukecuru ngo yari inkumi y'uburanga ivuka mu Buriza aho n'i Mugambazi. Ibi Muzehe yabimbwiraga nkiri Muto ataratabaruka. Yapfuye mfite imyaka 12, ubwo rero nashatse kubishyira mu njyana Gakondo ngo abantu bumve ibigwi by'umukwe wari ukwiye mu gihe cya budakiranya wa Nkundabatware.”

Iyi ndirimbo Ben Nganji yarayikoze atinda kuyishyira ahagaragara; afite indi y'impanga yitwa "Nyinawurwanda" ivuga uko se yajyanye nyina mu Buberuka (mu karere ka Rulindo i Kinihira)Ben Nganji ni umuririmbyi usanzwe ari n’umunyarwenya. Yamamaye mu ndirimbo nka “Mbonye umusaza”, “Mon Garçon”, “Nsazanye Inzara” , “Habe n’Akabizu” n’izindi nyinshi.

Ben Nganji mu ndirimbo "Rutikura" yavuze ku butwari bwa se wakijije nyina abashumba bashakaga kumuhohotera

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "RUTIKURA" YA BENJ NGANJI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND