Kigali

CYCLING: Mugisha Moise yatwaye umudali muri All Africa Games, Areruya aba uwa 7

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2019 15:32
0


Mugisha Moise umukinnyi wa SKOL Fly Cycling Team uri mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu mikino ya All Africa Games i Rabbat muri Maroc, yatwaye umudali wa “Bronze” nyuma yo kwitwara neza mu gice cyo gusiganwa n’ibihe.



Kuri uyu wa Mbere, muri All Africa Games bakinaga ibijyanye n’aho umukinnyi asiganwa n’ibihe (Individual Time Trial), muri iri siganwa bakoraga ibilometero 38 (38 Km). Mugisha Moise yakoresheje iminota 48 n’amasegonda 26 n’iby’ijana 59 (48’26’’59”’).

Ibi bihe yakoresheje yaje gusanga ari ku mwanya wa gatatu kuko Ryan Gibbons, umunyafurika y’epfo waje ku mwanya wa mbere yakoresheje 46’50’’34”’ arusha Mugisha 1’36” mu gihe Kent Wawick Main (South Africa) yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 47’13”62”’.


Mugisha Moise yatwaye umudali wa "Bronze" muri All Africa Games 2019

Ryan Gibbons (South Africa) yahawe umudali wa Zahabu (Gold Medal), Kent Wawick Main (South Africa) aba uwa kabiri afata umudali wa Feza (Silver) mu gihe Mugisha Moise (Rwanda) yatsindiye umudali w’Ifaranga (Bronze).

Muri iri siganwa, Areruya Joseph yaje ku mwanya wa karindwi (7) akoresheje 49’14’’ asigwa na Ryan Gibbons (South Africa) 2’23’’75”’.

Uyu mudali wa Mugisha Moise waje wiyongera ku wundi wa “Bronze” ikipe yatwaye mu gice cyo gusiganwa n’ibihe bakina nk’ikipe (Team Time Trial) kuko South Africa yabaye iya mbere ikurikirwa na Erythrea ya kabiri mbere y’uko u Rwanda rufata umwanya wa gatatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND