Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 35 mu byumweru bigize umwaka tariki 26 Kanama ukaba ari umunsi wa 238 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 127 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1914: Igihugu cya Togoland (Togo y’ubu) cyakoronizwaga n’u Budage cyatewe n’u Bufaransa n’ubwongereza maze nyuma y’iminsi 5 bicyambura u Budage, kikaba cyarahise gihabwa u Bufaransa.
1920: Ingingo ya 19 mu itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe za Amarika iha abagore uburenganzira bwo gutora yatangiye gushyirwa mu ngiro.
1940: Igihugu cya Chad cyakoronizwaga n’u Bufaransa cyinjiye mu bihugu byiyunze byagombaga kurwana mu ntambara y’isi ya kabiri. Iki nicyo gihugu cya mbere mu byakoronizwaga n’u Bufaransa cyakoze ibi kikaba cyrategekwaga na Felix Eboué akaba yari umwirabura wa mbere wategekaga igihugu cyakoronijwe n’u Bufaransa ariko ku izina rya guverineri.
1942: Ubwicanyi bw’abayahudi bwa Chortkiav mu burengerazuba bwa Ukraine nibwo bwatangiye bukorwa n’abadage b’abanazi ubwo guhera saa munani n’igice z’ijoro, abayahudi batangiye gukurwa mu mazu yabo, bakagabanywamo amatsinda y’abantu 120, bagapakirwa mu mamodoka abajyana mu nkambi yo kwicirwamo ya Belzec. Icyo gihe abagera kuri 500 barimo abarwayi n’abana bicirwaga mu mazu yabo.
1966: Intambara yo guharanira ubwigenge bwa Namibiya yaratangiye, itangirira ahitwa Omugulugwombashe.
1997: Mu gihugu cya Algeria habaye ubwicanyi bwiswe ubwa Beni-Ali (bwabereye mu gace ka Beni Ali) bwaguyemo abantu basaga 100.
2002: Inama yahuje ibihugu byose byo ku isi yiswe Rio+10 yabereye mu mujyi wa Johannesburg ikaba iba buri myaka 10 igamije kwiga ku kibazo cyugarije isi nk’imihindagurikire y’ikirere, intambara, inzara, ubukungu n’ibindi yarabaye.
Abantu bavutse uyu munsi:
1743: Antoine Lavoisier, umunyabutabire w’umufaransa akaba yarakoze ubuvumbuzi bwinshi mu butabire nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1794.
1896: Besse Cooper, umunyamerikakazi wabaye uwa mbere mu mwaka w’2011 nk’umuntu wabayeho igihe kirekire ku isi, akaba ndetse yari mu bantu 8 ku isi yose babashije kubaho imyaka 116 nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2012.
1906: Albert Sabin, umuganga akaba n’umushakashatsi w’umunyamerika ufite inkomoko mu gihugu cya Pologne, akaba ariwe wakoze urukingo rw’imbasa nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1993.
1910: Umubikira Mama Teresa, wamenyekanye ku isi mu bikorwa by’ubugiraneza hirya no hino ku isi yaje no guherwa igihembo cyitiriwe Nobel, akaba ari umuhindekazi ufite inkomoko mu Budage, uzwi kandi nka Mama Therese w’i Calcuta yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 1997.
1946: Valerie Simpson, umuririmbyikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Ashfold & Simpson nibwo yavutse.
1970: Melissa McCarthy, umukinnyikazi, umwanditsi, akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika wamenyekanye muri Film nka The Hangover 3 (2013) nibwo yavutse.
1971: Thalia, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamegizike (Mexique) wamenyekanye cyane muri film z’uruhererekane za Marimar ari nako yitwa yabonye izuba.
1977: Simone Motta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani yabonye izuba.
1980: Chris Pine, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1983: Mattia Cassani, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
1993: Keke Palmer, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika, akaba n’umuririmbyikazi nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1723: Antonie van Leeuwenhoek, umuhanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima w’umuholandi, akaba afatwa nk’umubyeyi w’ishami ry’ibinyabuzima ryiga udukoko duto (microbiology) yaratabarutse, ku myaka 91 y’amavuko.
1978: Jose Manuel Moreno, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyargentine yitabye Imana.
1981: Lee Hays, umuririmbyi w’umunyamerika akaba yarabarizwaga mu itsinda rya The Weavers yitabye Imana.
TANGA IGITECYEREZO