RFL
Kigali

AMAVUBI: Haruna Niyonzima yagarutse, Sibomana Patrick na Bakame mu bakinnyi 25 bitegura Seychelles

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/08/2019 11:46
1


Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru (Amavubi) yongeye guhamagarwa nyuma yo kuba atarakinnye imikino yasoje iy’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019.



Niyonzima kuri ubu uri muri AS Kigali, yagarutse kuri uru rutonde nyuma yo kugaragaza ko akiri umukinnyi wafasha igihugu biciye mu mikino imwe n’imwe ya gicuti yagiye akinira AS Kigali.

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa AS Kigali nawe yagarutse mu ikipe y’igihugu nyuma yo kuba imikino iheruka atayikinnye bitewe n’uko atari ahagaze neza muri AFC Leopards.

Sibomana Patrick Pappy ukinira Yanga Africans muri Tanzania yahamagawe mu batahizamu barindwi (7) bazaba bifashishwa muri iyi myiteguro. Sibomaa Patrick uheruka muri Mukura VS, kuri ubu ni umukinnyi ufite izina rigarukwaho cyane muri Tanzania bitewe n’uko ahagaze neza.

Mu bakinnyi 25 bahamagawe barimo; abanyezamu batatu (3), abakina inyuma umunani (8), abakina hagati barindwi (7) ndetse n’abataha izamu barindwi (7).

Mico Justin ni undi mukinnyi utari uherutse mu Amavubi ariko kuri ubu nyuma yo kugaruka muri Police FC yongeye kugaruka mu murongo kuko kuva akiri muri Sofapaka FC (Kenya) atagize amahirwe yo kwifashishwa.

Mashami Vincent (Ibumoso) na Seninga Innocent (Iburyo) bahamagara ikipe y'igihugu

Sugira Ernest rutahizamu wa APR FC nawe yagarutse mu ikipe y’igihugu nyuma yo kumara igihe agorwa n’ibibazo by’imvune ariko kuri ubu akaba amaze iminsi ahagaze neza bityo akaba yagarutse nyuma yo guhembwa nk’uwatsinze ibitego byinshi muri Military Games 2019.

Dore abakinnyi 25 bahamagawe:

Abanyezamu (3): Rwabugiri Omar (APR FC),Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali).

Abugarira (8):Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Emery Bayisenge (Saif Sporting Club, Banglaesh) na Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports).

Abakina hagati (7): Buteera Andrew (APR FC), Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali) na Iranzi Jean Claude (Rayon Sports).

Abataha izamu (7): Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania),Jacques Tuyisenge (Petro Atletico de Luanda, Angola), Hakizimana Muhadjili (Emirates Club, Saudi Arabia), Mico Justin (Police FC), Sugira Ernest (APR FC), Manishimwee Djabel (APR FC) na Sibomana Patrick Pappy (Young SC, Tanzania).

Mashami Vincent yahamagaye aba bakinnyi muri gahunda yo gutangira gushyira mu bikorwa zimwe mu ngingo yahawe na MINISPOC ndetse na FERWAFA kugira ngo ikiraka cy’amezi atatu bumvikanye kizavemo amasezerano arambye.


Mashami Vincent ubwo yari imbere y'abanyamakuru

Mu byo Mashami Vincent yasabwe gukora muri aya mezi atatu (3) harimo ingingo zikurikira:

Gufasha u Rwanda kubona umusaruro mu mukino ruzahuramo na Seychelles muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022. Umukino ubanza, Seychelles izakira u Rwanda tariki ya 5 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 10 Nzeli 2019 kuri sitade ya Kigali (18h00’).

Gufasha u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu hakoreshejwe abakina imbere mu gihugu (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun. U Rwanda rugomba guhura na Ethiopia. Umukino wa mbere uzabera i Addis Ababa tariki 20 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 18 Ukwakira 2019 kuri sitade ya Kigali.


Seninga Innocent umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu Amavubi

Mashami Vincent yasabwe nibura kubona amanota ane (4) mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2021 kizabera muri Camroun.

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatandatu (F) aho ruri kumwe na Cameroun izakira irushanwa, Cape Verde na Mozambique.


Rutamu Patrick umuganga w'Amavubi

FERWAFA yahamije ko mu gihe Mashami Vincent atagera kuri izi nshingano atazabona amasezerano cyangwa ngo babe bamwongerera.

Muri iyi gahunda mu batoza bazungiriza Mashami Vincent, Jimmy Mulisa yasimubujwe Habimana Sosthene umutoza mukuru w’Amagaju FC.

Seninga Innocent yakomeje kuguma mu mwanya we wo kuba umutoza wungirije. Indi myanya ntabwo yahindutse.


Niyintunze Jean Paul (Ibumoso) ushinzwe ingufu z'abakinnyi na Rutayisiire Jackson (Iburyo) uhsinzwe ibikorwa by'ikipe

Dore uko intebe ya tekinike iteye mu ikipe y'igihugu Amavubi:

Mashami Vincent (umutoza mukuru), Habimana Sosthene (Umutoza wungirije), Seninga Innocent (Umutoza wungirije), Higiro Thomas (Umutoza w’abanyezamu), Jean Paul Niyintunze (Umutoza wongera ingufu), Nuhu Assouman (umuganga), Rutamu Patrick (umuganga ucungana n’imibiri y’abakinnyi), Rutayisire Jackson (Ushinzwe ibikorwa by’ikipe), Baziki Pierre (Ushinzwe ibikoresho) na Munyaneza Jacques (Ushinzwe ibikoresho).


Ubwo abanyamakuru bahabwaga amakuru yose ku ikipe y'igihugu Amavubi

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bje4 years ago
    nigute uhamagara MICO Justin muri Police byananiye muri Kenya utazi na performance ye warangiza ugasiga SONGA Isae bakinana kandi yaraje muri ba Rutahizamu babanyarwanda bitwaye neza saison ya 2018/2019!? Mashami we urananiwe ksa.





Inyarwanda BACKGROUND