RFL
Kigali

Kagaju mu ndirimbo ‘No Offense’ yaririmbye ku mukobwa wabenze umusore-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2019 11:23
0


Ange Rita Kagaju umukobwa w’ijwi ryihariye uririmba abijyanisha no gucuranga gitari, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘No Offense’. Yaririmbyemo inkuru y’umukobwa wabenze umusore bari bamaze igihe ari inshuti.



Kagaju azwi cyane mu ndirimbo ‘Jamaa’, ‘If you only knew’, ‘A song to him’, “Ntibikongere ukundi” n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bashya b’abahanga uruganda rw’umuziki w’u Rwanda rwungutse.

Hashize iminsi itatu, Kagaju asohoye indirimbo yise ‘No Offense’ [ Tugenekereje bisobanuye ‘Ntago ngambiriye kugusesereza’].

Yabwiye INYARWANDA, ko kwandikwa iyi ndirimbo byaturutse ku mukobwa wafashe icyemezo cyo guhakanira urukundo umusore n’ubwo bari bamaze igihe kinini ari inshuti.

Yavuze ko uyu mukobwa yabaye umunyakuri yemera gutakaza ubushuti bwe n’uwo musore wifuzaga ko bakundana.

Ati “…Ni inkuru y'umusore n'inkumi bahoze ari incuti. umukobwa afata umuhungu nka musaza we ariko umuhungu yifuza ko bakundana.

“Umukobwa yamubereye intwari kandi aba umunyakuri amubwira ko bidashoboka. Yemeye guhara ubushuti bw’igihe kirekire ariko avugisha ukuri kwari kumurimo.”

Kagaju avuga ko igihe kinini yabonye mu rukundo umusore agira ijambo rinini kurusha umukobwa bakundana.

Ngo kenshi iyo umukobwa afashe icyemezo cyo kubenga umuhungu bakundana yitwa ‘umwirasi’ cyangwa ‘umwibone’.

Ati “…Kuba umukobwa yahakanira umuhungu bisa nk’ibidasanzwe cyangwa bidahwitse.

Sosiyete hari ukuntu yambitse umukobwa isura yo kwitonda imubuza gusohora amarangamutima ye yisanzuye atandukanye n’ayo sosiyeti iba imwitezeho.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse mu rugo wo gufasha umwana w’umukobwa kumva ko mu rukundo rwe n’umusore nawe afite uruhare mu gufata ibyemezo ku marangamutima ye.

Avuga ko ntacyo bitwaye kuba umukobwa yakwitwa ‘umwirasi’ mu gihe abereye umunyakuri umusore wamwifuzaga.

Ati “…Ukuri gutanga amahoro. Aho kunigwa n'ijambo wanigwa n'uwo uribwiye.”

Iyi ndirimbo 'No Offense' mu buryo bw'amajwi yakozwe na Chris Cheetah muri IDA Records.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'No Offense' ya Ange Rita Kagaju






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND