RFL
Kigali

Chorale Christus Regnat yatumiye mu gitaramo icyamamare Jean Claude Gianadda w’indirimbo zikabakaba 1000

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2019 15:30
1


Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko yamaze gutumira mu gitaramo gikomeye icyamamare ku isi mu muziki no mu Iyogezabutumwa ryagutse, Umufaransa w’umubyabigwi Jean Claude Gianadda ufite indirimbo zikabakaba 1000.



Jean Claude Gianadda azwi cyane mu ndirimbo ‘Trouver dans ma vie Ta présence’, ‘Jésus me voici devant toI’, ‘Tiens Ma Lampe Allumée’. Yashyize hanze album nka : ‘Qu'il est formidable d'aimer’, ‘Près de Toi Marie’ n’izindi.

Ku wa 21 Kanama 2019 ni bwo Chorale Christus Regnat yanditse ku mbuga nkoranyambaga iteguza igitaramo gikomeye igeze kure imyiteguro kizaba ku wa 05 na 06 Ukwakira 2019.

Banditse bagira bati “Tariki 5 na 6 Ukwakira 2019 mube muyiteguye kuko twabazaniye icyamamare muri muzika no mu iyogezabutumwa Umufaransa Jean Claude Gianadda ufite indirimbo zikabakaba 1000.

“Hamwe rero na Chorale Christus Regnat, twiteguye kubaha ibyiza binyura Roho n'umubiri tubicishije muri izo ndirimbo zisingiza Imana. Mube mwegeranya itike ubundi muzaze dufatanye kwakira iyo ntumwa y'Imana izaba ije gutaramira mu rw'imisozi 1000 u Rwanda rwa Gasabo.”

Chorale Christus Regnat bavuze ko ari rwo rugendo rwa mbere Jean Claude azaba akoreye muri Afurika y’Iburasirazuba. Bongeraho ko ari igitaramo ‘ndengamipaka’ kikaba ‘mpuzamigabane’.

Bizimana Jeremie Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Chorale Christus Regnat, yatangarije INYARWANDA ko batumiye Jean Claude gufatanya nabo mu gitaramo kugira ngo bashakire hamwe inkunga yo gufasha ikigo cyita ku bana bamugaye babarizwa muri ‘Centre Inshuti zacu’.

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro y’Umujyi wa Kigali. Yasabye abantu kuzitabira iki gitaramo bazirikana ko hagamijwe gushakisha inkunga yo gufasha abana babana n’ubumuga bw’ingingo ndetse n’ubumuga bwo mu mutwe barererwa muri ‘Centre Inshuti zacu i Gahanga’.

Ati “…Ni abana babayeho mu buzima bugoye, ndetse n’ababitaho nabo bakaba nta bushobozi bafite buhagije. Muzaze rero dukusanye iyo nkunga ubundi natwe twishimire ko hari uwo twafashije kubaho byibura umunsi umwe. Murakoze! Mugire amahoro y’Imana.”

Chorale Christus Regnat iherutse gukora igitaramo gikomeye muri Serena Hotel

Iki gitaramo kizabera Camp Kigali, tariki 5 Ukwakira 2019, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10 000 Frw mu myanya y’imbere ndetse na 5 000 Frw ahasigaye. Ku wa 06 Ukwakira 2019 hazaba igitambo cya Misa, kizabera kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera kuva saa ine za mu gitondo.

Chorale Christus iheruka gukora igitaramo kuya 18 Ugushyingo 2019 cyanyuze umubare munini.

Yaririmbye indirimbo zabo bwite ndetse na zimwe z’umuhanzi Rugamba Sipiriyani nka “Igipimo cy’Urukundo”, “Urumenesha”, “Abatoya Ntibagapfe”, “Imenagitero”, “Roho Wa Nyagasani”, “Amahoro y’umutima” n’izindi.

Amateka avunaguye ya Jeana Claude Gianadda watumiwe na Korali Christus Regnat:

Jean Claude Gianadda yabonye izuba mu 1944 avukira mu gihugu cy’u Bufaransa. Yabaye umwarimu wa Siyansi n’umuyobozi w’ ishuri rya Koreji Saint Bruno i Marselle mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994. Uyu muhanzi w’umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha muri Koreji Saint Bruno.

Ku myaka 50 y’amavuko yaje gusezera ku mwuga we w’ubwarimu yiyegurira gusa kuririmba nk’ubutumwa bwe bw’ibanze muri Kiriziya. Jean Claude Gianadda nk’umuririmbyi, yakoze indirimbo nyinshi cyane zikubiye muri za Album zirenga 100. Ni abahanzi bacye ku isi afite aka gahigo.

Jean Claude yatumiwe gukorera igitaramo mu Rwanda

Yashinze umuryango witwa ‘Association Jeunesse et Culture Saint-Bruno’. Intego nyamukuru y’uwo muryango zigabanyije mu bice bibiri: Mu Kiliziya; yibanda ku kuteza imbere indirimbo zisingiza Imana.

Mu buzima busanzwe agafasha abababaye haba mu gihugu cye kavukire ndetse n’ahandi ku isi yose. ‘Website’ ye bwite igaragaza umubare munini w’ibihugu byo ku migabane itandukanye afitemo ibitaramo muri uyu mwaka aho azenguruka isi yose yamamaza Kristu abinyujije mu bihangano bye.

Bizimana Jeremie Umuyobozi Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Chorale Christus Regnat

Jean Claude ni umunyabigwi ufite indirimbo zikabakaba 1 000

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IGIPIMO CY'URUKUNDO" YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "TROUVER DANS MA VIE TA PRESENCE" YA JEAN CLAUDE GIANADDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kavava 5 years ago
    Turahabaye rwose ngo dutere inkunga abo bana bababaye👍😢





Inyarwanda BACKGROUND