Alain Mukuralinda [Alain Muku] yanditse itangazo rigenewe abanyamakuru, yavuzemo ko ibyo Pasiteri Zigirinshuti wo mu itorero rya ADEPR yavuze kuri Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’ bigize icyaha kandi ko bihanwa n’amategeko, amusaba kubivuguruza mu buryo yabikozemo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya Pasiteri Zigirinshuti Michel avuga ko ‘Igisupusupu’ yamamaye mu buryo butunguranye, ibintu abona ko harimo imbaraga za Satani. Ntiyavugaga ko Nsengiyumva [Igisupusupu] ari umuntu ahubwo yavugaga ko ‘Ikintu’. Pastor Zigirinshuti Michel watangaje ibi ni umuyobozi wa ADEPR Giheka muri Paruwase ya Batsinda ndetse akaba yarahoze akuririye ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw'igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo giherekeza ‘Iwacu Muzika Festival’, Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu, yanenze Pasiteri Zigirinshuti amwibutsa ko mu byo yamuvuzeho byose nta na kimwe yigeze ‘yerekwa’. Yagize ati “Mumubwire muti ‘uriya nta mupasiteri umurimo rwose’. Uretse ko ntasebya abapasiteri bose umuntu na gahunda ye, uriya rero afite gahunda ye, mumusengere mumubwire muti ‘mu byo wavuze nta na kimwe wigeze werekwa. Buriya aba ampa imigisha myinshi iyo avuga kuriya.”
ALAIN MUKU YABWIYE ZIGIRINSHUTI KO IBYO YAVUZE BIGIZE
ICYAHA GIHANWA N’AMATEGEKO :
Nyuma y’aho bwana Zigirinshuti Michel, ari imbere y’abakirisitu https://youtu.be/cxXy8PShnTQ yatandukiriye akahavugira amagambo ahabanye n’inshingano ze nk’umukozi w’Imana maze, ubwo yagishaga ahavugira ku mugaragaro amagambo y’urukozasoni akubiyemo ibitutsi no gusebanya, ndabamenyesha ko ibyo yavuze, bigize icyaha giteganya kandi kigahanwa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 161.
Ariko by’umwihariko, igiteye impungenge n’ubwoba imbere y’abakirisitu n’imbere y’umuryango nyarwanda muri rusange, ni ukubona umuntu w’umubyeyi ndetse wuzukuruje, umuntu w’injijuke nkawe, umuvugabutumwa wigisha ijambo ry’Iyaduhanze twese mu ishusho yayo, umupasitoro wagombye kuba akarorero, aho gutanga urugero rwiza yigisha ko umuntu ari nk’undi, ahubwo afata iya mbere agatesha “ubumuntu” umuntu nkawe, bwana Nsengiyumva François amwita «Ikintu !!»
Agira ati : «…sha igiki ? Igisupusupu Kiragatsindwa, syii…» yakomeje amwita « Ikintu» ngo: « ubonye ukuntu Cyamamaye, Murakibonye ukuntu Cyamamaye mu mezi angahe 3 ?...Ikintu nka Kiriya Kikava Rwagitima cy’igisupusupu uwo mwanya Kikaba Kigize … »
Yaratinyutse yifata ku gahanga uramusebya umushinja gukorana na Satani agira ati : «….ariko nta kintu mubonamo mwebwe… mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo… mwajya kumenya imbaraga zamamaza biriya bintu izo ari zo …kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro ?»
Biragaragara nta gushidikanya ko bwana Zigirinshuti Michel atakiriye neza na busa uko abanyarwanda mu ngeri zose bibonyemo, bakiyumvamo bakakira na yombi Nsengiyumva François batajijinganyije kurusha uko bamwibonamo kuko, nk’uko abyivugira, n’ubwo amaze imyaka hafi mirongo ine abwiriza, inyigisho n’indirimbo aririmba mu itorero ntibirenga umutaru.
Hari
impungenge rero niba tudatabariye hafi ngo dukumire iri hanganisha bwana Zigirinshuti Michel yadukanye hagati y’Abemera nabo yita Abakorana
na Shitani ko, ubwo amaze gutinyuka kwambura
ubumuntu Nsengiyumva François, amwita “Ikintu”, turekeye aho tukicecekera, ejo ntiyazajijinganya
kwerura akamushumuriza abakirisito yigisha amwita igisimba cyangwa icyo ntazi bityo
bakumva ko kumusagarira bamuziza gusa ngo kuko yaririmbye indirimbo igakundwa
mu gihugu hose ndetse ikarenga inkiko z’u Rwanda ngo kandi we nka
« Pasitoro » atarayihaye umugisha, kumusagarira ntacyo bitwaye.
Pasiteri Zigirunshuti Michel yasabwe kuvuguruza ibyo yavuze kuri "Igisupusupu"
Mu izina ry’umuhanzi mpagarariye bwana Zigirinshuti Michel yandagaje agamije kumwambura ubumuntu amwita « Ikintu gikorana na Satani » kugira ngo ace ibice mu bantu amuteranya n’abanyarwanda, agamije kuzana ihangana hagati y’abo yita abakorana na Satani n’abakoreshwa n’umwuka wera ndamusaba ko, avuguruza ibyo yavuze kandi akabikora akoresheje n’ubundi, uburyo yabikozemo ubwo yigishaga abakirisitu icyigisho gikubiyemo amagambo ahabanye n’ukuri amagambo ahubwo, ashobora kuzana intugunda n’impagarara mu bantu bibaza ukuntu umuntu ushinjwa ku mugaragaro n’umukozi w’Imana gukorana na Satani yidegembya !!
Kuko, uretse kuba mpamya nta gushidikanya ko ibyo bwana Zigirinshuti Michel yashinje Nsengiyumva ari ibintu yavanye mu mutwe we atahagazeho kuko ntabyabayeho, nanemeza ko ibyo amushinja nta gihamya cyangwa ikimenyetso ashobora kubitangira ngo agaragaze iyo Satani bakorana iyo ari yo, uburyo bakorana n’aho bahurira ngo banoze uwo mugambi uretse kutamwiyumvamo kubera impamvu ze azi wenyine no gushaka kumuteranya n’abadasengera mu itorero rye.
Nta burenganzira na buke rero afite bwo gutuka umuntu kariya kageni umwita « Ikintu », by’umwihariko muri icyo gitutsi agamije kumwambura nkana ubumuntu kuko, azi neza uko yitwa bitewe, n’uko adahwema kuvuga izina rye mu itangazamakuru yirirwa umuharangamo.
Kabone n’iyo ba bwana Zigirinshuti Michel na Nsengiyumva François mu muryango nyarwanda baba batari ku rwego rumwe, badahuje amashuri, imyumvire, imitekerereze, imyemerere mu idini dore ko ari ryo yitwaza amutuka cyangwa se, nk’umuhanzi, bakaba batabona cyangwa ngo basobanukirwe kimwe ibihangano bye ibi byose ntibigomba kumubera urwitwazo rwo kutubahiriza amategeko u Rwanda rugenderaho ngo yihandagaze atukane ku ka rubanda.
Niba hari ikintu bwana Zigirinshuti Michel atishimiye kuri Nsengiyumva François, nk’umuntu w’intiti yashoboraga kugikosora ukundi atamututse ngo amwandagaze umwambura ubumuntu bwe. Ariko yahisemo kwihagararaho mu kiganiro cyakurikiye https://youtu.be/hwGZ14SC0yc ashimangira ashize amanga ibitutsi no kumusebya yemeza ko ari we wabitukanye koko ! Si ibyo kwihanganirwa, ingaruka azazirengere !
Murakoze murakarama. Mukuralinda Alain Bernard
Nyuma y'ibi byatangajwe na Alain Muku, INYARWANDA twagerageje kuvugana na Pastor Zigirinshuti Michel ntibyadukundira kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa. Mu gihe uyu mupasiteri atavuguruza ibyo yatangaje ndetse akabikorera imbere y'abakristo, nta kabuza arajyanwa mu nkiko nk'uko Alan Muku umujyanama wa Nsengiyumva yabitangaje.Zigirinshuti yavuze ko ubwamamare bwa Nsengiyumva bushyigikiwe na Satani
Alain Muku ni umujyanama wa Nsengiyumva na Clarisse Karasira
TANGA IGITECYEREZO