Diamond ni umwe mu bahanzi bakomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba Usibye kuba icyamamare mu muziki, akunze kuvugwa mu nkuru nyinshi zitandukanye z’abagore baba bakundana cyangwa batandukanye. Uyu mugabo ubwo yataramiraga mu Rwanda kuri uyu wa 17 Kanama 2019 yongeye gushimagiza ubwiza bw’abanyarwandakazi.
Ubwo yari ku rubyiniro ageze hagati igitaramo, Diamond yatuje arahumeka ubundi aterura ikimeze nk’ikiganiro agira ati "Ijambo navuga ni uko u Rwanda rufite abakobwa beza, ni beza cyane. Ndatekereza ufite umunyarwandakazi ntabwo watekereza kumuca inyuma kuko ni beza cyane, bakobwa muri beza cyane.”
Yakomeje ati "Mbabwire ikintu kimwe, bambwiye ko mu Rwanda haba abakobwa bazi kubyina cyane,…” aha yashakishaga abakobwa babyinana ku rubyiniro. Akimara kuvuga aya magambo abakobwa bisutse ku rubyiniro bamuhoberana urukundo n’urukumbuzi wabonaga bamufitiye. Umwe mu bakobwa yamuhobeye arangije amubwira ko amukunda, Diamond arangije ati "Nanjye ndagukunda cyane, ndagukunda.” Nyuma yo kubona aba bakobwa Diamond yunzemo ati” Abanyarwandakazi bagira ikinyabupfura…”.
Nyuma y’aya mambo igitaramo cyakomeje abakobwa barabyina karahava ndetse na Diamond akomeza igitaramo cye aho yataramiye abantu yagombaga kumara ipfa kubera urukundo bari bamufitiye.
REBA UKO DIAMOND YITWAYE MURI IKI GITARAMO N'UDUSHYA YAGIYE AKORA
TANGA IGITECYEREZO