Kigali

"Ndabizi ko ibyo nyuramo bihabanye n’ijambo ryawe ari ibinyoma" ASA mu ndirimbo yise "Forgiven"-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2019 15:29
2


Umuramyi, umwanditsi n’umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Ndahimaba Asa Jean de Dieu ukoresha mu muziki izina rya muri Asa Jean yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Forgiven’ [Bisobanuye uwababarire].



Asa Jean de Dieu afite indirimbo zakunzwe nka “Kubaho kwanjye”, “All i see”, “Amashimwe”, “Yeriko” n’izindi nyinshi yakubiye kuri album iriho indirimbo 14.

Yabwiye INYARWANDA ko yanditse indirimbo ‘forgiven’ agaragara ko Yesu yakunze abantu urukundo arwerekanira ku musaraba kugira ngo buri wese ababarirwe kandi azicare iburyo bwa se ari umuziranenge.

Yagize ati “…Ndirimba mvuga ko mbizi neza ko ibyo yamvuzeho byose bizasohora. Ko ibyo nyuramo bihabanye n’ijambo rye mbizi neza ko ari ikinyoma, ko mbizi ko ndi umutsinzi, nshoboye nk’uko yabimbwiye kenshi mu ijambo rye

Yungamo ati “Hanyuma nkagaruka ku kindi kintu abantu benshi dukunda kwitiranya ko urupfu ari irembo ryonyine rizatujyana mu ijuru ariko sibyo.

Yesu yavuze ko ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo ntawuzajya kwa data atamujyanye ariko ntabwo yavuze ko Urupfu ari rwo rembo gusa, hoya! Hari abagiyeyo badapfuye kandi azanaguruka hari abakiri bazima.”

Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Brighton P muri Fine Pro

Uyu musore yatangiye kuririmba kuva 2000 muri chorale y’abana y’urusengero yasengeragamo. Nyuma ayobora abaririmbyi ba Korali nkuru abandikira n’indirimbo.

Mu 2010 nibwo yasohoye indirimbo ye yambere yitwa “Kubaho kwanjye” akomeza gukorana n’abandi bahanzi indirimbo zitandukanye.


ASA yashyize hanze indirimbo yise "Forgiven"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'FORGIVEN' YA ASA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Carine5 years ago
    Ino ndirimbo ni nziiiiza kbsa! Irasizwe ni ukuri!komeza urabagirane,ugende ugere mu mpera z isi!
  • John5 years ago
    Iyi ndirimbo amagambo arimo biragaragara ko niwayasobanukirwa utazi Yesu Kristo wukuri ibyanditswe byera bivuga. Asa komereza aho kk uratandunye nabandi bahanzi kk iri niryo tangiriro ryiza. Be blessed!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND