Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019 i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga.
Iri rushanwa
mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Rubavu
Beach Volleyball Tour”, rizitabirwa n’amakipe 56 arimo 28 y’abagore na 28
y’abagabo, rizaba ririmo amakipe atandatu (6) y’u Rwanda arimo atatu muri buri
cyiciro , rizarangira hakinwe imikino 86 mu gihe aya makipe yose azaba
yitabiriye.
Bigendanye
n’imyiteguro n’ibindi byose bizacyenerwa muri iri rushawa, FRVB yasanze
bizatwara agaciro ka miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda (350,000,000 FRW).
Abanyarwanda bategereje kureba umusaruro abagiye mu Buyapani bazatanga mu marushawa atandukanye
Muri iri
rushanwa, amakipe azahatana mu buryo bukurikira:
-Hazabanza habeho ijonjora rya mbere (Qualification Phase) aho amakipe azajya ahura agakuranwamo bakinnye umukino umwe.
-Muri iki cyiciro cyo gukuranwamo, muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa), hazajya hahatana amakipe 16 mu gihe andi 12 afite itike y’ijonjora rikurikira bitewe n’uko ahagaze ku rutonde rw’isi (World Ranking).
-Muri aya makipe 16 azaba yahatanye, ane (4) ya mbere azahita yiyunga kuri 12 bahite bongera babe amakipe 16 bityo habeho tombola nyirizina.
-Aya makipe
16 azashyirwa mu matsinda (Group Stage) nyuma bagere mu cyiciro cyo gukuranwamo
(Knock Out Stage) bityo bizagere ku mukino wa nyuma haboneka ikipe ya mbere
(Champion), iya kabiri n’iya gatatu zizahabwa imidali, ibikombe n’amafaranga.
Muri buri
cyiciro, hagenwe ibihumbi icumi by’amadolari ya Amerika (10,000 US$) azajya
ahembwa amakipe atatu ya mbere bitewe n’uburyo bagiye bakurikirana kuko ikipe
ya mbere izahabwa igikombe n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (5,000
US$).
Kugeza ubu
ibihugu 12 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa rizabera mu Karere ka
Rubavu mu Ntara y’Uburengerezuba. Ibi bihugu birimo Cote d’Ivoire, u
Bwongereza, u Buholandi, Slovenia, Denmark, Japan, Canada, Czech Republic,
Norway, Suwede, Cyprus n’u Rwanda ruzakina.
Igihugu cy’u
Rwanda biteganyijwe ko kizahagararirwa n’amakipe 3 muri buri cyiciro ni ukuvuga
abagabo n’abagore. Mu bagabo ikipe ya mbere igizwe na Mukunzi Christophe na
Ndamukunda Flavien, iya kabiri igizwe na Gatsinzi Venutse afatanyije na
Habanzintwari Fils naho ikipe ya gatatu igizwe na Muvunyi Alfred na Niyonkuru
Yves. Iyi kipe izaba itozwa na Sammy Mutemi Mulinge usanzwe ari umutoza wa APR
VC mu bagabo.
Ikipe igizwe
na Charlotte Nzayisenga na Judith Mukeshimana, Yves Niyonkuru na Gatsinzi
Venuste n'umutoza Mana Jean Paul bagarutse mu Rwanda bavuye mu Buyapani
kwinjira mu irushanwa rya “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019” . Gusa,
barahita bagana i Rubavu gukomeza kwitegurana n’abandi basigaye mu Rwanda.
Ikipe y'u Rwanda ivuye mu Buyapani ikazifashishwa muri Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019 yageze i Kigali
Nyuma
y’imyitozo y’abakina Volleyball na Beach Volleyball, abakinnyi babarizwa muri
ibi byiciro basoje gahunda bari bafite bityo bakaba bagomba kugana mu
marushanwa arimo imikino ya All Africa Games 2019 na Rubavu Beach Volleyball
World Tour 2019.
Ni nayo
mpamvu ikipe igizwe na Olivier Ntagengwa na Kavalo Akumuntu Patrick, Benitha
Mukandayisenga na Valentine Munezero n'umutoza Mudahinyuka Christophe irafata
urugendo igana muri Maroc muri All Africa Games 2019 igomba gutangira tariki
16-30 Kanama 2019 i Rabat muri Maroc.
Ikipe rusange y'u Rwanda yageze i Rabat muri Maroc nyuma y'imyiteguro bagiriye mu Buyapani
Mu bijyanye n'indi myiteguro irebana na "Rubavu Beach Volleyball World Tour 2019", ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryahuguye abasifuzi bazitabazwa muri iyi mikino ndetse n'abanyamakuru bakaba bagomba guhugurwa kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019.
TANGA IGITECYEREZO