Abakinnyi bagera batandatu (6) bakiri bato bakina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru “Athletisme” bageze mu gihugu cy’u Budage gukora imyitozo izamara iminsi icumi (10).
Abakinnyi bageze
mu gihugu cy’u Budage barimo abakobwa batatu (3) n’abahungu (3). Abo ni
Niyonkuru Marthe, Uwitonze Claire, Niyonkuru Florence, Bakunzi Aime Phrodite,
Habinshuti Alexis na Karangwa Kwame bazaba baherekejwe n’umutoza Bizimana
Manasse.
Ikipe y'abakinnyi b'u Rwanda ubwo bari bageze mu Budage aho bazaba bakorera mu mujyi wa Trier
Mu kiganiro
yagiranye na Imvaho Nshya, Umutangana Olivier, umunyamabanga Mukuru wa RAF,
yatangaje ko iyi gahunda yo kohereza abakinnyi kwitoreza mu gihugu cy’u Budage,
igamije gutegura abakinnyi bakiri bato kuzitwara neza mu marushanwa ari imbere.
Asobanura ko
iki ari igikorwa kizahoraho, ibihugu byombi bikaba bizajya byohererezanya
abakinnyi mu rwego rwo gukaza imyitozo kandi akaba abona ko bizatanga
umusaruro.
“Icyo ni
igikorwa kizahoraho ku buryo buri biruhuko hazaba hari abantu bagiye mu Budage,
hari n’abandi bazajya bava mu Budage bazajya baza bazanye n’impuguke
banadufashe kuba twahugura abatoza, kuba twakoresha abakinnyi bacu imyitozo ku
buryo rwose urebye gahunda n’umurongo Federasiyo ifite ifatanyije na MINISPOC
turizera ko mu minsi iri mbere tuzaba dufite umusaruro utandukanye n’uwo dufite
uyu munsi.” Umutangana
Abakinnyi b'u Rwanda mbere yo guhaguruka
Ishyirahamwe
ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” ritangaza ko aba bakinnyi bahagurutse
i Kigali berekeza mu gihugu cy’u Budage tariki 15 Kanama 2019 bakaba bazagaruka
mu Rwanda tariki 26 Kanama 2019.
TANGA IGITECYEREZO