RFL
Kigali

Sintex azaririmba mu gitaramo cyatumiwemo umunya-Nigeria Johnny Drille

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2019 9:41
0


Umuhanzi Sintex ukunzwe mu ndirimbo “Twifunze” azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyatumiwemo umunya-Nigeria Johnny Drille ukunzwe mu ndirimbo ‘Romeo&Juliet’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’umyaka umwe imaze.



Sintex 2019 yaramuhiriye! Yashyize ahagaragara indirimbo zamwaguriye igikundiro aririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye. Yasusurukije benshi mu birori bikomeye bizwi nka ‘European Street Fair’; anahabwa umwihariko wo kuririmba mu gitaramo cyaririmbyemo umunya-Nigeria Maleek Berry, Ya Levis na Eugy.

Indirimbo ye yise “Twifunze” imaze kumutambutsa ahakomeye. Yumvikana mu mudiho wa kinyafurika ikaryoshywa n’amagambo ayigize yifashishwa kenshi na benshi mu rubyiruko rw’iki gihe.

Yatangarije INYARWANDA, ko kuba yatoranyijwe mu bandi bahanzi nyarwanda akazaririmba mu gitaramo Johnny Drille azakorera i Kigali ari ‘ikimenyetso kinyereka ko aho ibihangano byanjye bigera ari kure’.

Uyu muhanzi azaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 27 Nzeri 2019 muri Parking ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. RG Consult yateguye iki gitaramo yavuze ko gutumira John Drille bashingiye ku mubare munini w’abasabye ko bataramirwa nawe.

Kwinjira muri iki gitaramo; ku meza y’abantu umunani (VVIP Table of 8) ni 240 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 20 000 Frw naho mu myanya isanzwe ni 10 000 Frw. Ni igitaramo cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Mutzig; wagura itike kuri www.rgtickets.rw

Sintex yatumiwe kuririmba mu gitaramo Johnny Drille azakorera i Kigali

Amateka avunaguye ya John Drille:

Johnny Drille ni umunya-Nigeria w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo. Yagize igikundiro bwa mbere ashyize hanze indirimbo “Awww” yakoranye na Di’ja. Afitanye amasezerano y’imikoranire na Mavin Music yatumbagije ubwamamare bwa benshi mu bahanzi bo muri Afurika.

Yabonye izuba kuya 05 Nyakanga 1990. Yavukiye muri Leta ya Edo State muri Nigeria. Ise ni Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri. Afite abavandimwe bane. Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto ahereye mu rusengero. Yize muri Kaminuza ya Beni iherereye mu Mujyi wa Benin aho yize ibijyanye na “English and Literature”.

Mu 2015 yari mu bahanzi batandatu bahatanye mu irushanwa rya “Project Fame West Africa”. Mu 2015 yashyize hanze indirimbo “Wait for Me”. Mu 2016 ashyirwa mu bihembo bya “The Headies” mu cyiciro cya ‘Best Alternative Song’.

Mu 2017 yashyize hanze indirimbo “Romeo&Juliet” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Mu 2018 yasohoye indirimbo “Awa love”, muri uyu mwaka ashyira hanze indirimbo “Shine”, “Finding Efe” n’izindi nyinshi.

Soma: Johnny Drille wakunzwe mu ndirimbo 'Romoe&Juliet' yatumiwe gukorera igitaramo i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND