Mu itangazo ryashyizweho Umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba Amb. Nduhungirehe Olivier, ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019, rivuga ko Rwanda Day yari kubera mu Budage yasubitswe ku mpamvu ‘zitunguranye’.
Rwanda Day y’uyu mwaka yari iteganyijwe kubera i Bonn mu Budage, ku wa 24 Kanama 2019. Muri iri tangazo bavuga ko itariki Rwanda Day izaberaho izamenyeshwa mu minsi iri imbere.
Bati “Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane iramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko Rwanda Day, yari iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, yasubitwe kubera impamvu zitunguranye. Itariki yimuriweho izamenyeshwa mu minsi iri imbere. Twiseguye ku bo iki cyemezo cyabagamira.”
Rwanda Day ni igikorwa ngaruka mwaka gihuriza hamwe abanyarwanda bo mu gihugu n’abo mu mahanga bagahabwa impanuro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Ni igikorwa kandi gisusurutswa na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.
Itangazo rimenyesha ko Rwanda Day yari kubera mu Budage yasubitwe
TANGA IGITECYEREZO