Kigali

Muhanga: College St Marie Reine bahaye impanuro ikipe ya Basketball izabahagararira muri FEASSSA 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/08/2019 17:11
1


Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019 ni bwo ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya College St Marie Reine de Muhanga bafashe umwanya baganira n’abana bagize ikipe ya Basketball izabahagararira mu mikino ya FEASSSA 2019.



FEASSSA ni imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, imikino igiye kuba ku nshuro ya 18. Kuri iyi nshuro izatangira tariki 15-24 Kanama 2019, ibere Arusha muri Tanzania. Imikino iheruka mu 2018 yabereye mu Rwanda mu mujyi wa Musanze.


Ifoto igaragaza abakinnyi b'ikipe ya College St Marie Reine de Muhanga

College St Marie Reine ya Muhanga iyoborwa na Padiri Valens Ndayisaba ni kimwe mu bigo bizahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSSA 2019 kuko muri Basketball, mu bahungu ikipe zizaserukira u Rwanda ni LDK na College Sainte Marie Reine Kabgayi. Mu bakobwa azaba ari LDK na ES Sainte Bernadette Kamonyi. Aha buri cyiciro kizaba kigizwe n’abakinnyi 24.

Padiri Ndayisaba Valens yabwiye aba bana ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kandi bakajya banafata umwanya bakiragiza Imana muri gahunda zose bazaba barimo zo kurushanwa bashaka imidali.


Padiri Ndayisaba Valens imbere y'ikipe ya College St Marie Reine nk'ikigo abereye umuyobozi 

Padiri Ndayisaba yababwiye ko kandi bagomba kumva ko aho bazaba bari ari ku ishema ry’igihugu na College St Marie Reine by’umwihariko.

Rukiramacumu Jean Aimée umutoza mukuru w’ikipe ya Basketball ya College St Marie Reine yaganiriye na INYARWANDA ahamya ko imyiteguro bakoze nyuma na mbere yo kubona itike yo kujya muri FEASSSA 2019 ihagije ku buryo bizera ko umusaruro uzaba mwiza mu irushanwa nyirizina.

“Nk’ikipe ya College St Marie Reine turiteguye kandi nizera ko yaba mu gushaka itike na nyuma yo kuyibona twari dufite imyitozo ihagije. Kuri ubu nizera ko duhagaze neza ku buryo umusaruro uzaboneka”. Rukiramacumu


Rukiramacumu Jean Aimee umutoza mukuru wa College St Marie Reine yizeye ko umusaruro uzaba utubutse muri FEASSSA 2019

Biziyaremye Gonzague, umujyanama wa Komite Nyobozo y'akarere ka Muhanga yasabye aba banyeshuri kwiyumvamo inyungu z'igihugu kurusha inyungu z'ibigo bigamo bitandukanye.

"Mwibuke ko mutajyanwe n'inyungu z'ibigo mwigamo ahubwo ko muhagarariye inyungu z'igihugu". Biziyaremye

Mu mikino ya FEASSSA 2019, College St Marie Reine iri mu itsinda rya kabiri (B), aho bari kumwe na Buddo Secondary School (Uganda), Seroma Christian High School (Uganda), Galanos (Tanzania) na Dagoretti (Kenya).


Collge St Marie Reine ni imwe mu makipe ane ahagarariye u Rwanda muri Basketball ya FEASSSA 2019

LDK iri mu itsinda rya mbere (A) aho iri kumwe na Don Bosco (Tanzania), Laiser Hill (Kenya), LL.Tanganyika (Burundi) na Kibuli Secondary School (Uganda).

Muri rusange, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe agera kuri 16. Aya makipe 16 arimo 8 y’abahungu na 8 y’abakobwa azaserukira igihugu mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, gusiganwa ku maguru “Athletisme”, Koga, Table Tennis na Tennis isanzwe.

Mu mupira w’amaguru, mu cyiciro cy’abahungu, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikigo cya LDK naho mu bakobwa ni ikipe ya GS Remera-Rukoma. Buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi 20.


College St Marie Reine ya Muhanga ubwo bari biteguye kugana i Kigali aho amakipe yose agomba kuzahagurukira kuri RP-IPRC Kigali ku Kicukiro 


Rurangirwa Pacifique kapiteni wa College St Marie Reine yijeje ikigo cye ko igikombe bishoboka ko bagitwara uyu mwaka 

Muri Volleyball, mu bahungu azaba ari amakipe 3 ariyo Petit Seminaire Virgo Fidelis, IPRC West VC na Don Bosco Gatenga. Aya makipe yose azaba agizwe n’abakinnyi 36. Mu bakobwa hari GS Indangaburezi ndetse na GS St Aloys Rwamagana. Aya makipe yombi azaba agizwe n’abakinnyi 24.

Muri Basketball, mu bahungu ikipe zizaserukira u Rwanda ni LDK na College Sainte Marie Reine Kabgayi. Mu bakobwa azaba ari LDK na ES Sainte Bernadette Kamonyi. Aha buri kiciro kizaba kigizwe n’abakinnyi 24.

Handball, amakipe azahagararira igihugu muri iyi mikino mu bahungu ni ADEGI, ES Kigoma na College de Gisenyi. Mu bakobwa hari Kiziguro Secondary School. Aya makipe azatwara abakinnyi 14.


Uva ibumoso: Rurangirwa Pacifique (kapiteni), Rukiramavumu Jean Aimee (umutoza mukuru) na Byabi Mc Bright umwe mu bakinnyi barebare bakiri bato mu karere ka EAC

Mu gusiganwa ku maguru “Athletisme”, u Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi 6, abahungu 3 n’abakobwa 3. Mu bahungu ni Mpawumugisha Emmanuel, Ingabire Victoire na Ntirenganya Fidele naho mu bakobwa ni Uwiringiyimana Noella, Tuyambaze Sylvie na Ibyishatse Angelique.

Mu mukino wo koga, hazitabira abakinnyi 9 (abahungu 6 n’abakobwa 3) mu bakobwa ni Iyabampaye Esther, Irafasha Louise na Mana Deborah naho mu bahungu ni Maniraguha Eloi, Harindimana Amini, Mana Chris Noah, Niyibizi Cedric, Iradukunda Eric na Kamali Alexis.

Muri Table Tennis (10), abahungu ni Masengesho Patrick, Irakiza Bonheur, Tuyishime Olivier, Iranzi Egide, Niyonkuru Germain na Asifiwe Patience naho mu bakobwa hari Tumukunde Hervine, Twizerane Regine, Hirwa Keila na Tuyikunde Thamar.

Muri Tennis isanzwe (Lawn Tennis), u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 12, abahungu ni Karenzi Bertin, Tuyishime Fabrice, Mfashingabo Junior Joseph, Muhire Joshua, Cyiza Joseph na Ishimwe Emmanuel. Mu bakobwa ni Mutuyimana Chantal, Niyoshima Clenia, Gaga Tracy, Irumva Matutina, Uwimbabazi Marie Claire na Irakoze Belyse.

Mu mikino ya FEASSSA iheruka kubera mu Rwanda mu karere ka Musanze kuva tariki 10 kugeza 24 Kanama 2018, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 3 n’imidari 25, inyuma ya Kenya yabaye iya kabiri (28) ndetse na Uganda yabaye iya mbere n’imidari 30.


Ikipe ya College St Marie Reine iba ikomeye mu mikino mpuzamashuri binayiha itike ya FEASSSA 2019

Dore abakinnyi ba College St Marie Reine bazakina FEASSSA 2019:

Byambo Mc Bright,Giramahoro Aime Sanky, Alain Clovis Irera, Arnaud Kanamugire, Patrick Ndikumwenayo, Patrick Ngabonziza, Theogene Niyibizi, Augustin Niyomugabo, Abdou Niyonkuru, Nyandwi Delaware,Rucogoza Ngabo Bruce, Rurangirwa Pacifique (C).

Umutoza mukuru: Rukiramavcumu Jean Aimee

Ushinzwe imikino mu kigo: Munyandi Justin
   

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Valentine Ishimwe5 years ago
    Kbx courage kdi twizeyeko muzabikora marie leine Gd vrmt





Inyarwanda BACKGROUND