RFL
Kigali

Bizimana Jérémie, umuririmbyi ukomeye wa Korali Christus Regnat yakoze ubukwe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2019 23:12
2


Bizimana Jérémie umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bya Korali Christus Regnat, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwitonze Francine uzwi nka Fanny.



“Numishire uhoraho kuko agwa neza n’urukundo rwe rugahoraho iteka (Zaburi 107,1)”. Niyo magambo Bizimana na Uwitonze bifashishije batumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe bwabo, bwabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2019.

Gusaba no gukwa byabereye kuri Hotel Le Printemps ku Kimiroko, umuhango wabaye saa tatu za mugitondo.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye kuri Chapelle y’Abayezuwiti iherereye ku Kimironko, umuhango wabaye saa munani z’amanywa.

Jeremie yanditse indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika

Bizimana Jeremie yambitse impeta umukunzi we Fanny ashimangira urwo yamukunze

Fanny yasezeye ku rungano rwe....

Fanny yahawe ikaze mu muryango...

Bahoberanye bashirana urukumbuzi

Jeremie yanditse indirimbo nka "Twagira wowe" n'izindi

Abasore n'inkumi bashyigikiye Jeremie mu rugendo rushya rw'ubuzima yatangiye

Umugeni wa Jeremie

Inshuti n'abavandimwe bashyigikiye urugo rushya rwa Jeremie na Fanny

Muri Misa, Jeremie yaririmbiwe na Korali Christut Regnat abarizwamo

Urugo rushya rushyigikiwe....

Jeremie yagiye aririmbisha Korali zitandukanye, yigisha n'umuziki


KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA BIZIMANA JEREMIE BWAGENZE

AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: Eric Niyonkuru-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimable5 years ago
    Basaga neza cyanee. Bazagire amata n'abana bo kuyanywa. Batunge batunganirwe
  • picasso5 years ago
    JEREMUE. UZAGIRE URUGO RIHIRE





Inyarwanda BACKGROUND