'Sandra' ni
indirimbo yari isanzwe iri hanze mu buryo bw'amajwi ariko kuri ubu n'amashusho
yayo yasohotse. Siti True Karigombe mu kiganiro yahaye INYARWANDA; yavuze ko
iyi ndirimbo yayikorewe na Udahemuka Louis mu buryo bw'amashusho kandi akaba
yizeye ko abanyarwanda bazayikunda bagakomeza no kuryoherwa n'ubutumwa
bw'urukundo buyirimo.

Uretse kuba
ari umuhanzi ku giti cye, Siti True Karigombe akunze gufasha Riderman ku
rubyiniro, akaba yatangaje bimwe mu bintu benshi batazi kuri Riderman. Siti True
Karigombe ni umwe mu bahanzi bize ku ishuri rya muzika ku Nyundo ndetse akaba
amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye.



Umuraperi Siti True Karigombe
Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Siti True Karigombe
Kanda hano urebe indirimbo 'Sandra' ya Siti True Karigombe.
VIDEO: Ivan Eric Murindabigwi-Inyarwanda Tv