RFL
Kigali

Amayeri abiba imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Youtube channel bakoresha! Menya uko wabirinda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:9/08/2019 15:46
0


Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu biri gukoreshwa cyane kandi n'abantu benshi haba ari mu kwishimisha cyangwa mu kazi gasanzwe ka buri munsi zirakoreshwa. Bitewe n’amabanga aba ari kuri izi mbuga zikoreshwa haba mu gutambutsa ibitekerezo cyangwa ubutumwa gusa hari igihe zijya zibwa ntumenye ibyabaye. Amwe mu mayeri aba 'Hackers' bakoresha!



Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni nako abantu nabo bahora biyungura ubumenyi buhambaye. Muri iyi minsi abantu benshi bari guhura n’ibyago binyuze mu kubura/kwibwa inkuta z'imbuga nkoranyambaga zabo, abenshi bakazibura bitewe n'icyo twakwita kutagira amakuru y'amayeri abantu bakoresha baziba abakunze kwitwa aba hackers. 

Gusa nyamara bakoresha amayeri adahambaye buri muntu wese ufite amakuru y'uburyo bikorwamo ntabwo bakwigera babimukora. Imbuga nkoranyambaga zikunzwe kwibwa cyane ni Instagram, Youtube channel, Facebook, Twitter yemwe rimwe na rimwe na Whatsapp nazo bajya baziba nubwo kuri Whatsapp bidakunze kuba kuko akenshi kubera ko hakoreshwa nimero z'ama telefone.

Amwe mu mayeri abiba imbuga nkoranyambaga bakunze gukoresha

i. Amayeri akunze gukoreshwa mu kwiba konte ya Facebook

Akenshi kuri Facebook aba ba hackers bakunze gukoresha Email aho bakoherereza Email ikubwira ko ushobora kuba ufite ubutumwa wibagiwe gusoma (Unread notifications), abantu bagusabye ubucuti utabonye (new friends requests), ufite amafoto mashya utarebye inshuti zawe zashyize ku nkuta zazo ndetse n'ibindi byinshi bijya gusa n'ibi byose akenshi ni byo abantu bakunze kohererezwa kandi bikaba biriho ibirango byose byo mu kigo cya Facebook akenshi biba binagoye gutahura ko ari abashaka kukwinjirira.

Ni ukuvuga bo bakoreza iyi Email noneho bagusaba ko wahita winjira muri konte yawe byose ukabibona noneho bo kubera kode baba bakoresha bakora iki kintu baba bafite amakuru y'ibanze baba bashaka bigatuma bahita babona imyirondoro yawe yose harimo n'imibare y'ibanga bamara kubibona bakinjira ku rukuta rwawe noneho imibare y'ibanga bagahita bayihindura kuva ubwo ntiwongere kugira uburenganzira bwo kwinjira kuri rwa rukuta rwawe bakarukoresha ibyo bishakiye. 

Urugero rwa hafi mu kwezi gushize ikigo cya Facebook cyajyanwe mu rukiko n'ikigo cyo mu Butaliane kirebera inyungu z'abaturage kibashinja gutanga amakuru yabo ku kigo cy'ubushakashatsi cyo mu Bwongereza. Iyi myirondoro y'abaturage bo mu Butaliyane yafashwe hishashijwe application yubatwe n'umugabo witwa Kogan. Hano bagendaga bohereza buri muntu ubutumwa bumumenyesha ko yemerewe gukina umukino ku buntu. Hanyuma umuturage bakamusaba kwinjiramo. Iyo yabaga amaze kwinjizamo imyirondoro amakuru yari akenewe na cya kigo akaba yamaze gufatwa kubera ururimi rwa mudasobwa cyangwa ama codes baba bakoresheje bayubaka, igahita igira ibyo ibika wa wundi urimo gukina ntamenye ibyabaye.

ii. Amayeri akunze gukoreshwa biba konte ya Twitter

Akenshi amayeri aba bantu bakoresha arajya gusa n'ubwo asa n'ajya gutandukana. Kuri Twitter bakunze gukoresha ama application kuko bakunze kohereza ubutumwa cyangwa icyo tuzi nka notifications bakubwira ko hari applications bashaka ko winjiramo ukoresheje twitter noneho wowe iyo ubyemeje icyo uba ukoze ni nko gukingurira umwanzi kuko ya application hari ibintu iba ije gutwara urugero harimo amakuru akwerekeyeho nk'imyirondoro yawe n'ibindi hadasigaye imibare yawe y'ibanga ari nayo ibaha ububasha bagahita bayihindura noneho wowe ntiwongere kubona uko winjiramo.

Nk'uko twabibonye ntabwo aha ari kuri Twitter gusa ibi no kuri Facebook birakorwa ndetse kimwe n'uko na biriya twabonye kuri Facebook no kuri Twitter bishobora gukora kimwe ndetse no kuri Instagram byakorwa byose. Biranashoboka ko bashobora kubona imibare yawe y'ibanga bakakwinjirira ntubimenye bo bakareba abantu muvugana n'ibyo muvuhana byose bakakureka ukagomeza ukabikoresha biterwa n'ikigamijwe n'umuhakeri wakwinjiriye.

iii. Amayeri akunze gukoreshwa biba konte ya Instagram


Akenshi kuri Instagram icyagaragaye ni uko abenshi abaziba bakunze kohereza email ikumenyesha ko hari umuntu uri mu gihugu runaka akaba yinjiye muri konte yawe ashaka kukwinjirira bakakubaza niba yari wowe cyangwa atari wowe. Ni ukuvuga baguha amahitamo abiri “yari wowe” cyangwa “si wowe

Iki gihe iyo ubihakanye bahita bakubwira bati 'niba atari wowe injira ku rukuta rwawe unyuze aha' iki gihe bahita baguha link cyangwa icyo twakwita ubwinjiriro. Iyo ubikoze ukanyura kuri ya link baguhaye bihita biba nk'aho ubahaye uburenganzira bwo kubona ibyawe byose. 

Nk'uko twabibonye tugitangira imbuga zose akenshi uburyo zibwamo ni bumwe akenshi banyura kuri email bakaguha ubutumwa bukujijsha nyuma ugashiduka ugakoresha ibintu baba baguhaye bagahita babona kukwinjirira cyangwa bakakubwira ko hari intambwe wateye kuri urwo rubuga baka kubwira ko hari impano bakugeneye bakagusaba kwinjira ahantu bakweretse nk'uko twabibonye haruguru. Urugero rwa hafi ni uko akenshi kubera ko kuri youtube ariho haba hari ibikorwa bibyara amafaranga, abajura bakunda kuziba.

Akenshi abantu bakunze kwibwa imbuga nkoranyambaga ni ibyamamare, abanya politike n'abacuruzi kubera ubwamamare baba bafite ndetse bikajyana n'amatsiko abantu baba bafite yo kumenya ibyabo, aha nini abajura iyo bamaze kwinjirira imbuga nkoranyambaga hari n’igihe bazikoresha basaba amafaranga inshuti z'uwo binjiriye. Ntabwo ari ukwiba imbuga nkoranyambaga gusa ahubwo bajya banakora ubujura bwo kwiba imibare y'ibanga igendanye na konte ukoresha kuri za banki bityo bikaba byabaha uburenganzira bwo kukwiba cyangwa bakakwiyitirira bagakora amahano.

Inama inzobere mu ikoranabuhanga zitanga z'uburyo wakwirinda aya mayeri

Inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga zisaba abantu kugerageza guhindura imibare yawe y'ibanga nibura hagati y'ibyumweru 6-8. Bakongera bakatubwira ko tugomba gukoresha imibare y'ibanga ikomeye idashobora gutekerezwa na buri wese. Icya kabiri ni ukwirinda kwinjiza email zawe mu bintu utabanje kwitondera kandi nibigufitiye akamaro ukabanza gushishoza mbere yo kugira icyo ukora cyose.

Ikoranabuhanga rirakataje icyo usabwa ni ukuba maso kuko ibitero by'ikoranabuhanga (cyber attack) birahari kandi ababikora bahora bari maso mu guhindura amayeri bakoresha ndetse n'inzira zihambaye zuzuyemo ubwenge bw'ikirenga bakoresha. Ubutaha mu nkuru yacu tuzagaruka ku mateka ya 'Hacking system' n’uburyo ikorwa n'ubwoko bwazo n’inzira zihamye zo kubyirinda.

Sources: Detector.com, Inmotionhosting.com, makeuseof.com na Consolidated.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND