Kigali

Ubwinshi bw’ibitaramo bimeze kimwe no kugaragara cyane k’umuhanzi bigira iyihe ngaruka ku mwuga we n’ibyo yinjiza?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2019 7:31
0


Umuhanzi ntabonye aririmba Dj Pius amurika albumu “Iwacu”, namuboye muri Christmas Celebrities Party, Kigali Jazz Junction, East African Party, Kigali Summer Fest, ...yewe no mu gitaramo giherekeza “Iwacu Muzika Festival” cyatumiwemo Diamond wo muri Tanzania, nzamubona.



Umuziki w’u Rwanda waragutse wihaza ku bisekuru byombi! Umuhanzi Masabo Nyangezi w’ibihe byose mu ndirimbo ye “Gitari” yararirimbye ati “Gitari yanjye wankundishije benshi ku ijwi no ku izina gusa…” Yahishuraga ko yamenyekanye ndetse cyane ariko ko nta nyungu ifatika yakuragamo.

Kenshi tuvuga ko umuhanzi yatangiye kugera ku bukire dushingiye ku mibereho y’ubuzima bwe yahindutse. Yaguze imodoka, yubatse inzu, yatangiye gukorana n’abahanzi b’amazina azwi, aba-Producer bakomeye, yaririmbye mu bitaramo mpuzamahanga, yegukanye amashimwe n’ibindi.

Byose bigira intangiriro! Umuhanzi uri mu maboko meza y’abajyanama basobanutse kwisanga ku isoko ry’umuziki biramworohera mu gihe abandi usanga bamara igihe kinini mu cyizwi nka “Underground”.

Ubuhamya bwa benshi mu bahanzi bushingira ku kuvuga ko hari indirimbo nyinshi bakoze ariko zitazwi. Gentil Misigaro, Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Riderman, Knowless, Charly&Nina, Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ n’abandi bafite indirimbo bahereyeho zitigeze zimenyekana.

Indirimbo imwe cyangwa ebyiri zisanze mu matwi y’itangazamakuru, abafana bakora uko bashoboye bazitunga muri telefoni, bahangwa amaso n’umubare munini babengukwa n’abategura ibitaramo umunsi ku wundi.

Ni ibyo kwishimirwa kubona nibura abahanzi bashyirwa ku rutonde rw’abakomeye mu Rwanda ubasanga mu gitaramo kimwe ukababona n’ahandi baririmbira abishyuye mu byiciro bitandukanye ndavuga mu mafaranga.

Ntawakwirengagiza ko hari n’abandi bahanzi bakomeye babarizwa muri ‘Label’ zikomeye mu Rwanda badakunze kuririmba muri ibyo bitaramo bimeze kimwe. Wakwibaza niba ari uko abo bahanzi bahenze cyangwa se abo bemera kuririmba mu bitaramo byose bishyurwa ‘macye’.

Ni ibintu ku ruhande rumwe bigira ingaruka nziza n’ingaruka mbi ku muhanzi wo mu Rwanda. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ingaruka nziza n’ingaruka mbi ibitaramo bimeze kimwe bigira ku bahanzi nyarwanda. Ni inkuru twifashishijwemo ibitekerezo bya benshi bakurikirana bya hafi umuziki w’u Rwanda.

Kugaragara kenshi mu bitaramo bimeze kimwe bituruka ku kuba umuhanzi atagira amafaranga runaka akorera:

Imwe mu ngingo ishyirwa imbere ituma kenshi isura y’umuhanzi umwe igaragara mu bitaramo byinshi ni uko aba adafite amafaranga nshingiro akorera ku buryo adashobora gufata ari munsi yayo.

Benshi mu bahanzi nyarwanda bashobora kuririmba mu gitaramo kimwe bahawe arenga Miliyoni 1 Frw mu kindi gitaramo agahabwa ari munsi ya 500 000 Frw. Ibintu bishobora gutuma buri wese yamutumira ashingiye ku kuba amafaranga yose ayakira.

Ni mu gihe umuhanzi watumiwe avuye mu mahanga aca akayabo abamutumiye i Kigali.

Ijwi rya benshi mu bahanzi nyarwanda ryumvikana rivuga ko badahabwa agaciro muri ibyo bitaramo biba byatumiwemo uwo muhanzi ndetse ko n’amafaranga bahabwa adashyika ku yo uwo muhanzi Mukuru aba yahawe.

Umwe mu bayobozi b’inzu ireberera inyungu z’abahanzi utifuje ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yatangarije INYARWANDA ko buri muhanzi wese aho ava akagera aba azi neza abafana be ari nabo batuma yiha umurongo ntarengwa.

Avuga ko kugira ngo umuhanzi wo mu Rwanda akomeze kugwiza igikundiro no guhabwa agaciro muri sosiyete bisaba ko atigaragaza cyane mu bitaramo n’ahandi henshi yatumirwa ahawe ayo gusamura.

Ati “Buriya buri muhanzi aba afite ‘target’ ya audience akorera. Iyo azi uwo murongo ntawurenge ni byo by’ingenzi. Ikindi ni ukwitonda kuko mu Rwanda iyo ubaye ‘too much’ abantu barakurambirwa.”

Akomeza avuga ko bibaye byiza umuhanzi yagira amafaranga runaka ashingiraho kugira ngo atumirwe mu gitaramo kuko ngo guhindaguranya bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye n’ibiciritse.

Kuririmba mu bitaramo bimeze kimwe ntibyatuma arambirana mu bafana?

Ushobora kwitabira igitaramo cyabereye Car free zone, mu cyumweru gitaha ukitabira icyateguwe muri Camp Kigali n’ahandi ubona ko hari isura y’umuhanzi umwe ugaruka ku rutonde, hashingiwe ku kuba ‘akunzwe’. 

Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ na Clarisse Karasira, avuga ko nta gihe umuhanzi azarambirana mu bitaramo mu gihe cyose abafana bazaba bifuza uwo muhanzi.

Ati “Nta gihe ibitaramo bizaba byinshi igihe cyose abafana ari bo bazaba bifuza ko abataramira. Igihe cyose azabaha indirimbo nshya uko babyifuza ntazigera abarambira kandi ni yo ntego.”

Kuri we kuba umuhanzi yagaragara mu bitaramo byinshi yishimiwe ngo nta ngaruka abibonamo. Ati “Kugaragara mu bitaramo byinshi abakunzi bakwishimiye nta ngaruka na busa bigira ku muhanzi. Agomba gusa guhora aha abakunzi be ibihangano, n’ibirori byiza kandi bishya kugira ngo batamurambirwa.”

Ubwinshi bw’ibitaramo bimufasha kongera umubare w’abafana n’ifaranga mu mufuka:

Kuba umuhanzi yatumirwa kuririmba mu bitaramo birenze kimwe bimufasha mu bijyanye no kwinjiza amafaranga no kwigaragariza umubare munini w’abafana nk’uko benshi babivuga.

Ibi binafasha umuhanzi kwimenyereza gutaramira rubanda nyamwinshi bikarema ubumwe cyangwa guhuza kwihariye (personal relationship) hagati y’umuhanzi n’abafana be nk’uko byavuzwe n’umuhanzikazi Alyn Sano.

Ntawashidikanya ko hari benshi mu bahanzi nyarwanda bagiye bagwiza igikundiro biturutse ku buhanga bagaragaraje mu bitaramo bitandukanye baririmbyemo bigatuma bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo bataha bamwirahira kuva ubwo.

Ibi binashimangirwa na Mani Martin uvuga ko kuba umuhanzi yagaragara mu bitaramo byinshi ari byiza bitewe n’ibyo akuramo, ikindi kandi ngo binafasha umuhanzi guhura kenshi n’abakunda ibyo akora.

Avuga ko bishobora kugira ingaruka itari nziza ku muhanzi mu gihe yaririmbye mu gitaramo abafana binjiriye ubuntu kubera ko ashobora gutegura igitaramo cye bwite, abafana ntibitabire kuko hari aho bamuboneye ubuntu.

Ati “Icyakora nk'uko buri kintu kigira ibyiza n'ibibi bishobora no kugira izindi ngaruka zitari nziza cyane cyane iyo muri ibyo bitaramo habonetsemo ababireba batabyishyura.

“Wenda umuhanzi we yishyuwe n'ababiteguye, haba ubwo nyuma yabo umuhanzi yifuza gukora ibye bwite, abakabirebye ntibabishidukire kuko wenda byo bibasaba kwishyura kandi bafite aho bamurebye batishyuye.”

Uyu muhanzi ariko kandi avuga ko buri wese aba afite uburyo akoramo ibintu bishobora gutuma yemera kuririmba mu bitaramo byinshi.

Umubare munini w’ibitaramo bimeze kimwe utuma umuhanzi nta budasa agaragaza ku rundi ruhande akunguka:

Abakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda, bavuga ko kuba umuhanzi nyarwanda yagira ibitaramo by’uruhererekane aririmbamo kenshi bituma atabona umwanya wo kwitegura kugira ngo agaragaze ubudasa mu kindi gitaramo yatumiwemo.

Ibi binatuma umuhanzi yakongera kugaruka ku rubyiniro yambaye nk’umupira cyangwa se ipantalo yakoresheje mu gitaramo giheruka. Hari n’abahanzi badatinya kuba baririmba indirimbo nk’izo baririmbye mu gitaramo cyabanjirije icyo bari kuririmbamo.

Klepy Bertrand Umunyamakuru wa Contact TV, we avuga ko kenshi usanga 80% y’abitabira ibitaramo ari bamwe ku buryo bashobora kurambirwa n’umuhanzi bitewe n’uko bamubona mu bitaramo bitandukanye.

Ati “Ingaruka mbi bigira ni uko usanga abantu baza muri ibyo bitaramo 80% ari bamwe... Akenshi rero barambirwa uwo muhanzi ugasanga ubutaha akoze igitaramo ntabwo bagishaka kumureba.” Asanga ariko kandi umuhanzi bimufiteho ingaruka nziza kuko yinjiza amafaranga atitaye ku kuba aririmba mu bitaramo bimeze kimwe. 

Ibi abihuza na Khenziman Umunyamakuru wa City Radio, uvuga ko umuhanzi kuba yagaragara cyane mu bitaramo ari kimwe mu bice bigize akazi ke kandi bimufasha kuba yakomeza akazi ke nk’ubushabitsi. 

Ati “Ingaruka nziza bigira ni uko umuhanzi aba yinjiza agatubutse kuko aba ahembwa muri ibyo bitaramo byinshi atitaye ku bijyanye no kuba bimeze kimwe.” We avuga ko kuba ibitaramo byinshi biba bimeze kimwe kenshi bituruka ku babitegura badashyiramo ubushishozi.

Ku ruhande rwa Producer Trackslayer wa Touch Record, avuga ko kuba hategurwa ibitaramo bimeze kimwe bituma kenshi hari abahomba ku mpamvu z’uko abahanzi bakoresheje ari bamwe cyangwa se umufana aheruka kubabona mu kindi gitaramo.

Kuba umuhanzi agaragara mu bitaramo byinshi kuri we abibona mu ndorerwamo y’abajyanama be bashaka gukorera amafaranga mu gihe gito, ikindi bigaterwa n’uko umuhanzi aba adafite amafaranga azwi akorera.

Ati "Nzi umuhanzi umwe umaze kuririmba mu bitaramo bitanu bimeze kimwe kandi byose byabereye muri Kigali. Uwo muhanzi yaririmbye mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali hagamijwe guhuriza hamwe abanya-Kigali baba bamaze igihe mu mirimo, bakabasha kuruhuka no gusabana.

Ni igitaramo kigomba kuba ngarukakwezi kizajya gitumirwamo abahanzi batatu n’Itorero. Uyu muhanzi kandi yanaririmbye mu bitaramo ngarukakwezi bya Kigali Jazz Junction, yasangiye urubyiniro n’abandi bahanzi bo mu mahanga bashimisha benshi.

Kenshi urutonde rw’indirimbo aririmba ntiruhinduka ahubwo anoza mu bijyanye n’imiririmbire n’uko aseruka. Uyu muhanzi nanamubonye mu bitaramo byateguwe hizihizwa umunsi w’u Burayi mu Rwanda “Europa Day”.

Isura ye nayibonye kandi mu gitaramo cyiswe “Kigali Summer Fest 2019” cyahurije hamwe abahanzi b’abanyarwanda 14 na Rich Mavoko wo muri Tanzania. Uyu muhanzi anitezwe mu gitaramo “Iwacu Muzika Festival”.

Ni ibitaramo bimeze kimwe kenshi usanga binabera ahantu hamwe bigatandukanywa n’insanganyamatsiko uwagiteguye aba yashingiyeho ariko kenshi ugasanga isura y’umuhanzi umwe iragaruka."

Bitewe n’umuhanzi ugezweho ahozwa ku ibere mu bitaramo:

Tuyizere Eric [Morgan] ni umwe mu bakunze kwitabira ibitaramo bibera kenshi muri Kigali. Avuga ko nk’abafana habaho kutanyurwa n’uburyo umuhanzi yitwaye ku rubyiniro ashingiye ku kuba atabamara ipfa cyane ko atamara umwanya munini ku rubyiniro.

Ati “Urumva niba wishyuye 5,000 Frw umuhanzi akaza akaririmba indirimbo imwe n’ejo azongera agaruke akuririmbire indi ndirimbo imwe. Urumva rero nkanjye w’umufana bingiraho ingaruka kuko mba nishyuye ibintu mpora mbona buri munsi.”

Kuri we asanga aho kugira ngo umuhanzi umwe agaragare mu bitaramo byinshi, ababitegura bagatumiye abandi bahanzi bashaka kwigaragaza.

Yatanze urugero avuga ko muri iki gihe uteguye igitaramo ntutumire Bruce Melodie, Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ na Clarisse Karasira bigoye ko wabona abafana bitabira.

Asanga kuba umuhanzi ahora atumirwa mu bitaramo bimeze kimwe ahanini bituruka ku kuba aba ariwe ukunzwe kandi yifuzwa n’abafana benshi ariko kandi ngo usanga n’indirimbo aririmba zidahinduka.

Ati “Nka Bruce Melodie araza aturirimbire indirimbo “Ntundize” , ‘Igisupusupu’ naza aririmbe indirimbo “Icange Mukobwa”, Clarisse Karasira naza aririmbe “Ntizagushuke” urumva rero guhora mu ndirimbo imwe kandi tuba twishyuye amafaranga urumva ko ari ikibazo.”

Yungamo ati “Nkanjye nk’umufana guhora numva indirimbo imwe biba bimbangamiye guhora numva indirimbo imwe mu matwi yanjye. Ugasanga Dj na Mc ntibahinduka no mu bitaramo mbese nta guhanga udushya bagira.”

Akomeza avuga ko kenshi kuba ibitaramo byinshi biba bimeze gutyo, bituruka ku kuba uwateguye igitaramo kimwe ashobora no gutegura ikindi ndetse ugasanga n’abamufashije muri ‘protocol’ ari bamwe ku buryo ikosa bakoze bongera bakarisubiramo.

Ati “Nk’ubu ugasanga abakobwa bifashishijwe mu gitaramo cyabereye muri Serena Hotel ni nabo bifashishijwe mu gitaramo cyo muri Camp Kigali ugasanga amakosa bakoze bongeye kuyasubiramo kandi ugasanga n’uwateguye igitaramo ntiyahindutse.

Yungamo ati “Ni yo mpamvu rero usanga ibitaramo ubu bitaturyohera kubera ubwinshi bwabyo ndetse bitegurwa n’umuntu umwe kandi bagatumira abantu bamwe n’umubare w’ababyitabira usanga ari umwe.”

Uwitwa Claude Muzungu amaze kwitabira ibitaramo bigera kuri bitanu muri uyu mwaka. Avuga ko ibitaramo bimeze kimwe bibera muri Kigali bitera igwingira ry’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yatanze urugero avuga ko niba aho ibitaramo bibera ari nko mu isoko umuguzi atekereza guhaha amashaza ariko yageramo agasanga harimo ibishyimbo bituma ari byo ahaha kandi atari yabiteganyije.

Arasaba abategura ibitaramo gutekereza byagutse bagakora ibitandukanye aho kugira ngo bimere nk'aho ari umushinga umwe wizwe kimwe.

Ati “Sinzi niba ari ugukoperana imishinga gusa ingaruka nk’uko nabikubwiye, uruganda rw'imyidagaduro ntirukura umufana akaharenganira kubera kubura amahitamo cyakora n’ubundi iyo bikomeje gutyo birangira n’igihombo gisubiye ku bategura ibitaramo byatinda byatebuka.”

Ibitaramo byungutse n’ibyahombye ntiwabara:

Umuhanzi Yvan Buravan yamuritse album yise “Love Lab” yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali. Ni umuhamya w’uko kuva yatangira urugendo rw’umuziki yeretswe urukundo rudasanzwe n’abafana ubwo yamurikaga albumu ye.

Yujuje ihema rya Camp Kigali, yahaye agaciro abahanzi bo mu Rwanda bataherukaga kugaragara mu bitaramo ndetse yewe yanatumiye abahanzi bakizamuka, ubu bifasha akaboko. Ni igitaramo cyateguwe n’abamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro bahuje ubumenyi bitanga ishusho y’umubare munini w’abacyitabiriye.

Igitaramo cyo gufasha Damour Selemani wari wavuze ko azahajwe n’impyiko cyasize umugani i Kigali. Urupapuro rwerekana abahanzi batumiwe rwari ruriho benshi bo mu gisekuru gishya n’abababanjirije.

Ni igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hasi. Abagiteguye batangaje ko batazi neza impamvu nyakuri yatumye abantu batitabira iki gitaramo bitaga ko ari icyo ‘gufasha’.

Umubare mucye w’abitabira ibitaramo wanageze ku bihembo bya “Salax Awards”, byatanzwe mu gicuku birimo abiziritse ku ijoro n’abandi bavuganaga kuri telefoni babazanya niba ibihembo byatangiye gutangwa.

Ntawakwirengagiza abatagera kuri 20 ukuyemo abanyamakuru n’abahawe akazi bari mu gitaramo cyatumiwemo ibyamamare byo muri Nigeria bifite izina rikomeye mu ruganda rwa Cinema, Aki na Pawpaw.

Cyari igitaramo cy’urwenya rusesuye ariko cyabuze abantu, intebe zambara ubusa, cyabaye tariki 14 Gashyantare 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Usubije amaso inyuma wanibuka neza igitaramo Christamas Party cyateguwe na Label ya The Mane. Ukurikije umubare munini w’abahanzi bari batangajwe kuririmba muri iki gitaramo watungurwa n’ubwitabire.

Hejuru y’ibi Label ya The Mane yabirenzeho itegura bwa mbere igitaramo yise “Kigali Summer Fest 2019” itumiramo umunyadushya Sheebah Karungi wo muri Uganda. Ku munota wa nyuma yabamenyesheje ko atagikandagiye i Kigali.

Ni ibintu byagize ingaruka ku bwitabire n’ubwo hari abahanzi b’abanyarwanda bagera kuri 14 na Rich Mavoko wahamagajwe igitaraganya avuye muri Tanzania.

Ibitaramo bya Kigali Jazz Junction bitumirwamo umuhanzi wo mu mahanga:

Ni ibitaramo ngarukakwezi bitumirwamo umuhanzi w’umunyamahanga hiyongereho umuhanzi umwe cyangwa babiri bo mu Rwanda. Ni byo bitaramo bimaze gutanga ishusho y’uko umuziki wagutse hashingiwe ku kuba byitabirwa n’umubare munini w’abafana.

Hejuru y’ibyo kompanyi ya RG Consult igira uruhare runini mu kwamamaza umuhanzi n’igitaramo baba bagomba gukora bitandukanye n’ibindi bitaramo aho usanga badashyira ingufu nyinshi mu kwamamaza. Ni ibitaramo bitanga ibyishimo kuri benshi hashingiwe ku muziki w’umwimerere ucurangwa na buri muhanzi utumirwa muri iki gitaramo.

Bimaze imyaka itatu bibera ku butaka bw’u Rwanda, bimaze gutumirwamo abahanzi n’abanyamahanga bakomeye ndetse byateje imbere umuziki w’u Rwanda. Ubwitabire bw’ibi bitaramo, ntibushidikanwaho.

Ibitaramo by’Umujyi wa Kigali aho kwinjira biba ari Ubuntu!

Ni kenshi Umujyi wa Kigali utegura ibitaramo ku mpamvu uvuga ko ari izo kwizihiza umunsi runaka cyangwa se gushimisha abanya-Kigali, hagatumirwa abahanzi batandukanye bo mu Rwanda. Nubwo bigira umubare utari mwinshi w’ababyitabira, hanashingirwa ku kuba n’abitabira baba binjiriye Ubuntu.

Ni ibitaramo bikunze kugaragaramo amasura ya bamwe mu bahanzi nyarwanda n’ubundi baba bifashishijwe no mu bitaramo bitandukanye. Ibi bikoma mu nkokora iterambere ry’umuziki nyarwanda kuko mu gihe cyose umuhanzi aririmbira abafana batishyuye, ntawakwizera ko mu gihe bazasabwa kwishyura hari icyo bazatanga.

Ibitaramo bya Entertainment Factory na East African Party:

Entertainment Factory ikunze gutegura ibitaramo biba mu mpeshyi ni mu gihe East African Party ari igitaramo giherekeza umwaka. Ibi bitaramo byombi bihuriye ku gutumira umuhanzi umwe cyangwa babiri bo mu mahanga bagasusurutsa abanyarwanda.

East African Party iha umwanya munini abahanzi bo mu Rwanda ndetse kenshi usanga abaririmbyemo barenga batanu. Ni mu gihe ibitaramo bya Entertainment Factory byo biha umwanya munini abahanzi bo mu mahanga ugasanga umuhanzi wo mu Rwanda uririmbye muri iki gitaramo ni umwe cyangwa babiri.

Ibi bitaramo byombi bihurira ku kwitabirwa n’umubare munini w’abafana kandi buri wese yishyuye hashingiwe ku mufuka we. East African Party ikunze kubera muri Parking ya Sitade Amahoro i Remera mu gihe ibitaramo bya Entertainment Factory byo bibera kenshi muri Intare Conference Arena i Rusororo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • qbfemuiyct2 hours ago
    Muchas gracias. ?Como puedo iniciar sesion?





Inyarwanda BACKGROUND