Kigali

MU MAFOTO: Police FC yakoreye imyitozo ku Mumena, Habarurema Gahungu amaze kumenyera bagenzi be

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/08/2019 14:05
0

Ikipe ya Police FC ikomeje gahunda y'imyitozo bitegura imikino y'amakipe y'abapolisi bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, imikino biteganyijwe ko izatangira kuwa 25 Kanama 2019 i Nairobi muri Kenya. Habarurema Gahungu akomeje imyitozo ikakaye muri Police FC.Ubwo Police FC yerekanaga abakinnyi bashya bazaba bayikinamo mu mwaka w'imikino 2019-2020, Habarurema Gahungu ntabwo yari ku kibuga kuko batari barangiza neza kumvikana ibisabwa.Habarurema Gahungu umunyezamu wa Police FC wavuye muri Sunrise FC

Gusa uyu musore byaje kuba amahire yumvikana byose na Police FC ndetse ubu imyitozo akaba ayigeze kure aho ari gukorana na Ndayisenga Kassim wahoze muri Rayon Sports bivugwa ko yenda gusinya muri Police FC. Habarurema Gahungu yahise ahabwa numero 27 yambarwaga na Bwanakweli Emmanuel.Ndayisenga Kassim ari gukorera imyitozo muri Police FC 

Abandi banyezamu Police FC ifite mu myiteguro barimo; Maniraguha Hilaire wari usanzwe muri iyi kipe ndetse na Tuyizere Jean Luc wavuye muri Interforce FC.

Muri iyi myitozo, Haringingo Francis umutoza mukuru wa Police FC na Rwaka Claude umwungirije wabonaga bari kwibanda cyane ku buryo ikipe ishobora gukina idatakaza umupira mu buryo bworoshye ndetse no kumenya kwisuganya mu gihe bawutakaje.

Ikindi bizeho mu myitozo y'uyu wa Kabiri ni uko barebye uburyo umuntu ashobora guhabwa umupira akawutanga kuri mugenzi we abanje gushuka uwo bahanganye aho agiye kuwutanga.

Nyuma nibwo bakinnye hagati yabo (Deux Cas) aho bafashe ikipe bagakoramo amakipe abiri harimo iyo abantu bakwita ikipe ya mbere (Team A) n'ikipe ya kabiri (Team B).

Ikipe ya mbere yarimo; Habarurema Gahungu (GK,27), Muvandimwe Jean Marie Vianney 12, Nsabimana Aimable 13, Nimubona Emery 2, Munyakazi Yussuf Lule 20, Ntirushwa Jean Aimee 8, Iyabivuze Osee 22, Nshuti Dominique Savio 27, Mico Justin 10 na Songa Isaie 9.

Ikipe ya kabiri yari irimo; Ndayisenga Kassim (GK), Nduwayo Valeur 6, Eric Ngendahimana 24, Mpozembizi Mohammed 21, Munyemana Alexandre 16, Ngabonziza Pacifique 19, Hakizimana Kevin Pastole 25, Ndayishimiye Antoine Dominique 14, Kubwimana Cedric Jay Polly 5 na Jean Paul Uwimbabazi 7. Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Police FC 


Maniraguha Hilaire umunyezamu wa Police FC


Police FC mu myitozo yabereye ku kibuga cya Mumena 


Hakizimana Issa Vidic myugariro w'ikipe ya Police FC 


Rwaka Claude umutoza wungirije muri Police FC
TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND