RFL
Kigali

Yverry yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoreye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2019 12:09
0


Umuhanzi Rugamba Yverry uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Amabanga” yishimiye bikomeye mu gitaramo yataramiyemo abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo mu mpera z’icyumweru gishize.



Muri iki gitaramo Yverry yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yahereyeho agitangira urugendo rw’umuziki kugeza ku ndirimbo nshya aheruka gushyira hanze.

Yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro yishimirwa bikomeye n’abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo. Yaririmbye indirimbo “Mbona dukundana”, “Nkuko njya mbirota”, “Uzambabarire” n’izindi nyinshi zatumye abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo, banyurwa.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez.
Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Yverry mu gitaramo yakoreye Bauhaus Club Nyamirambo

Yverry aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Amabanga"

Dj Lenzo yashimishije abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne-INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND