RFL
Kigali

Umunyarwenya Njugush yavuze ubuzima busharira yabanyemo n’umugore we aho Firigo yahindutse akabati kubera ubukene

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/08/2019 19:11
0


Umunyarwenya wo mu gihugu cya Kenya, Timothy Kimani Ndegwa uzwi ku kazina ka Njugush yagarutse ku buzima bwe bwigeze kuba bubi aho we n’umugore we bigeze kubaho ubuzima bushaririye bwa gikene.



Uyu mugabo wigeze gutoranywa mu bakinaga umukino w’urwenya wa ‘Real Househelps of Kawangware’ wacanga kuri KTN, yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe nyuma yo kuva muri uwo mukino ahamya ko ubuzima bwe bwashaririye cyane. Ni mu kiganiro yagiranye na Daily Nation aho avuga ko hari byinshi yagombaga kwigomwa mu kubaka izina dore ko atari umukino.

Njugush yavuze ubukene bagize bitewe no kubura amahitamo aho yagize ati “Navuye muri ‘Real Househelps of Kawangware’, nta gitekerezo kindi nari mfite cy’icyo nakora. Twaragiye turakena cyane. Twari twarahawe Firigo nk’impano mu bukwe bwacu akaba ariyo dukoresha nk’akabati kuko nta byo kurya twari dufite byo kuyishyiramo ndetse nta n’akabati kandi twagiraga. Nta kazi twari dufite, twagize igitekerezo cyo kwifata utuvideo dusekeje tukadushyira ku mbuga zacu nkoranyambaga.”Njugush n'umugore we Celestine Ndinda babayeho ubuzima bubi cyane

Njugush yakomeje yongeraho ko hari ubwo bigeze kugira icyizere ubwo umuntu yemeraga kubishyura kubera utuvideo twabo dusekeje ariko nyuma yaho nanone ibintu byasubiye irudubi nyuma y’uko byaje gupfa bataranafata na macye. Yabivuze muri buryo bwuzuye agahinda ati 
"Umuntu yatwemereye kutwishyura amwe mu mavideo yacu asekeje. Sinajya nizera ko ibyo bintu bishobora kunyinjiriza amafaranga. Icyo gihe nagurishije TV ya 32-inch ku mashillingi 15,000 (132,373 Rwf), nkodesha Camera, ntira mudasobwa, niga gutunganya amashusho (editing) ubundi mfata amashusho; ibyo byose byari ukubera uwemeye kutwishyura maze nyuma ahita atubwira ko atagifite gahunda ndababara cyane mera nk’umusazi."Njugush yavuze agahinda n'ubukene batewe n'uwabemereye kubishyura

N’ubwo ibyo byateye agahinda kenshi Njugush ariko byanamweretse ko ashobora kwinjiza agafaranga biturutse mu rwenya aho yabivuze muri ubu buryo ati “Ibyo byatweretse ko niba umuntu yishimiye kutwishyura, n’ubwo amafaranga ataje ariko byibuze twakorera amafaranga ku bandi bantu.”Umunyarwenya Njugush ahamya ko uwabemereye kubishyura ntabikore byabateye imbaraga zo gukora

“Ubwo iminsi yacu yo kubaho nabi ari amateka akomeye, ubu ntinya gutsindwa cyane. Icyo nicyo gihora kintera gukora cyane. Mba nibaza umuntu aje mu minsi iri imbere akambaza ngo ‘Habaye iki? Ko wakoraga cyane?’ Ibyo bintera guhora mparanira gutsinda.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND