RFL
Kigali

CYCLING: Nsengiyumva Shemu na Emmanuel Iradukunda bahize abandi muri "Memorial Sakumi Anselme 2019"-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/08/2019 17:25
0


Nsengiyumva Shemu na Emmanuel Iradukunda bitwaye neza mu isiganwa ryabaga kuri iki Cyumweru cya tariki ya 4 Kanama 2019, irushanwa ryishwe Tour l'Espoir 2019 hibuka hanazirikanwa Sakumi Anselme wahoze ari umukinnyi w'umukino wo gusiganwa ku magare.



Sakumi Anselme yari umukinnyi mu gusiganwa ku magare ariko aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2019 hakinwaga irushanwa ryo kumuzirikana ndetse no kureba uburyo abana bafite impano bakomeza kuzikuza bunga ikirenge mu cy'abatangije uyu mukino mu Rwanda.


Isigana ryabanjirijwe n'umunota wo kwibuka 


Ni irushanwa rishya ryateguwe n'umuryango wa Sakumi Anselme wahoze ari umukinnyi mu mukino wo gusiganwa mu magare 

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryatwawe na Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs de Rwamagana wakoresheje 2h18'39" mu ntera ya kilometero 92 mu cyiciro cy'abakuru mu gihe Iradukunda Emmanuel wa SKOL Fly Cycling Club yatwaye iri siganwa mu cyiciro cy'abato akoresheje 2h10'03" mu ntera ya kilometero 71.5.


Uva ibumoso: Nshimyumuremyi, Nsengiyumva Shemu, Iradukunda Emmanuel, Bigirimana Jean Nepo na Ngendahayo Jeremy

Mu cyiciro cy'abakinnyi bakuru bavaga i Rwamagana bagana mu mujyi wa Kigali bagahita bakomeza bagakora inshuro icumi (10 Laps) mu mihanda y'icyanya cyahariwe inganda (Special Ecomic Zone) i Masoro.

Muri iki cyiciro, Nsengiyumva Shemu yaje akurikiwe na Hakizimana Seth (2h21'05'') na Kagibwami Swahibou (2h22'31") bakinana muri Les Amis Sportifs de Rwamagana.

Nshimyumuremyi wa SKOL Fly Cyling Club yaje ku mwanya wa kane akoresheje 2h22'34". Gashiramanga Eugene wa Les Amis Sportifs de Rwamagana yaje ari uwa Gatanu akoresheje 2h23'19".



Mu nzira ya Rwamagana-Kigali

Mu cyiciro cy'abakinnyi bakiri bato (Juniors) bakoraga urugendo ruva i Rwamagana bagana mu mujyi wa Kigali bagera mu nganda bagakora umuzenguruko w'inshuro eshanu (5 Laps) byari bihwanye na kilometero 71.5 (71.5 Km).

Muri iki cyiciro, Iradukunda Emmanuel wa Fly Cycling Club yabaye uwa mbere akoresheje 2h10'03" akurikirwa na Bigirimana Jean Nepo wa Kigali Cycling Club wakoresheje 2h10'03" mu gihe Ngendahayo Jeremie wa CCA yabaye uwa gatatu akoresheje 2h10'08". Ngendahayo yagiye muri Memorial Sakumu Anselme nyuma y'uko kuwa Gatandatu yari ytwaye Rwanda Cycling Cup mu gace ka Tour de Kigali 2019 mu cyiciro cy'abato.


Mbere yo guhaguruka i Rwamagana 

"Memorial Sakumi Anselme 2019" ntabwo harimo icyiciro cy'abasanzwe bakina umukino wo gusiganwa ku magare by'umwuga ahubwo harimo n'icyiciro cy'abasiganwa muri gahunda yo kwishimisha (Ride for Fun).

Mu basiganwa 15 bitabiriye iki cyiciro, 11 ni bo babashije gusoza bayobowe na Ndiraba Yussuf waje imbere ya Michel Kamanzi wa kabiri na Sylvano Uwizeyimana.


Ifoto isoza igikorwa 

PHOTOS: Samuel Ngendahimana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND