RFL
Kigali

Miss Umutoniwase Anastasie mu batsinze ijonjora rya Miss Supranational Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2019 1:03
0


Umukobwa witwa Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, we n’abandi bakobwa bane bemerewe gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 rizahemba agera kuri Miliyoni 1 Frw.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2019 ni bwo kuri Century Park Hotel Nyarutarama habereye ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019. Ni irushanwa rizasiga umukobwa umwe yambitswe ikamba ahagararire u Rwanda muri Miss Supranational izabera muri Poland mu Ukuboza.

Kompanyi KS Ltd niyo ifite mu nshingano gushakisha uzaserukira u Rwanda. Bamwe mu bakobwa bageze ahabereye ijonjora saa Saba z’amanywa nk’isaha yari yatangajwe yo gutangira abandi bahagera batinze.

Buri mukobwa yiyandikishaga agahabwa urupapuro rwanditseho amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa asabwa kuzakurikiza kuva ku munsi wa mbere w’irushanwa kugeza risojwe.

Harimo ko umukobwa agomba kuba adafite umugabo, adafite ibishushanyo ku mubiri, kwemera buri kimwe cyose azasabwa mu irushanwa, guhagararira u Rwanda muri Poland…banavuga ko yambuwe ikamba ryahabwa igisonga cya mbere…

Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe n’umunyamideli Uwase Clementine [Tina] waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2019, Danny Kwizera Umuyobozi w’Inzu y’abanyamideli ya Uno Fashion ndetse na Mucyo Christelle uri muri kompanyi ya KS Ltd yahawe inshingano zo gushakisha umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Poland.

Ibiganiro abakobwa bagiranye n’Akanama Nkemurampaka byari ‘bucece’ ntibyoroheye itangazamakuru kumva neza icyo buri wese yabazwaga. Uko ari batanu kandi biyerekanye mu ntambuko buri wese yivuga amazina ye n’imyaka ye. Bose bari bafite umuntu umwe cyangwa babiri bitwaje baje kubamushyigikira mu irushanwa.

Mbere y’uko batangaza abakomeje mu irushanwa, Christelle Mucyo uri mu kanama nkemurampaka, yavuze ko abakobwa bose babajijwe ibibazo bimwe; harimo icyatumye ashaka guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda, niba yiteguye guhagararira u Rwanda muri Poland, umwihariko afite n’ibindi.

Uko ari batanu biyandikishije ni nako bose bakomeje. Hakomeje uwitwa Umuhoza Karem wagize amanota 80,2%; Umutoniwase Anastasie yagize amanota 85,8%, Mutoni Queen Peace 71,1%, Neema Nina yagize amanota 81,3% na Umwali Sandrine wagize amanota 88,7%, uyu niwe wabaye uwa Mbere.

Abakobwa batanu ba mbere bemerewe gukomeza muri Miss Supranational Rwanda 2019

Christelle wari mu kanama Nkemurampaka, yavuze ko ibazwa ryahawe amanota 50% hanyuma ibijyanye n’uko umukobwa agaragara, uko atambuka imbere y’akanama nkemurampaka, uburyo avuga ashize amanga nabyo bihabwa 50%.

Umutoniwase Anastasie afite ikamba rya Miss Popularity 2018. Yavugishije benshi biturutse ku kuba yarateze moto yitabiriye irushanwa. Uyu mukobwa kandi yanitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018 yahatanyemo n’abakobwa bagera kuri 68.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Umutoniwase yavuze ko kwitabira Miss Supranational Rwanda ari amahitamo yagize nk’uko yagiye ahitamo kwitabira andi marushanwa y’ubwiza.

Yavuze ko yitabiriye yumva ko hari byinshi azungukiramo nabasha kwegukana ikamba agahagararira u Rwanda muri Poland.

Ati “Navuga ko ikintu cyatumye nza muri iri rushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational ariko uko nashaka kongera ubumenyi mfite…iri n’irushanwa rinini cyane iyo ubashije kugira amahirwe ugahagararira u Rwanda hari benshi uhura nabo…numva ko hari byinshi wungukiramo.”

Umuyobozi w'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, Alphonse Nsengiyumva, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu bari bahamagawe abakobwa 17 kwitabira ijonjora ariko ko habonetse batanu. Avuga ko kuri ubu bamaze kwandika abagera kuri 35.

Miss Queen Peace w’imyaka 20 y’amavuko wabashije gukomeza muri Miss Supranational Rwanda 2019 nawe yitabiriye Miss Rwanda 2018 agarukira mu bakobwa 20 bavuyemo abajya mu mwiherero “Boot camp”.

Umuhoza Karem nawe yitabiriye Miss Rwanda 2018 agera mu icumi ba mbere bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2019. Neema Nina nawe yitabiriye Miss Rwanda 2018.

Kuri iki cyumweru amajonjora arakomeza. Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 azahembwa Miliyoni 1 Frw, Igisonga cya Mbere ahembwe 500 000 Frw, Igisonga cya kabiri ahembwe 300 000 Frw.

Ibyo umukobwa asabwa kuba yujuje:

-Kuba atarashaka (nta mugabo afite).

-Afite hagati y'imyaka 18 na 28 y'amavuko.

- Afite uburebure 1,70m.

-Nta bishushanyo(tattoos) afite ku mubiri.

-Kwemera amategeko n'amabwiriza y'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda.

Ingengabihe y’iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019:

Tariki 03, 04 Kanama 2019 kugeza kuya 11 Kanama 2019: Hazaba igikorwa cyo gutoranya abakobwa bitabiriye irushanwa.

Tariki 13 Kanama 2019 kugeza kuya 30 Kanama 2019: Abakowa bazatangira gutorwa binyuze ku rubuga ruzashyirwaho (Online voting).

01 Nzeli 2019: Hazamenyekana abakobwa 15 bazajya mu mwiherero 'Boot Camp'.

03 Nzeli 2019: Abakobwa bazajya mu mwiherero ‘Boot Camp’.

06 Nzeli 2019: Hazaba ijoro ryo kwerekana impano ku bakobwa bahataniye ikamba: Talent (Beauty with purpose) night.

07 Nzeli 2019: Ni umunsi wa nyuma w'irushanwa ahazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba.

MISS UMUTONIWASE ANASTASIE ARI MU BATSINZE IJONJORA RYA MISS SUPRANATIONAL RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND