RFL
Kigali

Kazungu Claver uvugira APR FC yagize icyo avuga ku itandukana ryabo na Ally Niyonzima

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/08/2019 13:21
0


Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2019 ni bwo havuzwe amakuru y’itandukana rya APR FC na Ally Niyonzima bivugwa ko uyu musore yaba yanze amasezerano mashya.



Ally Niyonzima yaje muri APR FC mu mikino yo kwishyura muri shampiyona 2018-2019, umwaka w’imikino wabaye mubi ku ikipe ya APR FC. Nyuma yo kurangiza amasezerano y’amezi atandatu yari afitanye n’iyi kipe, Ally Niyonzima byabaye inkuru itegerejwe kugira ngo abantu bumve niba uyu musore yongereye amasezerano muri iyi kipe yambara umweru n’umukara.

Nyuma y’uko abatoza bamaze gukora urutonde rw’abakinnyi bazakoresha mu mwaka w’imikino 2019-2020, Ally Niyonzima abakurikira umupira w’amaguru baje gucyeka ko yaba yarongereye amasezerano bucece.


Ally Niyonzima ni umukinnyi wo hagati mu kibuga

Gusa ntabwo ariko byari byagenze kuko byaje kumenyekana ko Ally Niyonzima atongereye amasezerano. Nyuma yo kuvugwa ko atarasinya amasezerano byaje kuvugwa ko Niyonzima yaba yaranze amafaranga yahawe na APR FC ndetse amakuru yavugwaga ko we yifuzaga miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda (18,000,000 FRW).

Kazungu Claver umuvugizi w’ibikorwa muri APR Football Club yateguye ubutumwa bugenewe abanyamakuru avuga ko amakuru yose avugwa ko Ally Niyonzima yananiranwe na APR FC atari ukuri ahubwo ko uyu musore yasabye gutandukana kuko ngo ashaka kujya mu ikipe imwe yo muri Maroc.

Kazungu yatangiye agira ati “Umukinnyi Niyonzima Ally ntabwo yigeze avugana na APR FC ngo binaniranye kongera amasezerano. Ally amasezerano ye yari kurangira muri uku kwezi kwa Munani, Ally yasabye ko APR FC imurekura kuko afite ikipe imushaka yo muri Morocco ni yo mpamvu yarekuwe nk’uko yabisabye. Amakuru avuga ko yasabye guhabwa miliyoni 18 kugira ngo yongere amasezano ntabwo ariyo, ni bihuha”.


Kazungu Claver umuvugizi wa APR FC 

Ally Niyonzima yageze muri APR FC avuye muri AS Kigali ikipe yagezemo akubutse i Huye muri Mukura Victory Sport.


Ally Niyonzima akina hagati mu ikipe y'igihugu

APR FC irakomeza imyiteguro yo kujya mu mikino ya gisirikare (Military Games 2019) izabera i Nairobi muri Kenya mbere y’uko bazaba bagaruka bagakomeza kwitegura imikino y’umwaka w’imikino 2019-2020

Hano hari andi makuru avugwa muri siporo y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND