Dr Karekezi Claire w’imyaka 36 yize mu mujyi wa Kigali aho amashuri yisumbuye yayize muri Lycce Notre Damme de Citeaux akomereza muri St Andre aho yize imibare n’ubugenge nyuma yerekeza muri Kaminuza y’u Rwanda aho yize ubuvuzi. Ni we munyarwandakazi wa mbere ndetse rukumbi ubaga ubwonko wanabyize hanze y’u Rwanda.
Aganira na Radiyo Rwanda
Claire Karekezi yatangarije umunyamakuru ko yagiye kwiga kubaga ubwonko
akurikiye indoto yagize ubwo yigaga ubuvuzi akabona abagabo babaga ubwonko
bityo ahitamo gukurikira iri somo kugira ngo azunganire abagabo b'abahanga mu
kubaga ubwonko n’umugongo. Urugendo rwe yarutangiye ubwo yajyaga kwiga “sciences”
mu mashuri yisumbuye aho yakundaga aya masomo ariko akitinya gusa ahamya ko
ababyeyi be bamubereye imfura bakamushyigikira.
Asobanura impamvu yahisemo
kujya kwiga Sciences yavuze ko ari ukubera ko yisanze abikunda ariko akaba yaranatsindaga aya
masomo kuva na mbere. Inzozi zo gukura yumva azaba umuganga zatumye
ubwo yajyaga muri Kaminuza ahitamo kwiga kuvura bitewe nuko yari yatsinze neza bimuhesha amahirwe yo kujya kwiga kuvura muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.
Arangije kaminuza i Butare yahisemo
kujya kongera ubumenyi mu ishami ryo kubaga ubwonko n’umugongo. Iki cyemezo yagifashe
ubwo yendaga kurangiza Kaminuza, aha akaba yarahisemo iri somo
bitewe n'ahantu yakoreye imenyerezamwuga yakoreye muri Sweden. Bitewe nuko
yagiye i Burayi mu gihe hashyuhaga kandi ibyo yashakaga kwiga agasanga bitari
gukora, byatumye ahabwa kwimenyereza umwuga mu ishami ryo kubaga ubwonko.
Umwarimu wamufashije muri
iki gihe, uburyo yamufashijemo ni kimwe mu byo atangaza ko atazigera yibagirwa na
mba. Yavuze ko uyu mwalimu ari we wamujyanye mu bitaro amwereka uko babaga ubwonko mu mwaka wa
2007. Icyo gihe umunyarwanda umwe gusa ni we wari ufite ubumenyi mu byo kubaga
ubwonko. Nyuma yo kuva muri Sweden yagarutse mu Rwanda ari mu wa gatanu ariko
yatangiye gukunda bikomeye kwiga kuzabaga ubwonko.
Dr Claire Karekezi umunyarwandakazi wa mbere ndetse wenyine ubaga ubwonko
Nyuma uyu mukobwa yagiye
gukora imenyerezamwuga mu Bwongereza. Ubwo yari muri iki gihugu ni bwo
yamenye amakuru yuko habaho urugaga rw’abaganga babaga ubwonko. Umwarimu
wamufashaga mu Bwongereza yari afite ikigo cyatangaga amasomo mu bijyanye no
kubaga ubwonko muri Morroco. Uyu ni we baganiriye kenshi muri 2011 ari nabwo
igihugu cyamuhaye ubufasha ngo ajye kwiga muri Morroco aho yize imyaka itanu
akurikirana amasomo yo kubaga ubwonko.
Usibye kubaga ubwonko n’umugongo
uyu mukobwa muri 2017 yagiye kwiga irindi somo muri Canada aho bafata
abanyeshuri babiri ku Isi yose buri mwaka. Aha akaba yarahimenyerereje kubaga
ibibyimba by’ubwonko. Abajijwe impamvu
yakunze kugenda akurikira ibintu bikomeye uyu mukobwa yavuze ko yakundaga
kubikora kuko yashakaga kwerekana ko n’umwirabura w’umunyarwandakazi yakora
ibintu bikomeye.
Epa Ndungutse ukora ikiganiro Amahumbezi waganiriye n’uyu mukobwa yamubajije impamvu yagarutse mu Rwanda nyamara benshi bize ibintu nk’ibye bakunze kwigumira hanze y’u Rwanda. Uyu mukobwa yavuze ko ari icyemezo yafashe aho yibazaga ati abaye atari njye ugarutse ni nde wagaruka. Ahamya ko mu mwaka wa 2018 ubwo yavaga kwiga yasanze abagabo bane ari bo gusa bakora nk'ibyo arangije kwiga bivuze ko babaye abantu batanu gusa mu gihugu gituwe na Miliyoni zirenga 12, bityo uyu mubare muto wamuteye imbaraga zo kugaruka mu Rwanda kugira ngo aze afatanye n'abandi gufasha abanyarwanda bafite ibibazo by’uburwayi yize kuvura.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE UYU MUKOBWA YATANZE KURI RADIYO RWANDA
TANGA IGITECYEREZO