Ubwo bari bamaze guhabwa izina rishya ku mugaragaro ari ryo Penuel choir, bahise
baririmba indirimbo y’ishimwe, irimo aya magambo “Imitima yacu Mwami yuzuye
umunezero kuko ibyo uvuze byose urabisohoza, shimwa." Ibyishimo byari byose
kuri aba baririmbyi dore ko kuba babonye izina rishya ngo bigiye kubashyira ku
rundi rwego aho ubu bagiye kujya bakira abaririmbyi bose batagendeye ku myaka mu gihe mbere bakitwa ‘korali
y’urubyiruko’ umuririmbyi wabo wabaga yakoze ubukwe bahitaga bamusezerera
akajya mu yindi korali.
Habimana Olivier Perezida wa Penuel choir yatangarije Inyarwanda.com
ko iyi korali ayoboye igizwe n’abaririmbyi barenga 90. Yavuze ko kwitwa izina rishya
bigiye gufasha iyi korali kurushaho gutera imbere no kwaguka. Mu byo bishimira bagezeho
harimo kuba bafite abacuranzi babo bwite ndetse bakaba bafite n’ibyuma byabo. Aba
baririmbyi bahinduye izina ku mugaragaro mu giterane cyabaye tariki
26-28/07/2019 aho bari kumwe na Beulah choir ya ADEPR Gatenga, Ebenezer choir
ya ADEPR Karugira n’andi makorali ya ADEPR Muhima ari yo; Muhima choir, Ababyeyi
choir na Duhuzumutima choir.
REBA UKO BYARI BIMEZE UBWO ABA BARIRIMBYI BAHINDURAGA IZINA BAKITWA 'PENUEL CHOIR'