VIDEO: Korali y'Urubyiruko ya ADEPR Muhima yahinduriwe izina yitwa PENUEL Choir mu birori bikomeye

Iyobokamana - 30/07/2019 8:32 PM
Share:
VIDEO: Korali y'Urubyiruko ya ADEPR Muhima yahinduriwe izina yitwa PENUEL Choir mu birori bikomeye

Korali y’Urubyiruko ya ADEPR Muhima bamaze guhindurirwa izina ubu basigaye bitwa ‘Penuel choir’ bisobanuye ngo ‘Ndebesheje Imana amaso sinapfa’. Aba baririmbyi bahinduye izina mu gitaramo gikomeye bakoze kuri iki Cyumweru tariki 28/07/2019 cyabereye kuri ADEPR Muhima.

Ubwo bari bamaze guhabwa izina rishya ku mugaragaro ari ryo Penuel choir, bahise baririmba indirimbo y’ishimwe, irimo aya magambo “Imitima yacu Mwami yuzuye umunezero kuko ibyo uvuze byose urabisohoza, shimwa." Ibyishimo byari byose kuri aba baririmbyi dore ko kuba babonye izina rishya ngo bigiye kubashyira ku rundi rwego aho ubu bagiye kujya bakira abaririmbyi bose batagendeye ku myaka mu gihe mbere bakitwa ‘korali y’urubyiruko’ umuririmbyi wabo wabaga yakoze ubukwe bahitaga bamusezerera akajya mu yindi korali.

Habimana Olivier Perezida wa Penuel choir yatangarije Inyarwanda.com ko iyi korali ayoboye igizwe n’abaririmbyi barenga 90. Yavuze ko kwitwa izina rishya bigiye gufasha iyi korali kurushaho gutera imbere no kwaguka. Mu byo bishimira bagezeho harimo kuba bafite abacuranzi babo bwite ndetse bakaba bafite n’ibyuma byabo. Aba baririmbyi bahinduye izina ku mugaragaro mu giterane cyabaye tariki 26-28/07/2019 aho bari kumwe na Beulah choir ya ADEPR Gatenga, Ebenezer choir ya ADEPR Karugira n’andi makorali ya ADEPR Muhima ari yo; Muhima choir, Ababyeyi choir na Duhuzumutima choir.

REBA UKO BYARI BIMEZE UBWO ABA BARIRIMBYI BAHINDURAGA IZINA BAKITWA 'PENUEL CHOIR'



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...