Umubyibuho ukabije ni isooko y'indwara nyinshi. Inzobere mu ikoranabuhanga zihora zikora ibishoboka byose ngo ubuzima bw'abatuye isi bumere neza. Hari Applications zabugenwe zagufasha guhangana n'iki kibazo ari nazo tugiye kukugezaho muri iyi nkuru.
Mu buzima benshi bagira ibibazo biterwa no kudakora imyitozo ngorora mubiri twavuga indwara y'umubyibuho ukabije (obesity) yugarije benshi muri iyi minsi ahanini higanjemo abana bato bishobora no kubakururira izindi ndwara nk'umutima cyangwa umwijima n'izindi zitandukanye.
Benshi biza gacye
gacye bagashiduka byarenze igaruriro. Bamwe si no kudakunda imyitozo ngororamubiri barabishaka gusa bakabura akanyabugabo cyangwa bakiganyira ngo nta mbaraga
hakaba n'abajya muri GYM kugira ngo baterwe imbaraga n'abandi basanzeyo. Uko
ikoranabuhanga ritera imbere nin ako ibibazo byinshi bigenda bisubizwa. Kuri ubu hari Application
watunga muri telefone zikajya zigufasha utarinze kuva mu rugo iwawe.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe application 8 zagufasha
guhashya ikibazo cy'ibiro bikabije. Izi tugiye kuvugaho hafi ya zose zikoreshwa
na benshi harimo izo ushobora gushyiramo ibirometero ushaka kwiruka ndetse hakabamo n’izifite imyitozo ushobora kugenderaho kugeza ugeze ku ngano y'ibiro ushaka kugira bitagusabye kujya kwishyura GYM. Harimo applications wabonera Ubuntu ndetse harimo n'izo usabwa kugura bitewe n'ubwoko bwa telefone yawe.
1. Map My Fitness
IIyi application icyo ikora uyijyamo ugashyiramo umuhanda ugiye gukoresha yo icyo igufasha ikwereka indeshyo y'ahantu wirutse ikaba yakwereka n'igihe wakoresheje uhagenda.
2. Yoga Studio: Mind & Body
Application ya Yoga Studio: Mind & Body yo igufasha imyitozo ngorora mubiri ibinyujije ku ma video aba ari muri iyi application. Haba harimo n'umuziki ushobora kugutera imbaraga mu gihe uri gukora imyitozo ngororamubiri. Akarusho ka yo ni uko ushobora gushyiramo igihe ushaka kuzajya ukorera siporo noneho yo ikazajya ikwibutsa ibinyujije mu kukoherereza ubutumwa. Yoga Studio ishobora kugufasha gukora siporo igihe kirekire kuko inafite imyitozo ishobora kumara igihe kiva ku minota 5 kugeza ku minota 60.
3. One You Couch to 5K
IIyi application ifasha abantu mu myitozo ngorora mubiri binyuze mu kubafasha nibura kwiruka ibirometero 5 mu cyumweru, nibura ukajya ukora siporo inshuro eshatu mu cyumweru.
4. StrongLifts 5x5
Application ya StrongLifts 5x inyito yayo yaturutse kuri iyi nteruro (Five sets of five reps), ikaba yibanda ku gutoza umuntu nibura gukora siporo inshuro eshatu akoresha iminota 45 kuri buri nshuro. Igufasha mu gukora siporo zo kwiruka ndetse n'izindi zisanzwe ndeste inafasha gukurikira igihe wamaze ukora. Ikiza cyayo ni uko buri nshuro ugiye gukora haba hari umwitozo uteganyijwe uri bukore n'uburyo uri buwukoremo.
5. StravaStrava ni imwe muri application zikunzwe gukoresha na benshi kuko ikwereka ingano y'ahantu wirutse igihe wakoresheshe uhagenda. Akenshi ikunzwe gukoreshwa n'abantu bakora siporo y'amagare ndetse n'abantu bakora siporo yo koga mu mazi, ikaba yaramamaye binyuze mu gukoreshwa n'abantu bakora umwitozo wo kwiruka kuko irafasha kandi biroroshye kuyikoresha.
6. FreeleticsFreeletics ni application nziza ifite videwo ziri kumwe n'amajwi muri macye yo iba imeze nk'aho uri kumwe n'umutoza wo muri GYM kuko iba ikwereka umwitozo ugomba gukora n'uko wawukora. Ikindi ni uko ifite ubudahangarwa bwo gukoreshwa n'ubonetse wese kandi mu gihe ashakiye.
7. Garmin Connect
Iyi nayo ni application ikoreshwa mu myitozo ngororamubiri
ikaba ifite agashya kuko harimo uburyo ushobora gukoresha urushanwa n'abandi kandi
mutari kumwe kuko biba bijya kumera nk'aho muri kumwe binyuze muri system yayo, iba inerekana igiye wamaze urimo gukora.
8. Nike Training ClubNike training club ni application ikunzwe cyane biturutse kuri iri zina ifite rifitanye isano n'uruganda rw'inkweto rwa Nike. Iyi application irimo byose kuko harimo n'inama zagufasha mu bijyanye n'imirire ndetse n'uburyo ukoramo imyitozo bikakugirira akamaro mu guhashya iki cyorezo cy'ibiro bikabije.
Imyitozo ngorora mubiri ni ikintu cy'inyenzi mu buzima bwa muntu kuko akenshi abahanga mu bijyanye n'ubuzima bwa muntu bemeza ko usibye gufasha abantu kugabanya ibiro inabafasha gutekereza neza ndetse ikanabafasha kugabanya umunaniro ukabije (Stress).
TANGA IGITECYEREZO