Kigali

KIGALI: Rich Mavoko yateye ariyikiriza mu gitaramo cy’impeshyi yahuriyemo n’abahanzi 13 -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2019 7:22
0


Umunya-Tanzania Rich Mavoko wamenyekanye mu ndirimbo yise “Moyo wangu” ntiyashyigikiwe n’abafana ubwo yari ku rubyiniro aririmba mu gitaramo cy’impeshyi #KigaliSummer Fest2019 yahuriyemo n’abahanzi b’abanyarwanda 13.



Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 kibera muri Parking ya Camp Kigali. Cyaririmbyemo Bushali, Bruce Melodie, Queen Cha, Safi Madiba, Marina, Jay Polly, Social Mula, Active, Sintex, Uncle Austin, Rafiki, Babou Tight King na Jack B.

Buri muhanzi wese waririmbye muri iki gitaramo yitabaje Dj yabanzaga guha indirimbo ze mbere y’uko ajya ku rubyiniro. Mu magambo macye bose baririmbye ibizwi nka “playback”

Umuhanzi Rick Mavoko ni we wasimbujwe Sheebah Karungi watangaje ku munota wa nyuma wo atakitabiriye igitaramo. Ni igitaramo cyari kimaze hafi amezi atatu cyamamazwa.

UKO IGITARAMO KIGALI SUMMER FEST 2019 CYAGENZE:

Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa cyenda z'amanywa byageze saa kumi zuzuye abitabiriye igitaramo batagera kuri 50 ukuyemo abahawe akazi na The Mane nk’abashinzwe gucuruza amatike, aba-Djs, abashyushyarugamba, abashinzwe umutekano n'abandi.

Umunyamakuru wa INYARWANDA yageze ahabereye iki gitaramo saa cyenda n'igice. DJ Edwin uharawe muri iki gihe niwe wamaze hafi amasaha abiri avangavangava umuziki. Yacuranze umuziki wo mu bihugu byateye imbere no mu Rwanda.

Kasirye Martin Umunyamakuru wa Royal FM usanzwe ari umushyushyarugamba uri mu bakomeye, yageze ku rubyiniro saa kumi n'imwe n'iminota 05' abanza kugenzura niba indangururamajwi agiye kuvugiramo imeze neza.

Abatsinze muri gahunda ya 'Yolo' bari bashyizwe mu byicaro byabo biteguye guhembwa. Mu byicaro by'ibyubahiro harimo intebe zimeze nk'izo mu ruganiriro zirimo umusego wa Skol.

Ibyapa byamamaza abateye inkunga iki gitaramo byamanitswe kare harimo ibya Skol (Let's all Skol Together), MTN (MTN Every where you go) n'abandi.

Kuva saa kumi n'imwe n'iminota 10' kugeza saa kumi n'ebyeri n'igice (18h:30') nta muhanzi wari aho bari bateguriwe kwicara mbere y'uko bazamuka ku rubyiniro. DJ Edwin yakomeje kuvangavanga umuziki.

Saa moya n'umunota 01': DJ Anitha Pendo uri mu bakobwa birwanyeho akaba n'umushyushyarugamba wubashywe afatanyije na MC Tino batangiye gususurutsa abitabiriye igitaramo.

Bahurizaga ku kuvuga ko n'ubwo umubare w'abitabiriye ari mucye ariko bitabuza igitaramo gutangira. Batangiye bavuga amwe mu mazina y'abahanzi baza kuririmba muri iki gitaramo bakabaza abitabiriye igitaramo niba babazi cyangwa se biteguye gufatanya nabo kwizihirwa n'ikirori.

Bageze kuri Rich Mavoko bavuze ko ari umuhanzi ukomeye wanyuze muri Wasafi ya Diamond. DJ Edwin yasabwe gucuranga indirimbo "Kanyaga" ya Diamond mbere y'uko igitaramo nyirizina gitangira saa Moya n'iminota 10'.

Umuhanzi Babou Tight King yahawe umwanya arigaragaza. Anitha Pendo yavuze ko uyu musore yatangiye kubyina amureba ariko aza kubifatanya no kuririmba. Yavuze ko kuri ubu ahagaze neza mu kibuga cy'umuziki.

Saa moya n’iminota 29’ Babou yageze kuri stage ahera ku ndirimbo "Visa" aherutse gushyira hanze. Ni indirimbo yaririmbye abivanga no kubyina asoreje ku ndirimbo yise "Uza".

Yabwiye INYARWANDA ko yishimiye kuririmba mu gitaramo gikomeye, avuga ko hari benshi bagiye kumenya izina rye. Ati "Ndishimye cyane kuba ndirimbye muri iki gitaramo. Ni ubwa mbere ndirimbye imbere y'abantu bangana gutya. Abantu batari banzi baramenye."

Saa tatu z’ijoro: Jack B yahamagawe ku rubyiniro. Yinjije aririmba indirimbo "Mumparire" yamumenyekanishije agitangira muzika, akomereza ku ndirimbo "Ndashona' aheruka gushyira hanze. Uyu muhanzi asanzwe aririmba abifatanya no kubyina.

Yaririmbye asaba abafana gufatanya nawe kwizihirwa n'ikirori ati "Murashaka ko mbabyinira". Yababyiniye bakoma amashyi bamwereka y'uko bamwishimiye.

Yanaririmbye indirimbo "Diaspora' ava ku rubyiniro ajya kuririmbira imbere y'abaciye mu myanya y'icyubahiro agatanga indangururamajwi ku bafana bakamufasha kuririmbana nawe.

Saa tatu n’iminota 07’ wari umwanya wa Sintex: Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo “Twifunze” yageze ku rubyinito atinzeho iminota 03'. Yazamutse yakaraze umusatsi nk’ibisanzwe, yambaye ishati y'amabara menshi higanjemo umukara, ipantalo y'umukara n'inkweto y'ibara ry'umweru n'umukara.

Indirimbo "Twifunze" yayiteye irikirizwa cyane ko ihagaze neza mu tubyiniro no mu bitaramo bikomeye. Yavuze ko ashima Imana kuba  aririmbye mu gitaramo nk'iki gikomeye abwira abitabiriye igitaramo ko badakwiye gucika intege.

Yakomereje ku ndirimbo yise 'Why' ati "ko ntabumva', yongeyeho indirimbo "Byina" ikunzwe bikomeye n'abakiri bato. Yasoreje ku ndirimbo "Icyoroshye", "You and I" yishimiwe bikomeye.

DJ Phil Peter nawe yamusanganiye baririmba indirimbo "Byuka" baherutse gushyira hanze.

Saa tatu n'iminota 45': Hakurikiyeho itsinda rya Green Free rikunzwe mu cyiswe "Kinya Trap". Ni Itsinda rigezweho mu njyana ya Hip Hop. Iri tsinda ryageze ku rubyinito ryakirizwa yombi benshi bari mu myanya y'icyubahiro bahagurutse bafata amashusho n'amafoto aba basore bakiri bato bavuga ko bihebeye injyana ya Hip Hop.

Iri tsinda ryaserukanye abasore batandatu bombi bagaragarizwa urukundo. Indirimbo zabo n'imibyinire yabo yacengeye benshi. Bavuye ku rubyiniro saa yine n'iminota 08', agakundi k'abari babashyigikiye kahise kava hafi n'urubyiniro basubira mu myanya yabo.

Saa yine zuzuye: Umuhanzi Rafiki yahamagawe ku rubyiniro. Ni umuhanzi wo hambere ugikunzwe n’ubu. Yageze imbere y’abitabiriye igitaramo ababwira ko bakwiye gufunga inkweto ubundi bakizihirwa n’igitaramo. Yaririmbye indirimbo yakoranye na Miss Jojo bise “Tukabyine “n’izindi zatumye uyu muhanzi yishimirwa bikomeye.

Saa yine n’iminota 25’:Itsinda rya Active ryahamagawe ku rubyiniro. Bahereye ku ndirimbo bise “Canga irangi' bayisoje bavuga ko bashaka gukomeza badahagaritse kuko 'amasaha yagiye', bakomereje ku ndirimbo 'Pole'.

Iri tsinda ryaririmbye ribifatanya no kubyina, bishimirwa bikomeye ahanini bitewe n'uko batasobanyaga mu mbyino. Baririmbye kandi indirimbo "Bape" bakoranye na Dj Marnaud. Ni indirimbo yabyinwe na benshi biturutse ku mudiho uyigize wabageraga ku nzoka. Ni nayo ndirimbo basorejeho.

Sosiyete y'itumanaho ya MTN RWANDA niyo yari Umuterankunga Mukuru w'iki gitaramo

Saa yine n'iminota 35': Anitha yavuze ko umuhanzi ukurikiyeho yahawe imbaraga n'abafana nk'uko nawe abyivugira, ni Davis D. Yazamutse atera indirimbo "Sexy", "Biryogo" n'izindi.

Yabazaga abanya-Kigali niba bameze neza. Ahera ku ndirimbo "Soso" yahaye umwihariko w'imyambaro ya cyera. Akomereza ku ndirimbo "Hennessy" mbere y'uko ayiririmba yavuze ko akeneye umukobwa umeze nka "Hennesy" yayiteye abona ntiyumviswe ahitamo kuririmba indirimbo "Biryogo" yabaye idarapo ry'umuziki we.

Yaririmbye indirimbo "Sexy" iri mu zikunzwe muri iki gihe. Ni indirimbo yateye arikirizwa nawe ava ku rubyinito anyuzwe.

Saa yine n'iminota 49': Umuhanzi Amalon ubarizwa muri 1K Entertainment yahamagawe ku rubyiniro ahera ku ndirimbo "Impanga" aherutse gushyira hanze, yaririmbye asaba abitabiriye kumufasha bakaririmbana.

Yaririmbye mu buryo bwa ‘live’ agace gato k’indirimbo "Derilla" yakoranye na Ally Soudi. Ni indirimbo izwi na benshi hashingiwe ku kuba imaze igihe inashyirwa muri "Karahanyuze".

Yakomereje ku ndirimbo "Yambi" yatumye ahangwa amaso na benshi. Yayitereye yikirizwa na benshi banyuzwe n'impano ye. Yasoreje ku ndirimbo "Byakubaho" yamuhaye umugati mu muziki.

Saa yine n'iminota 56': Umuhanzikazi Marina yahamagawe ku rubyiniro bavuga ko ari umukobwa mwiza kandi ufite ijwi ryiza, ageze ku rubyinito agira ati "Mumeze neza (abisubiramo) ".

Yaririmbye anabyina akanyuzamo akamanika amaboko. Yakomereje ku ndirimbo "Log out" yasabaga abitabiriye gufatanya nawe, ati "Iyi ni Play back turirimbe basi. Muranshaka cyangwa nigendere".

Yakomereje ku ndirimbo "Ni wowe" aheruka gushyira hanze. Ni indirimbo itamaze igihe kinini hanze ariko iri mu zikunzwe.

Saa tanu n'iminota 05': Umuraperi Jay Polly yahamagawe ku rubyinito yinjirana ababyinnyi. Yavugaga ko 'uyu mwaka ari uw'ibikorwa". Ababyinnyi be babanje kubyina indirimbo itari iye akavugiramo asaba abantu kuzamura amaboko.

Jay Polly yageze ku rubyiniro yambaye umwambaro w'abasiramu. Abasore b'ababyinnyi bamufashije gushimisha benshi binyuze mu mbyino berekanye. Jay Polly yasabaga abitabiriye gukoma amashyi bakamwereka y'uko bahari.

Yakomereje ku ndirimbo "Inshuti nyazo" aherutse gushyira hanze, "Umusaraba wa Joshua" yashyize hanze akiva muri Gereza. Agitera iyi ndirimbo yasanganiwe na Marina bafatanya gutanga ibyishimo kuri benshi. Ni nayo ndirimbo Jay Polly yasorejeho.

Uruganda rwa SKOL rwari mu baterankunga b'iki gitaramo cy'Impeshyi

Saa 23 n'iminota 18': Umuhanzi DJ Pius yahamagawe ku rubyiniro. Anita abanza kuvuga ko Pius ariwe musore muremure gusumba abandi.

Uyu muhanzi yabanjirijwe ku rubyiniro n'ababyinnyi batatu bari bambaye imyenda y'ibara rimwe ahera ku ndirimbo "Ribuyu" yakoranye na DJ Marnaud.

Yakomereje ku ndirimbo "Agatako" yakoranye na Dr Jose Chameleone. Ni indirimbo yamusobanuye ubwo yiyemezaga gutangira urugendo rw'umuziki ku giti cye.

Yaririmbye kandi indirimbo "Play it again" yakoranye n'itsinda rya GoodLyf asoreza ku ndirimbo "Ribuyu”.  Yayiteye yikirizwa na benshi bayikunze kuva igisohotse.

Saa tanu n'iminota 30’: Queen Cha yazamutse ku rubyiniro. Yahereye ku ndirimbo "Gentleman" yayiririmbye akanyuzamo akabyina benshi bakavuza akaruru k'ibyishimo. 

Akomereza ku ndirimbo yise "Winner", uyu muhanzikazi asa n'uwahinduye uburyo yigaragaza ku rubyiniro kuko yabivanze no gutigisa ikibuno. Ageze ku ndirimbo "I Promise " yasanganiwe na Social Mula bayikoranye.

Ni ibintu byashimishije benshi bungikanya amajwi bati 'aho'. Social Mula yahise akomerezaho aririmba indirimbo "Umugisha".

Yavuze ko ashimira abafana ati "Murakoze Cyane. Ndashimira DJ Phil Peter, Pendo, Bad Rama n'abandi batumye iki gitaramo kibaho".

Yahereye ku ndirimbo "Ma La vie" yarebwe n'abarenga Miliyoni ku rubuga rwa YouTube, yaririmbye afashwa kuyiririmba n'abitabiriye.

Yateye indirimbo kandi "Stamina" yakoranye na DJ Miller, abanza gusaba abitabiriye igitaramo ko umunsi azamurikiraho album bazaba abambere mu kwitabira.

Saa tanu n'iminota 55': Uncle Austin yaserutse ku rubyiniro ahera ku ndirimbo "Everything" yakoranye na Meddy. Uyu muhanzi asanzwe azwi ndetse ni n'umunyamakuru wa Kiss FM. Yaririmbye indirimbo "Buhoro" aherutse gushyira hanze, yishimirwa bikomeye ava ku rubyiniro uko.

Saa sita z’ijoro: Umuhanzi Bruce Melodie yahamagawe ku rubyiniro yinjirira ku ndirimbo "Kungola" yakoranye na Sunny ni indirimbo yazamuye ibyishimo muri benshi. Yayiririmbye benshi bifata amafoto n'amashusho berekana ko bizihiwe.

Uyu muhanzi ni umuhanga mu bijyanye no kumenya guhuza n'abafana uko yitwara ku rubyiniro n'ibindi. Indirimbo "Kungola" yatumye aza mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo bishimiwe bikomeye.

Yakomereje ku ndirimbo "Ndumiwe" yashyize hanze mu myaka ishize, ava ku rubyiniro uko ashima uko yakiriye.

Saa sita n’iminota 13’: Umuhanzi Safi Madiba yahamagawe ku rubyiniro. Yatangiriye ku ndirimbo "Kontwari", ku rubyiniro yari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi b’abasore n'inkumi. “Kontwari” yaririmbwe na benshi bari basabanye n’ ‘umutobe’.

Yakomereje ku ndirimbo "Nisamehe" yakoranye na Riderman. Bigeze ku gitero cya Riderman uyu muhanzi yahise azamuka ku rubyiniro benshi bavuza akururu.

Bombi baririmbaga basaba abitabiriye igitaramo gufatanya nabo. Baririmbanye kandi indirimbo "Mambata" baherutse gushyira hanze.

Safi yavuye ku rubyiniro aharira Riderman. Mbere y'uko aririmba indirimbo "Abanyabirori" Riderman yabanje gukangurira urubyiruko gukoresha 'Yolo', ati" Niba uziko uri urubyiruko ndakugira inama yo kujya ukoresha Y’ello"

Yahise aririmba indirimbo “Abanyabirori” yazamuye ibyishimo kuri benshi n'abari bicaye barahaguruka. Yasoreje ku ndirimbo yise "Simbuka" yabyinwe ivumbi riratumuka. Riderman yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi.

Saa sita n’iminota 30’: DJ Princess Flora wavuye i Burayi yahawe umwanya avanvaganga umuziki. Yacuranze nyinshi mu ndirimbo zo mu mahanga n'izo mu Rwanda. Yishimiwe bikomeye hashingiwe ku ndirimbo yashyize ku rutonde.

Rick Mavoko ntiyahiriwe n'urubyiniro rw'i Kigali

Saa sita n’iminota 45’: Richi Movoko yahamagawe ku rubyiniro. Imbere mu modoka uyu muhanzi yari ahugiye kuri Telefoni akanyuzamo agasinzira. Yageze ku rubyiniro aririmba nyinshi yakoze ari muri Wasafi n’izo yakoze mbere.

Imbere y’abitabiriye igitaramo yakoze uko ashoboye ariko biranga. Yaririmbye, arabyina, azenguruka urubyiniro ariko biranga abura umwikiriza. Yabwiraga Dj gukomeza gushyiramo indirimbo zibaye enye ava ku rubyiniro avuga ati ‘Murakoze.

Nta kiganiro yahaye itangazamakuru kuko abashinzwe umutekano we bavuze ko bisaba kumusanga kuri Hoteli acumbikiwemo.

Ibi byashimangiye ko The Mane yakoze amahitamo atari yo nyuma y’uko kuva ku wa kabiri w’iki cyumweru bamenye ko Sheebah Karungi atazaza i Kigali. Rich Mavoko azwi cyane muri Tanzania ntabwo azwi mu Rwanda, kuko indirimbo zose yateye yikirijwe n’abatarenga batanu.

Umubare w’abitabiriye iki gitaramo wakomeje kugibwaho impaka na benshi, gusa benshi bahurije ku kuvuga ko batarenze 500.

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa saba n’iminota 08’

Rich Mavoko ni umuhanzi w’umunya-Tanzania wamenyekanye ku ndirimbo yise “Moyo Wangu”. Ni umwe mu byamamare bike byashoboye kwigarurira imitima y’abatuye Afurika, binyuze mu ndirimbo “Roho Yangu” yatumbagije ubwamamare bwe.

Mu 2015 Mavoko yakoranye indirimbo na Rabbit-Kaka Sungura bise “Njoo”. Nyuma yaje gusinya amasezerano y’imikoranire na Kaka Empire ya King Kaka.

Yagiriye ibihe byiza muri Kaka Empire ariko aza no gusinya amasezerano na Wasafi Records ya Diamond. Kuri ubu yayivuyemo akora umuziki ku giti cye. Ari muri Wasafi yakoze indirimbo zamenyekanye nka “Show me” yakoranye na Harmonize, “Koko” n’izindi nyinshi.

Kuva yava muri Wasafi ntiyongeye kuvugwa ndetse kuri ubu bigaragara ko umuziki we utakiri ku rwego nk’urwo wahozeho.

Umuhanzikazi Queen Cha ku rubyiniro rw'igitaramo cy'impeshyi

Afatanyije na Social Mula batanze ibyishimo kuri benshi

Jay Polly na Marina bahuriye muri The Mane bataramiye abanya-Kigali

Jay Polly yeretswe ko yari akumbuwe

Marina yari yafunguye imishani (risani) y'ipantalo avuye ku rubyiniro arayifunga

Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius nawe yigaragaje muri iki gitaramo

Uncle Austin wazamuye benshi mu bahanzi nyarwanda

'Igitangaza' Bruce Melodie yaririmbye indirimbo 'Kungola' yakoranye na Sunny

Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa mbere watanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo

Safi Madiba ukunzwe mu ndirimbo 'Kontwari'

Riderman yamusanze ku rubyiniro baririmbana indirimbo "Nisamehe"

Ibitaramo nk'ibi byitabirwa n'abakundana

Dj Princess Flora umunyarwandakazi w'ubuhanga mu kuvangavanga umuziki

Abakundana......

Sintex ukunzwe mu ndirimbo "Twifunze" yahacanye umucyo

Sintex na Dj Phil Peter baririmbye indirimbo "Akuka"

Umubyinnyi akaba n'umuhanzi Jack B

Itsinda rya Green Ferry rihagaze bwuma mu cyitwa "KinyaTrap"

Umuhanzi Amalon wo muri 1K Entertainment

Davis D wakunzwe mu ndirimbo "Biryogo"


Rick Mavoko yakoze uko ashoboye ariko biranga

Ni igitaramo kitabiriwe n'abatarenga 500

Andi amafoto menshi kanda hano:

AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND