RFL
Kigali

Rich Mavoko uzaririmba muri Kigali Summer Festival yageze i Kigali - VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/07/2019 22:23
0


Mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe iserukiramuco ryitiriwe Impeshyi muri Kigali (Kigali Summer Festival),Mu bahanzi bazaririmba hamaze kwiyongeramo Rich Mavoko uyu wanamaze kugera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019.



Hari hamaze igihe hatangajwe abahanzi b'abanyarwanda bazatarama mu gitaramo cya Kigali Summer Fest, byari byitezwe ko hagomba gutarama abahanzi 15 icyakora amakuru yageraga ku Inyarwanda yahamyaga ko hari abandi bahanzi bari bakomeje ibiganiro n’ubuyobozi wa The Mane isanzwe itegura iri serukiramuco. Nyuma abahanzi babiri batatangajwe mbere barimo Rafiki ndetse na Nsengiyumva Igisupusupu biyongereye kubazataramira muri iki gitaramo gitegerejwe bikomeye mu mujyi wa Kigali, gusa Alain Mukuralinda yaje kuvuga ko Nsengiyumva atakiririmbye. Nyuma y'aba, mu gihe habura amasaha macye ngo igitaramo kibe; byamaze kwemezwa ko Rich Mavoko yiyongereye mu bahanzi bazatarama muri iki gitaramo.

MavokoRich Mavoko akigera i Kigali 

Abazaririmba muri Kigali Summer Fest ni; Rich Mavoko, Rafiki, Bruce Melodie, Uncle Austin, Riderman, Social Mulah, Active, Amalon n’abahanzi bahuriye mu nzu ya The Mane aribo Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Jay Polly n’abandi bahanzi b’abanyarwanda biyongera kuri Sheebah Karungi umugandekazi umaze kuba icyamamare mu muziki ndetse na DJ Princess Flor umukobwa umaze kwandika izina mu kuvanga imiziki mu Bubiligi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuya 27 Nyakanga 2019 muri parikingi ya Camp Kigali ahabereye igitaramo cya Don Moen, hakazaba hari uburyo butandukanye bwo kwidagadura buhuye n’ibihe by’impeshyi.

REBA UBWO RICH MAVOKO YAGERAGA I KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND