Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019 i Remera kuri sitade Amahoro hatangijwe amahugurwa y’abatoza ba Volleyball kugira ngo bazahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (Level 1).
Ni
amahugurwa ari gutangwa na Alemayehu Shoa (Ethiopia), impuguke yoherejwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa
Volleyball ku isi (FIVB) bakaba batangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu
tariki 26 Nyakanga 2019 kuzageza tariki ya 31 Nyakanga 2019 ubwo hazaba
hatangwa impamyabumenyi.
Amahugurwa y'abatoza ba Volleybal yatangijwe kuri uyu wa Gatanu
Mu itangizwa
ry’aya mahugurwa, Rurangayire Guy umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya siporo
n’umuco (MINISPOC) yabwiye abari muri aya mahugurwa ko icyo bagomba kumenya ari
uko bakwiye gushyiramo umuhate bakazava ku rwego rwa mbere bakaba bagera ku
rwego rwo hejuru rushoboka kugira ngo bazafashe igihugu kuzamura abana bakiri
bato muri Volleyball.
“Abantu
bitabiriye aya mahugurwa bakore bashyizemo imbaraga ku buryo ejo cyangwa ejo
bundi mwaba mugeze ku rwego rwo hejuru bityo natwe nk’u Rwanda tuzabona mutoza
amakipe atandukanye mubifitiye ibyangombwa byose. Ntabwo byazatugwa nabi mu
gihe tuzabona umunyarwanda ariwe uri gutanga aya mahugurwa yoherejwe na FIVB.
Bityo rero mushyiremo umwete kuko yaba MINISPOC, FRVB na Komite Olempike y’u
Rwanda tubari inyuma kandi igikenewe ngo siporo itere imbere kirahari”.
Rurangayire
Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC yasabye abatoza ko bashyiramo imbaraga bakazamura urwego
Ruterana
Ferdinand, visi Perezida wa kabiri mu ishyirahamwe
ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ushinzwe amarushanwa yavuze ko mu
Rwanda hasanzwe hari ikibazo cy’umubare w’abatoza kuko akenshi ngo usanga
amakipe ahora ashaka kuvuka ariko hakaba ikibazo cy’abatoza bazayafasha kubaho.
“Amahugurwa
nk’aya ni ikintu gikomeye cyane kuko iyo urebye mu gihe cyashize twagiye tugira
abatoza batandukanye ariko ugasanga bagiye bigira mu kandi kazi noneho washaka
abagomba gucunga amakipe bakabura. Byabaye ngombwa ko tureba mu bushobozi
buhari tukaba twakora amahugurwa tukongera umubare w’abatoza kuko amakipe
arashaka kujyaho ari menshi ariko amenshi afite ikibazo cy’abatoza”. Ruterana
Ruterana Fernand visi perezida muri FRVB ushinzwe amarushanwa
Ruterana
avuga ko kandi kugira ngo u Rwanda rwemererwe kubona aya mahugurwa bitari
byoroshye kuko bagenda bazenguruka ibihugu bitandukanye byo ku isi bityo
ugasanga bigoye kubafatisha ngo babe baza mu gihugu.
“Byaratugoye
kubibona kuko si amasomo yoroshye bitewe n’uko bagenda bazenguruka ibihugu
bitandukanye ku buryo bisaba imbaraga kugira ngo tubabone ariko kandi bitewe n’uburyo
igihugu cyacu kimaze kugaragara mu marushanwa atandukanye muri Volleyball n’urwego
tugezemo tubereka ko turi kuzamuka ariko nta batoza”. Ruterana
Ruterana
Fernand avuga ko uretse aya mahugurwa azakurikirwa n’andi azatangwa muri Kanama
2019 azaba arebana n’abatoza ba Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) aho
bazaba banareba ku kijyanye n’abasifuzi.
Peter Kamasa (11) umwe mu bari gukurikira aya mahugurwa
Peter Kamasa
umwe mu batoza bari muri aya mahugurwa kuko asanzwe ari umutoza wungirije muri
REG Volleyball Club, yavuze ko yishimiye aya mahugurwa ndetse ko anishimiye
amahirwe yahawe yo kuba yakurikirana aya amahugurwa ndetse ko anyotewe no
kuzakomeza no mu yandi masomo azatangwa.
“Mbere na
mbere ndishimye kuko ni ibintu nifuje kuva cyera mu 2012 sinabona ayo mahirwe
ariko ndashima FRVB bampaye amahirwe kandi ndanashima cyane amakipe nagiye
ncamo nka APR, REG na RRA bakampa amahirwe yo gutangira uyu mwuga cyo kimwe n’abatoza
bagiye bamfasha kumenya bimwe mu by’ibanze nka Sammy Mulinge, Mugisha Benon na
Paul Bitok”. Kamasa
Peter Kamasa umutoza wungirije muri REG Voleyball Club
“Ubu ngiye
gushyiramo imbaraga nkurikire uyu mwarimu batuzaniye nungikanye n’ibyo nasomye
batwoherereje ndetse n’ibindi tuzakora dushyira mu bikorwa ibyo twize
(Pratique). Nizeye ko nzahakura ubumenyi bwanzamurira urwego mu kazi ko gutoza”.
Kamasa
Kamasa
yasoje kuri iyi ngingo avuga ko afite inyota yo gukomeza kwiga ngo azamure
urwego ku buryo mu myaka iri imbere
azaba ari mu batoza banabona amahirwe yo gutoza amakipe akomeye arimo n’ikipe y’igihugu.
Mukunzi
Christophe umukinnyi muri REG VC akaba na kapiteni mu ikipe y’igihugu y’u
Rwanda, yavuze ko yatangiye gahunda yo kuzavamo umutoza kuko ngo nyuma y’igihe
amaze akina uyu mukino yumva neza ko ikizakurikira ari ukuzaba umutoza muri
Volleyball kandi ko ngo afite umuhate n’inyota yo gushaka kumenya byinshi.
Mukunzi Gasarasi Christophe umukinnyi ukomeye muri REG VC n'ikipe y'igihugu
Muri aya
mahugurwa azakomeza kubera kuri sitade Amahoro arimo abandi bantu batandukanye
bagiye bazwi muri Volleyball y’u Rwanda bose bashaka kuzamura urwego mu
bijyanye no gutoza.
Uretse Peter
Kamasa na Mukunzi Christophe abandi barimo ni; Karera Emile Dada, Dusabimana Vincent Gasongo,Yakan Guma
Lawrence, Mutoni Adolphe na Yvette Igihozo umukobwa ukinira UTB VC n'abandi batandukanye kuko bose hamwe ari abanyeshuri 29 barimo n'abavuye mu bihugu bitandukanye nka Kenya.
Alemayehu Shoa umunya-Ethiopia akaba intumwa ya FIVB iri gutanga amahugurwa mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO