RFL
Kigali

Inzu igaragara mu mashusho y’indirimbo “Inshuro 1000” ya Knowless yaba ari iye?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2019 11:55
3


Kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019, umuhanzikazi Knowless Butera yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise “Inshuro 1000”. Ni amashusho agaragaramo inzu nziza bivugwa ko iherereye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba ahitwa mu Karumuna.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Inshuro 1000” atangira agaragaza ko imbere mu nzu hari gukorwamo amasuku ndetse bimwe mu bikoresho byifashishijwe nk’imbahu n’ibindi bikirimo. Anagaragaza imwe mu mitako yamaze kumanikwa muri iyi nzu.

Ku rundi ruhande, yerekana umusore utagaragara neza mu maso asiga irangi rya Ameki Color mu nzu ubona ko ari kunogereza. Ku isagonda rya 43 agaragaza Knowless Butera aririmbira ku ibaraza ry’iyi nzu aho ubona n’izindi nzu zegeranye n’iyi yakorewemo amashusho y’indirimbo.

Muri aya mashusho hagaragaramo inkingi nziza z’iyi nzu, ubusitani bukikije iyi nzu, ingazi (escaliers) zinjira mu nzu, igipangu kinini kizengurutse iyi nzu, amatara, umuryango w’igipangu, amadirishya, inzugi nziza n’ibindi.

Amashusho y'iyi ndirimbo "Inshuro 1000" bivugwa ko yakorewe mu rugo kwa Knowless Butera

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Knowless Butera yavuze ko kenshi Producer ukora amashusho ariwe uhitamo aho indirimbo izakorerwa. Avuga ko Meddy Saleh ariwe wahisemo aho amashusho y’indirimbo “Inshuro 1000” yakorewe. Yavuze ko akimara gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yumvise abavuga ko yayakoreye mu nzu ye.

Ati “Ayo makuru nayumvise gusa icyo navuga n’uko akenshi ‘locations’ zikoreshwa muri video kenshi cyane ari ‘director’ uzishaka akazihitamo bitewe n’uko abona zamuha umusaruro mwiza w’amashusho ashaka.” Yakomeje ati “Aho twakoreye rero n’ubundi ni Meddy Saleh wahabonye ahahitamo ashaka uko twahakorera.”

Knowless avuga ko ntacyo yavuga kubijyanye n’ibivugwa ko inzu ari iye. Ati “Iby’uko ari ahanjye cyangwa atari ahanjye byo ntacyo nabivugaho.” Amashusho y’iyi ndirimbo “Inshuro 1000” yakozwe na Meddy Saleh naho amajwi yayo atunganyirizwa muri Kina Music na Ishimwe Clement Karake, Umugabo wa Knowless Butera.

Mu gihe cy’umunsi umwe iyi ndirimbo imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abantu 22, 979. Yaje isanganira indi ndirimbo yise “Dayo to day” imaze iminsi ihagaze neza mu kibuga cy’umuziki. Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo benshi bashimye uburyo amashusho y'iyi ndirimbo akoze, abandi bagaragaza amarangamutima yabo bavuga ko 'kuva umwaka utangiye nibwo mbonye indirimbo nziza'. 

Undi nawe yagize ati "Sinjya ndambirwa kuyumva'', mugenzi we ati "Butera 'courage' kbs iyi ndirimbo ni nziza sana ndagukunda cyane Imana ikomeze ikube hafi na Famille yawe."

Knowless yirinze kugira icyo atangaza ku byavuzwe y'uko amashusho y'indirimbo yakorewe iwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INSHURO 1000" YA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado5 years ago
    byaba ari ibintu bisamaje peee kuko nubundi baravuga ngo ''don't tell people your dreams show them'' ikindi buriya knowless mfite ukuntu mwizereramo she is the Best in the Best one
  • Jane5 years ago
    Knowless you're the best!Keep it up
  • Mahoro Anne5 years ago
    Njyewe ngiye Mu karumuna ndabizi nezaa iyo nzu Ni iya Knowless rwosee naho Director byo abe abiretse ninzuu yiwe Ni umuntu uyubakisha numzungu





Inyarwanda BACKGROUND