RFL
Kigali

‘Igisupusupu’ ntazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Sheebah Karungi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2019 9:18
0


Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’ byatangajwe ko atazaririmba mu gitaramo #KigaliSummerFest 2019. Umuhanzi wo muri Uganda uri mu bakunzwe Sheebah Karungi niwe muhanzi mukuru muri iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 muri Parking ya Kigali Conference and Exhibition Villagehahoze hitwa Camp Kiga



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva Francois, yahamije ko umuhanzi ashinzwe kureberera inyungu atari ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo #KigaliSummerFest2019 cyateguwe na Label ya The Mane.

Mukuralinda yavuze ko kuba sosiyete y’itumanaho ya MTN ari Umuterankunga Mukuru w’iki gitaramo ari yo mpamvu nyamakuru yatumye bataririmba muri iki gitaramo kuko Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ asanzwe afite amasezerano yo kwamamaza kompanyi y’itumanaho ya Airtel.

Yakomeje avuga ko ajya gusinya amasezerano na Bad Rama amusaba ko Nsengiyumva azaririmba mu gitaramo Label ya The Mane ye yateguye yamuhishe ko MTN ariwe muterankunga mukuru aza kubimenya. Yagize ati “Barampamagaye duhurira kuri Mille Collines barambwira bati 'dufashe nka Label ifasha indi. Label zigomba gufatanya ufite abahanzi natwe dufite abahanzi…' barangije bampisha ko Umuterankunga ari MTN uzi neza ko ndi muri Airtel, urumva ibyo ari ibintu? Ariko ntacyo bazajya batangaza ibintu nyuma bibagonge ubu babeshye abantu ngo Francois azaza ariko ntazaza. Bagiye gukora affiche birabagonga.”

Nsengiyumva 'Francois' ntazaririmba mu gitaramo Sheebah Karungi agiye gukorera i Kigali

Avuga ko yamenye ko harimo ikibazo Bad Rama amuhamagaye amusaba ko yamwandikira urwandiko rugaragaza ko kuba Nsengiyumva agiye kuririmba mu gitaramo cyatewemo inkunga na MTN ntacyo bitwaye, nawe arabyanga avuga ko bitakunda.

Ati “Ejo bundi nibwo yatangiye kumbaza ati 'ese wampa akabaruwa kavuga yuko mushyizemo bitatera ikibazo?'  Ndavuga nti uziko MTN ariwe muterankunga mukuru ntabwo Francois azaza nta kindi, wagombaga kubimbwira mbere.' Ntabwo njyewe nshobora gutinyuka kumujyana muri MTN tuba muri Airtel. N'umuntu wese arabyumva. Ariko bo barabihishe banabivuga ku munsi wa nyuma wo gusohora ‘affiche’ banazisohora batambwiye none byarabagonze. Ntabwo azajyayo.”

Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yari umwe mu bahanzi cumi na bane b’abanyarwanda bazaririmba mu gitaramo #KigaliSummerFest2019 cyatumiwemo Sheebah Karungi [Aragera i Kigali uyu munsi] wo muri Uganda.

#KigaliSummerFest2019 izaririmbamo abahanzi b’abanyarwanda 14 bagezweho muri iki gihe barimo Riderman, Safi Madiba, Dj Pius, Uncle Austin, Rafiki, Bushali, Queen Cha, Sintex, Bruce Melodie, Marina, Jay Polly, Amalon na Active.

Soma: Ibyo wamenya kuri Sheebah Karungi watumiwe i Kigali mu gitaramo #KigaliSummweFest2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND