Kigali

Kizito Mihigo yizihirije isabukuru y'amavuko mu ihuriro ry'urubyiruko Gatorika-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2019 21:25
0


Umuhanzi Kizito Mihigo yizihirije isabukuru y’amavuko y’imyaka 38 y’amavuko mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo aho yitabiriye ihuriro ry’Urubyiruko Gatorika ku Rwego rw’Igihugu.



Tariki ya 25 Nyakanga 1981 ni bwo umuhanzi Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho muri Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Hari ku wa gatandatu i saa cyenda z'amanywa. Ni ukuvuga ko kuri uyu wa kane tariki 25 Nyakanga 2019 Kizito yuzuje imyaka 38 y'amavuko.

Kizito Mihigo yatangarije INYARWANDA ko umunsi w’isabukuru ye yawuhariye Imana. Avuga ko yishimiye kwizihiriza isabukuru ye muri Kiriziya.

"Iyi myaka 38 y’amavuko maze mvutse, ni ubuhamya bw'urukundo rw'Imana. Imana inkunda kurusha ababyeyi bambyaye, niyo yabampaye, ikarusha n'inshuti zanjye zose nk'uko mbiririmba mu ndirimbo 'Ni wowe ndangamiye' "

Uyu muhanzi yizihije isabukuru y'imyaka 38 nyuma yo gusohora indirimbo "Le Pape François" yahimbiye umushumba wa Kiriziya Gatorika ku isi.

Kizito ni kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo ku bukirisitu; afite indirimbo nyinshi zigizwe n’amagambo yoroshye gufata mu mutwe nka: “Usaba Yezu ntavunika’ [Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa”, “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma’ yatumbagije ubwamamare bwe n’izindi nyinshi zifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Kizito Mihigo yaririmbiye Urubyiruko Gatorika

Kizito Mihigo avuga ko umunsi w'isabukuru ye yawuhariye Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "LE PAPE FRANCOIS"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND