RFL
Kigali

Mukuralinda yashwishwiburije Umujyi wa Kigali abahamiriza ko ‘Igisupusupu’ atazaririmba mu gitaramo cyabo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2019 9:18
7


Alain Mukuralinda yatangaje ko Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ atazaririmba mu bitaramo byateguwe n’Umujyi wa Kigali, bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, kubera ko nta bwumvikane bwigeze bubaho ku mpande zombi mbere y'uko bishyirwa mu itangazamakuru.



Mukuralinda ni we Mujyanama w’umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’ biturutse ku ndirimbo ye yise ‘Mariya Jeanne’ yaririmbyemo ngo ‘Umukobwa ni Igisupusupu’, ni Igisukari’.

Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko washyizeho ibitaramo bizajya biba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi hagamijwe gususurutsa abatuye Kigali no kugira ngo basabane aho kwinjira ari ubuntu!

Ibi bitaramo bizajya biberera muri Car free zone.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019, ko kuri iyi nshuro ya mbere bazifashisha umuhanzi Bruce Melodie, Makanyaga Abdul, Nsengiyumva ‘Igisupusupu’, n’Itorero Iganze.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Alain Mukuralinda, Umujyanama wa Nsengiyumva ‘Igisupusupu’, yavuze ko Umujyi wa Kigali utangaza y'uko bazifashisha Nsengiyumva mu bitaramo nta biganiro bari bagiranye ahubwo ko bamuhamagaye nyuma y'uko babitangaje.

Ati "Niba ugiye kuvuga ibintu bitaraba aho haba harimo ikibazo. Byageze ku gicamunsi ntacyo turavugana nabo, iyo mikoranire ntabwo ariyo".Ikiganiro n’itangazamakuru cyabaye hagati ya saa cyenda na saa kumi z’uyu wa Gatatu.Mukuralinda, avuga ko muri ayo masaha ari bwo yarebye muri telefoni akabona uwitwa Alpha yamuhamagaye aramubura.

Ku murongo wa telefoni, Alpha yabwiye Mukuralinda ko hari igikorwa umujyi wa Kigali uri gutegura kandi ko wifuza gukoresha Nsengiyumva ‘Igisupusupu’

Yagize ati “...Hagati ya saa cyenda na saa kumi narebye muri telefoni mbona umugabo witwa Alpha yambuze nyuma ndamuhamagara arambwira ati 'nakubuze twifuzaga Francois mu Mujyi wa Kigali hagiye kujya haba ibitaramo mu mpera z’ukwezi muri Car Free zone ati none twashakaga Francois'.”

Mukuralinda yabwiye Alpha ko niba bifuza gukoresha Nsengiyumva bagomba kwishyura 500,000 Frw.Yungamo ati “Ndabanza ndamubaza nti mufite Dj, mufite ibyuma, mufite stage ambwira yego kubera ko njyewe iyo utabifite agiye gukora ‘playback’ tujya mu biciro.Ndamubwira nti noneho niba ari ibyo ng’ibyo mubifite muzategure ibihumbi Magana atanu (500,000Frw) iyo message ntabwo yigeze ayisubiza.”

Mukuralinda avuga ko byageze saa tanu z'ijoro ry'uyu wa Gatatu ntacyo baremeza hagati ye n'Umujyi wa Kigali ari nayo mpamvu umuhanzi we atazaririmba muri ibi bitaramo

Nsengiyumva Francois wamamaye nka ‘Igisupusupu’ agezweho! Indirimbo ze ebyiri ‘Mariya Jeanne’ na ‘Icanga Mukobwa’ zamukuye i Gatsibo aririmbira umubare munini w’abafana wakunze umuduri we.Yahawe umwihariko wo kurirmba mu bitaramo byose bya ‘Iwacu Muzika Festival’.

Nsengiyumva 'Francois' ntazaririmba mu bitaramo by'Umujyi wa Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MURAZIMANA ERIC4 years ago
    niba umujyi wakigari wanze kumvikana gisupusupu nabyihore ntibagasuzugure umusaza.
  • Edo bikoso4 years ago
    Muku, ibyo uvuga nibyo rwose, abo bayobozi nibareke gukorera mu kajagari. Bajye baha agaciro ibintu by umuntu. Kuvugako ari Leta ntibiyiha kwendera aho iboneye umuntu. Bigombe bihinduke rwose. Dukeneye abayobozi bafite gahunda muri byose. Kandi babitegura byahaee ingengo y imari. Nibishyure rero bareke kubihiriza abanyarwanda batumiye.
  • Kwizera aime4 years ago
    Nsengiyumva turamwemera cyane akomereze aho turamukunda
  • murerwa ange pola4 years ago
    ndakwemera nubwo urumusaza komerezaho musaza
  • V4 years ago
    Icyambere nagaciro
  • Ndayishimiye Claude4 years ago
    Nibayatange nimisoroyacu tubatwaratanze nibagakunde ibyubusa
  • Eric4 years ago
    Abahanzi bafite abajyanama batera imbere ,aha birasobanutse neza cyn, nibatange cash urwo rukundo bakunze Nsengiyumva ruraba rwumvikanye nawe abone umusaruro wibyo akora. WelldoneAlainMuku





Inyarwanda BACKGROUND