AS Kigali ni ikipe ifite igikombe cy’Amahoro 2019 , ishema rituma izaseruka mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020. Ku gica munsi cy’uyu wa Kabiri rero batangiye imyitozo bitegura umukino wa mbere wa CAF bafitanye na KMC yo muri Tanzania.
Haruna
Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) uzaba ari na kapiteni
wa AS Kigali, yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya AS Kigali abona ihagaze neza
kandi ko mu mwaka w’imikino 2019-2020 abantu bagomba kuyitega kuko amakipe nka
APR FC na Rayon Sports azaza yikandagira kuko AS Kigali izaba ikomeye.
Imyitozo ya AS Kigali
“Twebwe nka
AS Kigali twiteguye gukina n’ikipe iyo ariyo yose yaba Rayon Sports cyangwa APR
kubera ko byose ni amanota atatu ariko kuko APR FC na Rayon Sports ariyo makipe
akomeye. Gusa mu mupira w’amaguru byose birashoboka ariko natwe nka AS Kigali
ntabwo tworoshye”. Haruna
Haruna Niyonzima yatangiye akazi nk'umukinnyi wo hagati muri AS Kigali
Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wavuye muri AFC Leopards muri Kenya
Uretse
Rachid Kalisa na Rusheshango Michel wari wagiye gusezerana mu rukiko n’uwo
bazabana akaramata, abandi bakinnyi bashya b’abanyarwanda basinye muri iyi kipe
bakoze imyitozo.
Mu bakinnyi
bandi AS Kigali yaguze bakoze imyitozo barimo; Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya
wakinaga muri Kiyovu Sport na Songayingabo Shaffy.
Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya wakinaga inyuma ibumoso muri SC Kiyovu
Eric
Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali wakoresheje imyitozo yavuze ko ikipe afite
yiganjemo abakinnyi bashya kandi abona mu myitozo bagerageza kwitwara neza
ahubwo ko igisigaye ari ukubareba mu mikino yo kurushanwa kuko burya ngo iyo
udahombye urunguka.
“Buriya
kugura abakinnyi ni nk’ubucuruzi kuko iyo udahombye urunguka. Biba bigoye
gushimisha abantu bose harimo; abaza kureba umupira, abanyamakuru n’abandi kuko
baba bashaka ibikombe ariko nk’umutoza ubanza kureba icyo ufite”. Nshimiyimana
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali nawe wagarutse mu ikipe
Mu mikino ya
Total CAF Confederation Cup 2019-2020, AS Kigali izakira KMC hagati ya tariki
ya 9 Kanama na tariki ya 11 Kanama 2019 mu mukino ubanza mbere y’uko hakinwa
imikino y’ijonjora rya kabiri. Umukino wo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki
23-25 Kanama 2019.
Mahoro Nicolas ari gukorera imyitozo muri AS Kigali
KMC ni ikipe
yo muri Tanzania yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 ikahava inasinyishije
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umunyarwanda ukina hagati mu kibuga.
TANGA IGITECYEREZO