Kigali

Nep Djs, itsinda ry’abasore babiri bize amateka bavangavanga umuziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2019 17:21
0


Nep Djs ni itsinda ry’abasore babiri bize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi bahuje bahuye bavangavanga umuziki mu bitaramo n’ibirori bikomeye. Bombi bari mu mutaka wa RG Consult itegura ibitaramo ngaruka kwezi bya Kigali Jazz Junction bimaze kuba ubukombe.



Nep Djs yashinzwe muri Werurwe 2018.

Yifashishwa kenshi mu birori no mu bitaramo bikomeye i Kigali. Iri tsinda rigizwe n’abasore bariri; Bertrand Kaysan Iyarwema [Dj Berto] w’imyaka 25 y’amavuko na Habib Kamugisha [Dj Habz] w’imyaka 22 y’amavuko.

Bombi nta sano y’amaraso bafitanye. Ubushuti bwabo bubahuza nk’ ‘impanga’, bambara kenshi imyenda y’ibara rimwe, imipira yanditseho ‘Nep Djs’, ingofero n’ibindi bigaragaza ibirango byabo nk’itsinda rimaze umwaka n’igice rivutse.

RG Consult ifite mu biganza Nep Djs isanzwe igira n’uruhare mu gutegura ibirori n’ibitaramo inahuriyemo Neptunez Band, Nep Records na Nep Films.

Nep Djs bacuranze bwa mbere hamurikwa “Feel Mag” mu birori byabereye Galaxy Hotel mu Kiyovu. Banacuranze muri Kigali Juzz Junction zabaye mu bihe bitandukanye, “Seka Fest comedy show”, Dj Pius amurika album yise ‘Iwacu. Mu birori byo kumurika Amstel Malt, Heineken, Mutzig Class n’ahandi.

Mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA, bombi bavuze ku rugendo rwabo nk'itsinda rimaze kwifashishwa kenshi mu kuvangavanga umuziki.  Dj Habz atangaza ko ‘Nep’ bisobanura abantu bishyize hamwe kandi bakora umwuga umwe.

Imbarutso yo gushyira hamwe yabaye Royal Tv.

Dj Berto yavukiye i Bujumbura mu Burundi ariko yakuriye mu Rwanda.

Yakuze akunda umuziki, yiga muri Agahozo Shalom Youth Village yo mu karere ka Rwamagana. Ni ishuri avuga ko rifite ibikoresho byinshi byifashishwa mu kuvangavanga umuziki yanakoresheje mu gihe yamaze ku ishuri.

Mu 2014 yahuye na Dj Fla wamwigishije byinshi bijyanye na porogaramu nyinshi zifashishwa mu kuvangavanga umuziki. Mu 2015, Dj Fla yamuhuje n’Umuyobozi wa Rosty Club, atangira akazi uko.

Dj Bertrand ati “Ubundi mbere njyewe na Habz twakoraga kuri Royal nkakora kuri Royal TV akora kuri Royal FM.

Ariko n’ubundi njyewe nari naratangiye nkora kuri Rayol FM njya kuri Royal Tv mba ariho musanga. Royal Tv iza gufunga musanga kuri Royal Fm. Ariko hagati aho twarakoranaga niko nabyita…twari dufite inzozi z’uko twashaka ‘management’ nziza,”

Avuga ko Royal TV ikimara gufunga bahuye na Remmy Lubega Umuyobozi wa RG Consult bamusaba ko yabafasha gukora akazi kabo nk’umwuga abasaba ko bategura neza umushinga bakawumugezaho.

Kuva icyo gihe bahise batangira gukora batumirwa mu birori n’ibitaramo bikomeye.

Nep Djs igizwe n'abasore babiri baharawe cyane mu kuvangavanga umuziki mu Rwanda

Dj Habz yavukiye i Kigali. Yize amashuri abanza muri Kigali Parents, ayisumbuye yiga Kagarama mu cyiciro rusange asoreza muri Lycee de Kigali mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Avuga ko kuvangavanga umuziki bidasaba kuba umuntu yarabyize. Urugendo rwe rwatangiye mu 2013 ubwo yigaga mu mwaka Gatatu w’amashuri yisumbuye. Icyo gihe yari yitabiriye ibirori byari byateguwe na K Fm.

Yitabiriye ibi birori ari kumwe n’inshuti ze batorotse ku ishuri.

Dj Danches wacuranze muri ibyo birori yatumye uyu musore yumva akunze kuvangavanga umuziki yifuza no kubikora. Ibi byaturutse ku kuba Dj Danches yacuranze indirimbo zamukoze ku mutima.

Yagize ati “…Hari indirimbo ukunda cyane noneho iyo ugiye mu ‘club’ umuntu akaziguhereza zikurikiranye cyane ari kuri ‘play list’ yanjye, byaranshimishije cyane.

Gusubira ku ishuri nangira kujya nkoresha kwakundi uvuga mu kanwa mvangavanga umuziki ku ntebe, akantu ngezeho nkagafataho nkaho ndi kuvangavanga umuziki.”

Mu mpera za 2014 nibwo Dj Habz yatangiye gushaka aba-Djs bamufasha kwiyungura ubumenyi. 2015 yahuye n’inshuti ze ebyiri biganye bamuhuza Skizzy amufasha kubona akazi kuri Royal Tv.

Ati “Hari abashuti banjye twiganaga bari abakobwa babiri. Bari bafite ikiganiro kuri Royal Tv kubera y’uko bari baziko nkunda ubu-Djs barangije barambwira bati ese kuki udashobora kuza ngo dukorane muri iki kiganiro kuri Radio. Bampuje na Skizzy ampa karibu akajya ambwira kuza saa mbili ngataha saa yine z’ijoro,”

Mu 2016 yatangiye kwitabira ibirori bitandukanye byatumye yisanga mu kibuga cyo kuvangavanga umuziki.

Dj Habz na Dj Berto ibyo bakora nta n’umwe wo mu muryango wabo ubikora, bahuriza ku kuvuga ko kuba ibyo bakora babikunda aribyo bituma n’uyu munsi bagikomeje urugendo rwo kuvangavanga umuziki.

Bahuza kenshi mu myambarire yamamaza itsinda ryabo, Nep Djs

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEP DJS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND