Umuhanzi Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’, Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire n’abandi bahawe ibihembo bya ‘Made in Rwanda’ bashimirwa uruhare rutaziguye bagira mu kumenyekanisha birushijeho ibikorerwa mu Rwanda.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 muri Kigali Convention Center habereye umuhango watangiwemo ibihembo bya ‘Made in Rwanda’ ku nshuro ya kabiri witabiriwe n’abanyamideli, abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyarwenya, abafata amafoto, abakora ibikorwa by’ubucuruzi, amaduka y’imyambaro, Radio, Televiziyo n'abandi
Ni umuhango waranzwe n’akanyamuneza kuri benshi bagiye begukana ibihembo bari bashyigikiwe mu buryo bukomeye.
Abatwaye ibihembo bahurije ku gushima Imana yabarinze mu rugendo rwabo batangiye batazi ko bashobora kubishimirwa. Bashimye kandi abafana babafashije kubona amajwi menshi yabashyize imbere y’abandi.
Ibihembo bya 'Made in Rwanda' bitegurwa n'ikigo cya Kalisimbi Events. Kuri iyi nshuro abahatanye bari bagabanyije mu byiciro 34, harimo igice cy'ibigo bihatana nk'ibyabaye indashyikirwa mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hakaba n'igice cy'imyidagaduro.
Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ yegukanye igihembo cya ‘Song of the year’ abicyesha indirimbo ye ‘Mariya Jeanne’ yari ihanganye n’indirimbo Naremeye by The Ben, Tuza by Allioni ft Bruce Melody, Kungola by Sunny ft Bruce Melody, na Ma vie by Social Mula.
Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Twapfaga iki’ yabaye umuhanzikazi w’umugore w’umwaka (Female Artist of the year) ahigitse Alyn Sano, Audia Intore, Marina na Teta Diana.
Ifoto y'urwibutso y'ibyamamare byashyikirijwe ibihembo bya 'Made in Rwanda'
Indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana y’umwaka (Gospel Music of the year) yabaye ‘Ndanyuzwe’ y’umuhanzikazi Aline Gahongayire.
Umugore uvuga rikijyana w’umwaka (Female Celebrity Influencer of the year), yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Jolly Mutesi, wahigitse Evelyne Umurerwa, Kate Bashabe na Sandrine Isheja.
Ibihembo bya ‘Made in Rwanda’ byatanzwe ku byamamare:
Indirimbo y’umwaka (Song of the year)- Mariya Jeanne y’umuhanzi Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’
Inzu ireberera inyungu z’abahanzi (MUSIC LABEL OF THE YEAR): The Mane
Umuhanzikazi w’umugore w’umwaka (Female Artist of the year): Clarisse Karasira.
MUSIC RADIO OF THE YEAR: Kiss Fm
Umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Male Artist of the year): Cyusa Ibrahim
Best Female Model of the year: Teta Christelle
BEST FASHION DESIGNER OF THE YEAR: Delphinez
Best Photographer of the year: Shane Costt
Best Make up artist: Souvorov Beauty
Best Entertainment Radio: Flash Fm
Best Dj: Dj Miller
Best Female Celebrities: Miss Jolly Mutesi
Best Fashion Shop: Tsaba Fashion Shop
Best Fashion of the year: Rwanda Cultural
Best Actress of the year: Diane wo muri City Maid
BEST TRADITIONAL TROOP OF THE YEAR: Inyamibwa
Best Tv Series of the year: Seburikoko
Best Radio Sports of the year: Radio 10
Best Comedian of the year: Day Makers
Best Actor of the year: Nick ukina muri City Maid
Best Male model of the year: Sekamana Eric
Best Movie Intrepreter: Rock Kirabiranya
Best Gospel Music of the year: Ndanyuzwe ya Aline Gahongayire
Best Fashion Boutique of the year: Masha Boutique
Best Innovater: Gura Ride.
Umuhanzikazi Marina (uri iburyo) yatuwe igihembo The Mane Label yegukanye
Ni ibirori by'abasirimu bahiga abandi
Day Makers yegukanye igihembo ishima abayishyigikira mu rugendo
Umunyamakuru Yago yashyikirijwe igihembo cya Radio10
Sekamana yahawe igihembo avuga ko azakomeza kubahiga. Ni ku nshuro ya kabiri yegukana igihembo cya 'Male Model of the year'
Umunyamakuru Patrick Habarugira wa RBA ( Uri iburyo) yari mu muhango watangiwemo ibihembo bya 'Made in Rwanda'
Igisupusupu yashimye abamushyigikira umunsi ku munsi
Clapton Kibonke Umuyobozi Mukuru wa Day Makers (ubanza ibumoso)
Uw'intambuko ihiga abandi yabaye Christelle. Yigaragaje imbere y'abitabiriye atambuka adasobanya binyura benshi
Alex Muyoboke yakiriye igihembo cya Dj Miller, avuga ko cyera batiyumvishaga ko Dj yakina umuziki w'u Rwanda
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umuhanzikazi Clarisse Karasira nawe yegukanye igihembo
Cyusa Ibrahim umuhanzi mu njyana Gakondo yabishimiwe
The Mane yashinzwe na Bad Rama yahize izindi nzu zireberera inyungu z'abahanzi mu Rwanda
Cyusa Ibrahim na Sekamana
Diane wo muri City Maid yicaranye na Nsengiyumva 'Igisupusupu'
Filime y'Uruhererekane ya 'Seburikoko' yegukanye igihembo
Diane [City maid] n'umuhanzikazi Aline Gahongayire
TANGA IGITECYEREZO