Muri uyu mukino Heroes FC niyo yari yakiriye maze itsinda ibitego 2 ku busa bwa Etoile De l’est FC. Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere cy'umukino Uwiduhaye Abu Bakr yafunguye izamu rya Etoile De l'est FC ndetse ku munota wa 75' w'umukino atsinda igitego cya Kabiri cyahagurukije abafana ba Heroes bari muri stade ya Kicukiro.
Igitego cya mbere cya Abu Bakr
Igitego ya Kabiri cya Abu Bakr
Etoile De l'est FC yasatiriye izamu rya Heroes FC ndetse ibona n'amahirwe menshi yagombaga kuvamo ibitego gusa ntibayabyaza umusaruro

Umutoza wa Nkeshimana Vianney wa Heroes FC mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko yizeye ko bazakomeza ndetse no mu mukino utaha yizeye ba rutahizamu be. Yagize ati: "Twagiye dutakaza umupira gusa twabaga aba mbere ku mupira, umukino utaha nzawutsinda cyane ko nta munsi ndatoza ngo barutahizamu banjye babure igitego"
Uyu mutoza yakomeje adutangariza ko ibitego bitatu Étoile n’ubwo izaba yabakiriye itazabatsinda. Muhoza Jean Paul utoza Étoile De l’est FC yatangaje ko yizeye kuzasezerera Heroes FC. Yagize ati: "Mfite icyizere cyo kuzasezerera Héroes. Icya mbere nzaba ndi mu rugo icya kabiri abakinnyi banjye batakinnye uyu munsi bazaba bahari, ibyo bintu byombi mbishingiyeho ibitego 2 nzabyishyura."
Abakina bugarira ku ruhande rwa Heroes FC mu gice cya Kabiri cy'umukino bahuye n'akazi kenshi
Umutoza Nkeshimana Vianney yereka abakinnyi uko bahagarara
Umutoza Muhoza Jean Paul na Hategekimana Jean Claude(11)
Abu Bakr yavunitse biba ngombwa ko asohorwa mu kibuga ku ngombyi
Abu Bakr watsinze ibitego bibiri yari yari yavunitse ukuboko

Ni umukino witabiriwe ku rwego rwo hejuru
Fidèle Kanamugire Perezida wa Heroes FC yatangarije itangazamakuru ko afite icyizere kingana na 99% ko bazatsinda umukino wo kwishyura bakazamuka mu cyiciro cya mbere.
Hongeweho iminota 7' nyuma y'iminota 90' y'umukino
Isengesho ryo gushima Imana abanyezamu ba Heroes FC basenze nyuma y'umukino
Nkeshimana Vianney wa Heroes FC yishimiwe cyane n’abafana ba Heroes FC