RFL
Kigali

Papane yageze i Kigali avuga ko ‘ubumuntu’ yeretswe n’abanyarwanda bwatumye ategura igitaramo cye yatumiyemo Patient Bizimana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2019 7:06
0


Umuramyi Pastor Papane Bulwane wamamaye mu ndirimbo ‘Halempotsa’, ‘Ndohamba’ uri mu bakomeye muri Afurika y’Epfo no ku mugabane wa Afurika, yageze i Kigali atangaza ko ‘ubumuntu’ yeretswe n’abanyarwanda yataramiriye umwaka ushize bwamusunikiye gutegura igitaramo cye bwite yise ‘Gospel Is My Life Recording’.



Pastor Papane yageze i Kigali saa munani z’ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019. Yaje n’indege ya Kenya Airways. Yahagurutse muri Kenya saa saba n’iminota 15’ aza i Kigali. Yaje wenyine nta mujyanama cyangwa se undi wundi bari kumwe.

Yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cye bwite kizabera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ku rusengero Christian Life Assembly (CLA) tariki 21 Nyakanga 2019.

Muri iki gitaramo ‘Gospel Is My Life Live Recording’ Pastor Papane azaba ari kumwe n'abahanzi nka Papi Clever na Patient Bizimana. Azaba ari kumwe kandi n'amatsinda akunzwe mu Rwanda nka Alarm Ministries, Healing worship team na Gisubizo Ministries.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Pastor Papane, yavuze ko ku nshuro ya mbere aza mu Rwanda yishimiye uko yakiriwe, ndetse ngo yeretswe urukundo rudasanzwe byatumye yiyemeza kongera kugenderera u Rwanda aje gutaramira abana barwo.

Kuri we Kigali ni mu rugo ashingiye ku kuba yaravuganye n’Imana akihagera mu gihe mu bindi bihugu ajyamo bisaba gutegereza. Ati “Kigali ni ahantu ushobora kuvuga ko ari mu rugo. Ku nshuro ya mbere ubwo nazaga Imana yahise ivugana nanjye.

Rimwe na rimwe iyo nasuye ibindi bihugu usanga Imana itinda kunsubiza ibyo nyisaba ariko ubwo nazaga hano ku nshuro ya mbere nasabye Imana kunyereka icyo ishaka insubiza idatinze.”

Yungamo ati “Byaturutse ku guca bugufi kw’abanyarwanda. Icyantunguye ku banyarwanda ni ‘ubumuntu’ banyeretse…abo naririmbiye mu gitaramo giheruka banyeretse ko ntakindi bashaka uretse Imana.

Bashakaga kubona Imana ikora kandi ko Imana yahise insubiza inyereka ko igihe cyigeze kugira ngo mfashe abantu bayo kugera ku rundi rwego.”

Papane yakiriwe n'abari kumufasha gutegura igitaramo 'Gospel Is My Life Live Recording'

Papane avuga ko iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo kugira ngo afashe bamwe mu bahanzi nyarwanda kuva ku rwego rumwe bagere ku rundi.

Yavuze ko atigeze ahitamo gukorera igitaramo mu Rwanda ahubwo ko ari Imana yamuhagurukije kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku bwoko bwayo. Ati “Ndi gukurikira umutima w’Imana. Yego rwose ndi gukora gushaka kw’Imana.

Papane avuga ko muri iki gitaramo agiye gukora azaririmba anigisha uko baramya Imana n’uko ushobora gutura imwitwaro abarushye.

Yavuze ko ateganya gufatira mu Rwanda amashusho y’indirimbo 10 hanyuma hakazakorwa n’izindi ndirimbo azahuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda.

Ati “Icyifuzo cyanjye n’uko umunyarwanda cyangwa se babiri bahaguruka bakajya kubwiriza mu bindi bihugu nk’uko nanjye mbikora.”

Iki gitaramo kizatangizwa saa cyenda n’igice (15h:30’). Kwinjira mu myanya isanzwe ni 2 000 Frw naho mu myanya y’icyubahiro ni 5 000 Frw.

Pastor Papane aheruka mu Rwanda kuya 23 Ukuboza 2018 muri Kigali Serena Hotel mu gitaramo yari yatumiwemo na Ada Bisabo Claudine (ABC), aha akaba ari ho yahigiye umuhigo wo kuzagaruka mu Rwanda akahakorera igitaramo cye bwite.

Papane avuga ko akigera mu Rwanda yahise avugana n'Imana

Patient Bizimana azaririmba muri iki gitaramo

Alarm Ministries ihagaze neza mu muziki wo kuramya Imana nabo bazaririmba muri iki gitaramo kizaba ku Cyumweru

Papi Clever azaririmba mu gitaramo cya Papane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND