Iyo asobanura ukoyazamutse mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru, Muvandimwe avuga ko mu bwana bwe ababyeyi batemeraga ko yasiba kujya gusenga ku Cyumweru ngo ajye mu myitozo y’abana.
Nyuma ngo yaje guhura na Kalisa Rachid (kuri ubu watandukanye na Kiyovu Sport akajya muri AS Kigali) bityo ngo amwumvisha ukuntu yahunga iwabo bakajya gukina umupira mu ikipe yatozwaga na Mateso Jean de Dieu (Umutoza muri AS Kigali).
Muvandimwe Jean Marie Vianney umukinnyi ukina yugarira aca ibumoso muri Police FC
Mu mwuga we wo gukina umupira, Muvandimwe yaciye muri SEC Academy, Gicumbi FC mbere yo kugera muri Police FC mu 2015.