Kigali

M-izzo yashimagije umukobwa bagiye gukora ubukwe bakundanye imyaka itanu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/07/2019 18:26
0


Umuraperi Mbituyimana Eric [M-Izzo], yatangaje ko yanzuye ku bana ubuzima bwe bwose n’umukobwa witwa Izabayo Clarisse ashingiye ku mpinduka yazanye mu buzima bwe kuva umunsi wa mbere amukubita amaso.



M-Izzo wabaye inshuti y’akadasohoka y’umuraperi Gatsinzi Emery[Riderman], yasohoye integuza y’ubukwe ‘invitation’ bwe na Izabayo Clarisse, buzaba tariki 14 Nzeri 2019. Gusaba no gukwa bizabera kuri St Paul mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, M-izzo yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu munyenga w’urukundo na Clarisse yamenye biturutse ku nshuti ye yari aherekeje igiye kumusura.

Umunsi wa mbere ahuza amaso na Clarisse yahise amwiyumvamo, ndetse agira igitekerezo cy’abagabo cy’uko bakomezanya urugendo rwose rw’ubuzima.

Umutima wamuhatiye kubwira ibyiyumviro bye Clarisse, amezi ashira ari atatu umukobwa ataremera.

Ahamya ko impinduka zabayeho mu buzima bwe azicyesha Clarisse yarutishije abandi bakobwa bagiye bakundana, atabonyeho umwihariko.

Yagize ati “Atandukanye n’abandi. Siwe mukobwa twari dukundanye bwa mbere kubera ko hari haciyemo n’abandi nka babiri twagiye dukundana ariko ntidukomezanye. We atandukanye nabo nagiye mbona…atandukanye nabo twagiye duhura mu bundi buryo.”

“Ni umuntu wihangana. Ni umuntu uba ushaka iterambere…akunda gukora…navuga ko hari ibintu byinshi yampinduyeho. Njyewe ubu ngubu ntandukanye na M-Izzo wa cyera navuga ko uruhare rwe ari nka 80%.”

M-izzo yasohoye integuza y'ubukwe na Izabayo Clarisse

Akomeza avuga ko akurikije aho uyu mukobwa yamukuye n’uburyo yagiye amwubakamo icyizere no kugira intego mu buzima, byamusunikiye kwiyumvisha ko ariwe ukwiye kuba ‘mama’ w’abana be.

Ngo uyu mukobwa yamugiriye inama igihe kinini, baraganira amushyira ku murongo nk’uw’abandi bagabo batekerereza urugo rwabo.

Anavuga ko imibanire ye n’uyu mukobwa yatumye yifuza gushaka umugore mu gihe mu myaka yatambutse, yumvaga hakiri kare.

Uyu muraperi yavuze ko kugeza ubu imyiteguro y’ubukwe bwe iri kugenda neza.

Ati “Imyiteguro iri kugenda neza si njye uzarota umunsi ugeze ngo mbone ikintu buri muntu wese aba yifuza mu buzima bwe. Kuko ndabizi ko ubukwe n’ibirori n’ibyishimo bihuriza hamwe abantu.”

Izina M-Izzo ryamenyekanye birushijeho mu ndirimbo yise ‘Inkweto’, ‘Kamugi’ n’izindi. Album ya mbere yashyize hanze yayise ‘Ninjye’.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND