RFL
Kigali

Ibyaranze umunsi wa mbere w’iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ryitabiriwe n’abahanzi bavuye mu bihugu 16 - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2019 11:03
0


‘Umuntu agira ubuntu, ubumuntu bukaganza’! Iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ryatangiye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, ryaranzwe n’imbyino, indirimbo, ubugeni n’ibindi bitandukanye byerekanwe n’abaturuka mu bihugu bitandukanye biyerekanye ku munsi wa mbere.



“Ubumuntu Arts Festival” ni iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, riri kubera i Kigali ku nshuro ya Gatanu mu mikino yerekana ibikorwa bya kimuntu aho ryitabiriwe n’abahanzi bavuye mu bihugu 16.

Umunsi wa mbere w’iri serukiramuco watangiye ahagana saa moya, usozwa saa yine n’iminota mike. Ni umugoroba waranzwe n’ubwitabiriwe bw’urubyiruko, abakuze, abayobozi n’abandi bazirikana akamaro k'ubuhanzi mu muryango mugari.

Iri serukiramuco kuri iyi nshuro ryahawe umwihariko w’uruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Aberekanye imikino n’imbyino, abaririmbyi n’abandi bose bagiye bahuriza ku gushyira hamwe no guharanira ko ubumuntu buganza mu bantu.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi habereye iri serukiramuco, hari urukuta rumeze nk’umuzenguruko rwanditseho amagambo ‘Urukundo’, ‘Turi umwe’, ‘Nkunda Afurika’, ‘Ubumwe’, ‘Icyizere’, ‘Ineza’ n’andi menshi ari mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili ashishikariza kwimakaza ubumuntu mu bantu.

Mbere y’uko iri serukiramuco ritangira umunyamideli Alexia Mupende wishwe akaswe ijosi muri Mutarama 2019, yunamiwe.

Hagaragajwe amafoto y’ibikorwa bye amurika imideli mu bihe bitandukanye, bavuga ko yakoze byinshi kandi byiza, bati “waragiye ariko ntituzakwibagirwa.”

Umuhanzikazi w’umunyarwanda, Lilian Mbabazi ubarizwa muri Uganda, yigaragaje muri iri serukiramuco mu ndirimbo ‘Light a candle’ yafashishijwemo n’abaririmbyi batandukanye. Ni indirimbo yumvikanisha gucana urumuri rw’icyizere mu mutima ya benshi.

Yafashishijwe n’abaririmbyi b’abahanga bashimangira ubutumwa bw’ubugwaneza no gufasha abandi. Uyu muhanzikazi kandi yari yaririmbye mu gitaramo ‘Ikaze Night Party’ gikusanyirizwamo amafaranga yifashishwa mu gutegura ‘Ubumuntu Arts Festival’. 

Yakurikiwe n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Umubano bafatanyije n’umuhanzi w’umunyamerika uri mu bagezweho, Alexander Star, baririmbiye hamwe indirimbo ‘Favor’. Ni indirimbo yanyuze benshi bitabiriye hashingiwe ku butumwa buyigize.

Lilian Mbabazi afatanyije n'itsinda ry'abaririmbyi banyuze benshi mu ndirimbo 'Light a candle'

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yagejeje ijambo ku bitabiriye iri serukiramuco. Avuga ko batangiye gukorana guhera mu 2015, ashima imitegurire ndetse n’ubutumwa butangirwa muri iri serukiramuco.

Abitwa Blood-Street Dances bigaragaje cyane muri iri serukiramuco. Berekanye imbyino zitandukanye zo mu muco wabo bavangamo n’iza kizungu. Bakoresheje imbaraga nyinshi mu gutambutsa ubutumwa bwabo bw’amahoro no kunga ubumwe mu bantu.

Bateguye icyapa kinini kiriho urupapuro runini rw’umweru bazana indobo yarimo irangi ry’umutuku, basaba buri wese wari muri iri serukiramuco guhagaruka agakozamo ikiganza ubundi agasiga kuri icyo cyapa.

Uwari abayoboye iri tsinda yamaze iminota irenga 20 ahamagararira abantu gufatanya nabo kugaragaza ko bunze ubumwe mu migirire yabo ya buri munsi.

Benshi bari muri iri serukiramuco bamwumviye bakoza intoki mu ndobo ubundi bagashyira ikiganza kuri urwo rupapuro, ibintu byashimishije benshi kuko byarangiye ubona urupapuro rwose rwuzuye ibiganza by’ibara ry’umutuku by’abantu batandukanye.

Abavaga gusiga kuri urwo rupapuro bajyaga gushaka amazi yo gukaraba mu ntoki.

Umugabo wo muri Turkey yazanye umukino ugaragaza abantu babiri Karagoz na Hacivat bahuriye mu nzira buri wese afite amatsiko yo gushaka kumenya byinshi ku mujyi wa Istanbul. Ni umukino yakoreshejemo udupupe tuvuga binyura benshi, ndetse yanatwifashishijwe tubyina imbyino zitandukanye.

Uwitwa Said wo mu Rwanda na Sara wo mu Butaliyani nabo bahuriye mu mukino umwe, werekanye imico itandukanye y’ibi bihugu byombi.

Iri serukiramuco rya ‘Ubumuntu’ rikangurira gushyira hamwe mu guharanira impinduka nziza; kurwanya ivangura, kurwanya amacakubiri n’ikindi icyo ari cyo cyose kibanganira ikiremwa muntu. Guharanira amahoro kuri buri umwe, ndetse no ku isi yose’, bati ‘Twese hamwe twabigeraho.’

Lilian Mbabazi imbere y'abitabiriye iserukiramuco 'Ubumuntu'

Umunya-Nigeria, Flora wahawe kuyobora iri serukiramuco (Mc)


Umunya-Australia, Farbenreich yanyuze benshi

Benshi bakurikiranye umunota ku munota imikino yerekanwe muri iri serukiramuco rya 'Ubumuntu'

Cemal Fatih yifashishije udupupe Karagoz na Hacivat yatanze ubutumwa bw'abunze ubumwe bahuriye ku nzira

Hope Azeda (uri i bumoso) yashyikirijwe impano

Bamwe bafashe urwibutso rw'amashusho rw'iki gikorwa

Itsinda Street Dancers ryanyuze benshi

Said wo mu Rwanda (uri i bumoso) na Sara wo mu Butaliyani

Abakaraza ni abo mu Burundi

Umuhanzi Alexander Star yifashishije itsinda ry'ababyinnyi bo mu Rwanda yashimishije benshi

Hope Azeda Umuyobozi w'Itorero Mashirika akaba ari nawe utegura iserukiramuco 'Ubumuntu'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND