Anita Pendo yatumiwe gususurutsa abana bazitabira 'Summer Kids Festival' yateguwe na Spiderman Game Center

Imyidagaduro - 12/07/2019 6:16 PM
Share:
Anita Pendo yatumiwe gususurutsa abana bazitabira 'Summer Kids Festival' yateguwe na Spiderman Game Center

Summer Kids Festival ni iserukiramuco rihuza abana mu ntego yo kwidagadura, gusabana no kwishimana mu gihe cy’ibiruhuko. Kuri ubu iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho abana bazaryitabira bazasusurutswa na Anita Pendo.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu rizatangira kuva tariki 20 Nyakanga kugeza tariki 21 Nyakanga 2019. Gutangira ni Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa tatu z'ijoro. Rizajya ribera i Masaka mu karere ka Kicukiro ahari icyicaro cya Spiderman Game Center yateguye iri serukiramuco. Kwitabira iki gitaramo buri mwana azaba ni ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) ku munsi ku mwana umwe, mu gihe abakuru bo kwinjira bizaba ari ubuntu.

Rutayisire Maturin ushinzwe imenyekanisha bikorwa muri Spiderman Game Center yateguye iri serukiramuco, yabwiye inyarwanda yuko kuri iyi nshuro hazaberamo igikorwa cyo kugaragaza impano binyuze mu marushanwa azakorerwa mu byiciro bitandukanye birimo; Kuririmba, kumurika imideli, kubyina, kuvuga imivugo, gusoma no gutera urwenya na siporo. Yakomeje avuga ko abana bazatsinda muri buri cyiciro bazahabwa ibihembo bizabashimisha. 

Rutayisire Maturin yadutangarije kandi ko abana bazitabira iri serukiramuco bazasusutswa na Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru wa RBA akaba n'umushyushyarugamba mu birori n'ibitaramo bitandukanye bibera muri Kigali no hirya no hino mu gihugu. Abana bazitabira iri serukiramuco bazasusurutswa kandi n'abandi bafite impano zitandukanye nko; kubyina, kuririmba, acrobats, skate, comedy n'izindi mpano zitandukanye.


Anita Pendo ni we uzasusurutsa abana bazitabira 'Summer Kids Festival'


Summer Kids Festival igiye kuba ku nshuro ya gatatu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...