Rutamu Elie Joe uri mu banyamakuru bakoze igihe kinini mu gisata cy’imikino, yasohoye amafoto y’ubukwe bwe agaragaza ibice bitandukanye byaranze ubukwe bwe n’umukunzi we Nyinawabeza Rebecca yambitse impeta amuhamiriza ko amukunda by’ikirenga.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Rutamu Elie Joe yakoze ubukwe mu ibanga n’umukunzi we Nyinawabeza. Ifoto ya mbere yasohotse, igaragaza Rutamu n’umukunzi we bagaragiwe n’ababaherekeje barimo n’abana ku munsi wabo w’amateka.
Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2019, Rutamu yashyize uruhererekane rw’amafoto ku rubuga rwa Facebook na Instagram, yirinda kugira byinshi atangaza. N’amafoto agaragaza akanyamuneza kuri bombi bashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe.
Aya mafoto kandi anahishura ko bombi basezeranye
imbere y’Imana.
Rutamu yakoze ubukwe n'umukunzi we Rebecca
Muri Mata 2019 nibwo Rutamu yambitse impeta umukunzi we, icyo gihe yanditse kuri instagram, agira ati “Naguhariye umutima wanjye kuva umunsi wa mbere duhura. Ndagukunda.”
Rutamu yavuye mu Rwanda ajya muri Leta zunze ubumwe z’amerika avuga ko agiye kwiga no gushaka ubuzima bwisumbuyeho. Yagiye yari umwe mu bakozi ba Radio/TV1, yanakoze kuri Radio Rwanda, Flash FM na Isango Star.
Rutamu yagendeye ku ifarashi we n'umukunzi we RebeccaYunze ubumwe n'umukunzi we imbere y'Imana
Yari ashyigikiwe n'inshuti ndetse n'abavandimwe
Batemberejwe ku ifarashi
Bazabyare hungu na kobwa....
ifoto ya mbere yasohotse y'ubukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO