Rugamba Jacques wamenyekanye mu muziki nka Jack B, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ndashona’, yishyize mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa amubwira amagambo meza, aranamubyinira.
Jack B yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo nka ‘Mumparire’, ‘Nta kibazo’, ‘Byanze’, ‘Leo leo’, ‘Nanjye sinjye’ n’izindi.
Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ndashona’ yahaye umwihariko w’imbyino za kizungu. Iyi ndirimbo yise ‘Ndashona’ igizwe n’iminota itatu n’amasegonda 09’.
Jack yabwiye INYARWANDA, ko yanyujijemo ubutumwa bw’urukundo aho aba abwira umukunzi we nawe akagaragaza ibyishimo byo gukundwa.
Mu cyumweru gishize, Jack B yakoze igitaramo yamurikiyemo iyi ndirimbo ‘Ndashona’. Avuga ko yishimira uko igitaramo cyagenze ndetse n’uburyo yakiriwe.
Avuga ko akora iyi ndirimbo yibanze cyane ku mbyino kuko asanzwe azi neza ko abafana be bakunda imbyino ze.
Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Urukundo rwawe ruranyura ngatuza. Unjyana kure wowe byifuzo byanjye. Mukunzi byinana nanjye. Mukobwa byina, mukobwa byinana nanjye.”
Iyi ndirimbo ‘Ndashona’ ibaye iya kane kuri alubumu yise ‘Diaspora’.
Jack B yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Ndashona'
TANGA IGITECYEREZO