RFL
Kigali

Diamond yemeje ko umukunzi we Tanasha atwite inda y’amezi 7, abaza izina azita umwana we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2019 10:09
0


Umunyamuziki Diamond Platnumz uri mu bihagazeho mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Kanyaga’, yemeje bidasubirwaho ko umukunzi we w’umunya-Kenya ukora umwuga w’itangazamakuru kuri NRG Radio, Tanasha Donna atwite inda y’amezi arindwi.



Ibi uyu muhanzi uri ku gasongero k’abandi banyamuziki muri Tanzania, yabihishuye kuri uyu wa 07 Nyakanga 2019 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi we Tanasha ndetse na nyina Sanura Kassim. Ni mu birori bikomeye byahurije hamwe inshuti n’abavandimwe, bibera mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Yagize ati “Uyu munsi ndashaka gutangaza ko njye n’umukunzi wanjye Tanasha twitegura kwibaruka umwana. Twabishe igihe kinini ariko iki n’icyo gihe ariko ndacyeka ntacyo bibatwaye.”

Yungamo ati “Atwite inda y’amezi arindwi murumva ko mu mezi abiri ari imbere twitegura umuntu mushya mu muryango twizera ko azagirira akamaro igihugu.”

Nyuma yo kuvuga ibi, Diamond yahereje indangururamajwi Tanasha maze atangaza ko igitsina cy’umwana yitegura kwibaruka ari umuhungu.

Uyu muhanzi kandi kuri uyu wa 08 Nyakanga 2019, yanditse kuri instagram agisha inama ku izina azita umwana w’umuhungu yitegura kwibaruka. Ni ubutumwa buherekejwe n’ifoto imugaragaza yashyize ikiganza ku nda [arakuriwe] y’umukunzi we, agaragaza ibyishimo byo kwakira imfura ye.

Diamond yemeje ko umukunzi we yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu

Ku isabukuru ya nyina na Tanasha, Diamond yabahaye impano y’imodoka. Yanditse avuga ko atabona amagambo avuga ku isabukuru y’aba bombi, arenzaho ko bose abakunda kandi ko ari bo bagore bonyine yakunze kuva yabona izuba.

Abaye umwana wa kane kuri Diamond akaba uwa mbere kuri Tanasha. Diamond afite abana babiri yabyaranye n’umunya-Uganda w’ikimero, Zari Hassan akagira n’umwana umwe yabyaranye n’umunyamideli, Hamisa Mobetto.

Diamond yakoresheje ibirori by'isabukuru y'amavuko ya Tanasha na Nyina [Sanura kassim]






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND