Ibi Anita Pendo yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aha uyu mubyeyi yagize ati "Akazi dukora kadufasha kwishyura facture zitandukanye, ariko njye hari ibirenze ibyo. Maze guhura n'abana b'abakobwa benshi mu bitaramo byinshi nkabona umwana w’umukobwa araje mu maso harimo amarira ati warakoze gutuma nongera kwigirira icyizere nyuma yo kubyara ntabana na papa w’umwana ubuzima namenye ko bukomeza."
Anita Pendo yakomeje agira ati "Byose mumbwira mbiha agaciro byashoboka ko byakubayeho ukitwa amazina menshi mabi atandukanye ariko komera ushakishe imibereho y’ejo hazaza hawe nuwo mumarayika cyangwa abamarayika wibarutse. Kandi imbaraga ntizuturuka mu bandi zituruka muri wowe zishakemo ""
Amagambo akomeye ya Anita Pendo
Anita Pendo ni umunyamakuru ukomeye mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, akaba umushyushyarugamba w’ibitaramo uri mubayoboye abandi mu Rwanda ndetse ariko kandi ni umu Dj umaze kubaka izina hano mu Rwanda. Uyu akaba ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Ndanda umuzamu w’ikipe ya AS Kigali ariko magingo aya bakaba batabana.
REBA HANO UKO ANITA PENDO AHERUTSE KWITWARA UBWO YAVANGAGA IMIZIKI MU GITARAMO CYO KWIBOHORA25