Habimana Jean Eric umukinnyi mu ikipe y’umukino wo gusiganwa ku magare ya SKOL Fly Cycling Team n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda), yerecyeje i Geneve mu Busuwisi aho agiye mu myitozo ikakaye mu kigo gishinzwe uyu mukino ku isi (UCI).
Habimana
Jean Eric ubitse umwenda w’igihugu muri shampiyona 2019 mu cyiciro cyo
gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial), yagiye mu Busuwisi mu myitozo
ikakaye yo ku rwego mpuzamahanga, gahunda azamaramo amezi atatu (3) nk’uko
byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda
(FERWACY).
Habimana Jean Eric i Kanombe
Habimana
Jean Eric ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga icyizere ko bazagera ku rwego
rwiza mu mukino wo gusiganwa ku magare kuko ku myaka 19 y’amavuko amaze kugwiza
imidali muri uyu mukino.
Mu gitondo
cy’uyu wa Mbere tariki8 Nyakanga 2019 nibwo Habimana Jean Eric yari asesekaye i
Geneve saa mbili n’iminota 20 (08h20’) nyuma yo kuba yari yahagurutse mu Rwanda
saa moya z’umugoroba w’iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019.
Habimana Jean Eric ubwo yari ageze i Geneve
Habimana
Jean Eric aheruka gutwara umudali wa Zahabu mu mikino y’ingimbi n’abangavu b’ibihugu
bikoresha ururimi rw’Igifaransa biri mu munsi y’ubutayu bwa Sahara, irushanwa
ryabereye mu Rwanda muri Kamena 2019.
Habimana
Jean Eric yatwaye Rwanda Cycling Cup eshatu 2016, 2017, 2018 mu cyiciro cy’abakiri
bato (abahungu), Habimana yatwaye African Track Championship.
Habimana Jean Eric mu mwambaro w'igihugu
Mu mikino ya
ANOCA Zone V 2019 yabereye i Huye, Habimana Jean Eric yatwayemo imidali itatu
(3). Yabaye uwa kabiri muri ITT, aba uwa gatatu mu muhanda rusange (Road race)
ndetse akaba yarambaye umudali wa zahabu batwaye mu gice cyo gusiganwa n’ibihe
kuri buri kipe (Time Time Trial).
TANGA IGITECYEREZO